Benshi batahira ’selfie’ na Perezida ariko we yatahanye igitekerezo cyamubyariye akazi

Rwiyemezamirimo Jaures Habineza utuye muri Canada asaba urubyiruko kureba kure, agahamya ko ari byo byamuhaye amahirwe yo kwihangira umurimo uzamubeshaho mu minsi iri imbere.

Habineza ni rwiyemezamirimo uba muri Canada watangije urubuga rwa Made In Rwanda Online ’www.madeinrwanda.online’, rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kugura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu buryo bworoshye.

Rwiyemezamirimo Habineza umwe mu bashinze urubuga rugurishirizwaho ibikorerwa mu Rwanda
Rwiyemezamirimo Habineza umwe mu bashinze urubuga rugurishirizwaho ibikorerwa mu Rwanda

Iki gitekerezo yakigize ubwo yari yitabiriye inama y’Umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2014 maze ahakura igitekerezo cy’uko ababa mu mahanga bagorwa no kugura bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Byari kuba bihagije kuza tugafata ’Selfie’ (tukifotora) na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubundi tukajya ku mbuga nkoranyambaga kuyereka abantu bakadukomera amashyi! Ariko se byari kuba bimaze iki?”

Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye inama y’Umushyikirano ya 15, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017.

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda kuba urubyiruko rwifuza ibyiza byihuse ariko rutabanje kubikorera. Yavuze ko kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rwahawe ari ugukora birenze uko bari basanzwe bakora.

Yavuze ko kandi kimwe mu byamufashije gutera imbere ari ukutitekerezaho, asaba urubyiruko kugeza ku bandi benshi ibitekerezo kugira ngo bafatanye kubizamura kuko “umutwe umwe utigira inama.”

Yavuze ko kandi urubyiruko rukwiye kujyana n’igihe, rukiga kuko isi igenda ihinduka umunsi ku wundi kandi rukitegura impinduka, bikiyongeraho no kureba kure kuko akenshi amahirwe hari igihe aza ariko umuntu ntapfe kuyabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’uko mujye mutubwira n’imisoro mumaze gutanga. Winjije angahe? Imisoro ya RRA WATANZE ANGAHE? NAHO KWIHANGIRA UMURIMO BAKAKWISHYURIRA
ITIKE Y’INDEGE SICYANE.

Gatebe yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka