Abikorera b’abagore baracyari mbarwa

Urugaga rw’abakorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’uburinganire mu bikorera kuko kuri ubu abagabo ari bo bihariye imyanya myiza mu bigo by’abikorera.

Umuyobozi wa PSF, Benjamin Gasamagera yatangaje ko bafite gahunda yo gukosora ibibazo bijyanye n'uburinganire
Umuyobozi wa PSF, Benjamin Gasamagera yatangaje ko bafite gahunda yo gukosora ibibazo bijyanye n’uburinganire

Byatangajwe ubwo bimwe mu bigo by’abikorera mu Rwanda byashyiraga umukono ku nyandiko zemeza ko bigiye gutanga amahirwe angana ku bagore n’abagabo, ku itariki ya 22 Ugushyingo 2017.

Perezida wa PSF, Benjamin Gasamagera yatangaje ko bari bafite gahunda yo gukosora ibibazo bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorera, nyuma y’inyigo bakoze muri 2014.

Iyo nyigo igaragaza ko mu bigo by’abikorera 154,236, ibigera kuri 112,700 biyoborwa n’abagabo kandi bikaba ari nabyo bikomeye kurusha ibisigaye.

Agira ati “Ibigo bisigaye 41,417 bihwanye na 36.7%, nibyo biyobowe n’abagore kandi biraciriritse. Ibigo bikoresha abagore nabyo usanga ari abari mu myanya yo hasi cyane; tugomba kubikosora.”

Mu gukomera icyo kibazo, abikorera bavuga ko bagiye kureba uko ahandi mu nzego za Leta babikoze kugira ngo ihame ry’uburinganire ryubahirizwe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi yagaragaje ko abagore bateshwa akazi n’ibibazo birimo kubura uko bita ku bana.

Agira ati “Nta buryo ababyeyi bashobora gusigira abana amashereka kugira ngo bibarinde guhora bataha buri kanya; kutagira aho bonkereza abana bituma badatanga umusaruro uko bikwiriye.”

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rugenzura iyubahirizwa ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi

Ubushakashatsi bwakoze n’Umuryango w’Abibumbye kuri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri 2016, buvuga ko uyu mugabane uhomba miliyari 95$ z’amadolari (miliyari 8075RWf) buri mwaka kubera kutubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye yatangaje ko kutubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye ari kimwe mu biranga ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu.

Clare Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), avuga kuba Leta yarageneye abagore byibura 30% by’imyanya ifatirwamo ibyemezo, kwari ukugira ngo n’abandi bose babonereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka