Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko icyiciro cya gatatu cy’ahahariwe inganda (SEZ) kizaba kihariye kuko kizubakwamo ibikorwa byo kunganira ibyiciro bibiri bya mbere.
Abafite amafaranga muri Cogebanque biyongereye ku babitsa mu zindi banki icumi mu Rwanda, bagiye kujya bagendana amafaranga yabo muri telefoni igihe bazaba bari ku murongo wa MTN.
Kalisa Parfait wo mu Karere ka Bugesera yiyemeje kurengera ibidukikije afata amapine ashaje y’imodoka akayakoramo intebe zo kwicaraho mu ruganiriro.
Amahoteli atatu yonyine mu Rwanda niyo yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu bigaragaza ko ayo mahoteli ari ku rwego mpuzamahanga ruhanitse mu by’amahoteli.
Mu myaka iri imbere abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru ntibazongera kugira ikibazo cya sima kuko muri ako gace hagiye kubakwa uruganda ruyikora.
Abacuruzi b’ibiribwa baravuga ko kuzamuka kw’ibiciro bishobora kuba bifitanye isano no gukendera kwabyo, kuko batakirangura nk’uko baranguraga mu myaka yatambutse.
Sosiyete Nakumatt Holdings ifite amasoko ya kijyambere muri Kigali yatangaje ko igiye kwagura ibikorwa byayo, mu gihe ahandi yakoreraga mu karere yatangiye gufunga.
Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi bagasiye bakorera mu masoko bubakiwe muri Nyarugenge bifuza kongererwa igishoro kugira ngo bakore bakunguka ntibazongere gusubira mu muhanda.
Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko batizigama, kuko batizera ko ibigo by’imari byabaguriza kubera ubuke bw’amafaranga bakorera.
Hari kubakwa ikigo kizajya gitanga serivisi nk’izitangirwa ku cyambu aho ibyinjizwa mu gihugu binyuze mu nyanja ari ho bizajya bihita byohoherezwa nta handi bihagaze.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahawe intego yo kuzinjiza imisoro ingana na miliyari 1215 Frw mu isanduku ya Leta, ndetse no kuzinjiriza uturere imisoro isaga miliyari 51.5 Frw.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) gitangaza ko umuhanda Kayonza-Rusumo uzaba wuzuye mu myaka ibiri, ukazaba wagutse ku buryo uzorohereza abawucamo.
Ingabo z’igihugu zatangiye koroza abagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho muri buri Karere hari gutangwa ihene 10 ku bagore icumi batishoboye.
Umupaka mushya wa Kagitumba - Mirama uhuza u Rwanda na Uganda uzajya ukora iminsi yose kandi amasaha 24 wakira abantu.
Umupaka wa Rusumo watangiye gukora amasaha yose n’iminsi yose y’icyumweru (24/7) kugira ngo horoshywe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) igiye kumara icyumweru iganira n’abakiriya bayo hagamijwe kubaha serivisi nziza no kubaka icyizere.
Nyuma yo kubona ko baherwa serivisi mu biro bito kandi bishaje, abaturage bo mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero biyemeje gukusanya amafaranga yo kwiyubakira ibiro bishya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’uw’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci bashyize umukono ku masezerano azatuma ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’imiturire.
Hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanywe hatashywe imidugudu y’icyitegerezo izatuzwamo abaturage batishoboye barimo n’abakuwe mu manegeka.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko hari ingero zisaga ibihumbi 15 z’abantu bahabwa inguzanyo mu ma banki batatanze ingwate zifite agaciro.
Abikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko hari igihe biba ngombwa ko badaha umukiriya wabo inyemezabwishyu kubera ko imashini zizitanga zizwi nka EBM ziba zapfuye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bitazazamuka cyane nko mu gihembwe cyambere cy’uyu mwaka wa 2017 aho byageze ku rugero rwa 8.1%.
Habiyaremye Chreophas utuye mu Karere ka Kayonza yihangiye umurimo wo gukora imbaho mu rwiri n’ibirere nyuma yo kubona ko aho atuye ibiti bihenze.
Inyubako isanzwe imenyerewe nka Union Trade Center (UTC) imaze kugurwa miliyari 6.877.150.000RWf, muri cyamunara yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017.
Mu minsi mike ikinyobwa cya Heineken kizajya gicururizwa mu Rwanda no mu karere ruherereyemo ni ikizajya kiba cyengewe mu Rwanda.
Bamwe mu bagore bahoze bakora uburaya mu Mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye, barabiretse binjira mu gukoa amasabune none birabatunze.
Ibyari inzozi ku bajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi byabaye impamo nyuma yo gutaha ku mugaragaro inzu y’ubucuruzi biyubakiye igiye kujya ibinjiriza amafaranga.
Guhera mu mwaka wa 2018 imihanda itandukanye yo mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali izaba ikoze neza irimo kaburimbo.
Abagore bahawe amahugurwa mu myuga itandukanye n’umuryango "Women for Women", bemeza ko yatumye bashobora kwirwanaho mu buzima bakanabeshaho neza imiryango yabo.
Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Rusumo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, barasaba kwimurwa bagashakirwa ahandi bakorera, ngo kuko aho bakorera ubu hatagira ubwiherero.