Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 9.3$ zo gucunga Gishwati na Mukura

Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 9.3$ azakoreshwa mu kugaruza, gucunga mu buryo burambye amashyamba ya Gishwati na Mukura ari mu burengerazuba bw’igihugu, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bayaturiye.

Leta y’u Rwanda na Banki y’isi bameranywa ko kugaruza no gucunga mu buryo bunoze ayo mashyamba ya Gishwati na Mukura, byahesha igihugu ubukungu, imibereho myiza y’abaturage bariho n’abazavuka mu gihe kizaza; nk’uko byatangajwe ubwo hashyirwaga umukono kuri ayo masezerano kuri uyu wa 01/10/2014.

“Turagira ngo abaturage birirwa biruka inyuma ya ba mukerarugendo bagire imibereho myiza aho gusaba agacupa cyangwa igiceri; mu gihe twifuza ko ayo mashyamba bayagira ayabo, imirimo yo kuzahatunganya nibo izahabwa, nibamara kuhakora nibo bazayarinda ndetse banayobore ba mukerarugendo bahagenda”, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje.

Umuyobozi wa Banki y'isi, Ministiri w'imari ndetse n'Umuyobozi mukuru wa REMA.
Umuyobozi wa Banki y’isi, Ministiri w’imari ndetse n’Umuyobozi mukuru wa REMA.

Ikigo REMA ni cyo gifite guteza imbere umushinga wo kugaruza no gucunga neza amashyamba cyimeza ya Gishwati na Mukura ari mu burengerazuba bw’igihugu, akaba yari agiye gucika aho ngo yari asigaye kuri ha 1000 gusa, ku butaka bwo mu turere twa Rutsiro na Rubavu.

Mu yindi mishinga izatezwa imbere n’amafaranga yatanzwe na Banki y’isi, ngo harimo gutuza neza abaturage baturiye amashyamba ya Gishwati na Mukura, bagateza imbere ibyatuma batayakenera cyane ngo bayangize, kubera guhabwa ibikorwaremezo by’ibanze, nk’uko byashimangiwe na Minsitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete.

Ministiri w'imari n'Umuyobozi wa Bank y'isi mu Rwanda, bashyize umukono ku masezerano y'impano y'iyo banki, yo kwita ku mashyamba ya Mukura na Gishwati.
Ministiri w’imari n’Umuyobozi wa Bank y’isi mu Rwanda, bashyize umukono ku masezerano y’impano y’iyo banki, yo kwita ku mashyamba ya Mukura na Gishwati.

Ngo ntabwo kwita ku mashyamba ari akurengera ikendera ry’ibiti gusa, nk’uko Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk yabishimangiye, ahubwo ngo hazabaho no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima biyarimo, kurengera amazi ngo atabura mu gihugu, kubuza ubutaka kwangirika no gukumira ubukana bw’imihindagurikire y’ibihe.

Leta y’u Rwanda ivuga ko iteganya kongera ahantu hasurwa na ba mukerarugendo, harimo n’amashyamba ya Gishwati na Mukura.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

kubera ko tuziho gukoreha inkunga neza nta kibuza amahanga kutuguriza. twite ku bidukikije

banki yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

iyi ni inkuru nziza mu kurengera adduce duto dusigaye kuri aya mashyamba afitiye akamaro ibinyabuzima n’abaturage bayaturiye.

Claudien Nsabagasani yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka