Ubucuruzi muri Afurika ntibukwiye kugorana kuruta ubwo ikorana n’amahanga - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bukigoranye, biri mu bikomeje kudindiza uyu mugabane kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yaganiriye n'abanyeshuri bo muri kaminuza ya Afurika (University of Africa)
Perezida Kagame yaganiriye n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Afurika (University of Africa)

Perezida Kagame avuga ko muri iki gihe Afurika iri kugira uruhare rukomeye mu bibera ku isi ndetse n’umutungo wayo ugirira abandi akamaro ariko ugasanga abawutuye nta nyungu babifitemo.

Avuga ko inzira imwe yo kugira ngo Afurika ibeho uko ibyifuza ari uko abayituye bahuriza imbaraga ku bikorwa bifitiye inyungu abayituye.

Agira ati “Ubucuruzi n’Ishoramari ni rwo rugero rukuru, ni nayo mpamvu koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane ari ingenzi cyane. Ntago bikwiye ko gukorera ubucuruzi hagati muri Afurika bigorana kuruta uko Afurika ikorana ubucuruzi n’ibindi bice by’isi.”

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Afurika iherereye muri Sudani, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ari rwo rukwiye kuyobora impinduka ku mugabane w’Afurika. Avuga ko ariko urubyiruko ruzabigeraho niruhabwa ubumenyi bukenewe mu burezi no mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka