Urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere rurasabwa ko ingengo y’imari ruhabwa yakongerwa

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ruragaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije nk’imbogamizi ikomeye mu kuzuza inshingano zarwo, nk’uko rwabitangaje mu mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isuzumabikorwa ry’imihigo y’urubyiruko mu 2013/2014 no gusinya imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MICT) yo isanga iki kibazo gishingiye ku micungire n’imikoreshereje mibi y’iyo ngengo y’imari ngo bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’uturere, nk’uko bitangazwa na Rose Marry Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri.

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwitabiriye igikorwa cyo kumurika ubyavuye mu mihigo ya 2013/2014 no guhiga iy'umwaka utaha. (Foto: Umuseke)
Urubyiruko ruhagarariye urundi rwitabiriye igikorwa cyo kumurika ubyavuye mu mihigo ya 2013/2014 no guhiga iy’umwaka utaha. (Foto: Umuseke)

Yagize ati “Murebye mu gipimo cy’iterambere imibare y’abakene nyakujya urubyiruko nirwo rwinshi cyane muri abo twarangiza tukavuga ngo dufite 90%!”

Mu mihigo y’umwaka utaha urubyiruko rwasabwe kuzagira uruhare mu kuzamura umubare w’urubyiruko kuva mu bukene, ariko nabo bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kugira ng buzuze ibyo basabwa, nk’uko umwe muri bo abitangaza.

Ati “Niba ari urugendo ugomba gukora uzenguruka imirenge, uzenguruka utugali, urumva ni igikorwa gikomeye cyane gisaba ubushobozi kigasaba n’amikoro. Ya ngengo y’imari ikiri ntoya bitugora.”

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko atunga agatoki imikoreshereze itita ku rubyiruko mu rwego rw’uturere, avuga ko abayobozi b’uturere bayakoresha uko bashatse ndetse ugasanga n’abahagarariye urubyiruko batabitangaho raporo.

Akarere ka niko kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka mu kwesa imihigo n’amatona 97,90%, gakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke na Gasabo twose twagize amanota ari hejuru ya 90%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka