Imyenda yakorewe mu mahanga igiye kuba amateka mu Rwanda

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko kugeza ubu kugura imyenda n’ibikoresho by’ubwubatsi mu mahanga bitakiri ngombwa kuko inganda zibikorera mu Rwanda.

Imwe mu myenda ikorerwa mu Rwanda
Imwe mu myenda ikorerwa mu Rwanda

Byatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ririmo kubera i Gikondo kuva tariki 29 Ugushyingo kugera 05 Ukuboza 2017.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 405 barimo abatuganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abanyabugeni n’ubukorikori, abateranya ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, abakora imyenda ndetse n’abafite inyubako zimukanwa.

Kuri iyi nshuro ya gatatu iri murikagurisha ribaye, PSF ivuga ko abamurika bashoboye guhaza Abanyarwanda ku bijyanye n’imyambaro na byinshi mu bikoresho by’ububatsi; nk’uko umuyobozi mu biro muri PSF, Stephen Ruzibiza abisobanura.

Agira ati “Ntibikiri ngombwa kugura imyenda n’ibindi birimo ibikoresho by’ubwubatsi biva hanze kuko inganda zacu zirabikora.”

Abakozi ba PSF bari bambaye imyenda yakorewe yakorewe mu Rwanda ubwo hafungurwaga Expo ya Made in Rwanda
Abakozi ba PSF bari bambaye imyenda yakorewe yakorewe mu Rwanda ubwo hafungurwaga Expo ya Made in Rwanda

Akomeza avuga ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ry’ubutaha ritazabera mu mahema akorerwa mu mahanga nk’uko bisanzwe, kuko ngo inganda zo mu Rwanda zizaba zakoze ibiyasimbura.

Ruzibiza avuga ko ubushobozi bw’inganda zo mu Rwanda zikora ibijyanye n’ubwubutasi, imyenda n’ibikomoka ku biribwa bugeze ku rugero rwa 75% mu guhaza isoko ry’u Rwanda.

Akomeza asobanura ko abikorera bagifite ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byo gupfunyikwamo bikiri ku rugero rwa 35% n’ibyuma bikiri ku rugero rwa 16% mu guhaza isoko ry’u Rwanda.

Perezida wa PSF, Benjamin Gasamagera asobanura ko abanyenganda batarabona umuriro n’amazi bihoraho, ndetse ngo bafite n’ ikibazo cy’igiciro gihanitse cy’amashanyarazi, ibikoresho by’ibanze n’urugendo.

Izo nkweto n'ibyo bikapu nabyo bikorerwa mu Rwanda
Izo nkweto n’ibyo bikapu nabyo bikorerwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka wafunguye iryo murikagurisha yizeje inganda zo mu Rwanda ko Leta ikomeje gushaka amashanyarazi n’uburyo yabasonera imisoro ku bikoresho by’ibanze.

Avuga kandi ko itegeko rigenga amasoko ya Leta ririmo gutorwa n’Inteko ishinga amategeko. Iryo tegeko rivuga ko ibikorerwa mu Rwanda bizajya bikoreshwa cyane kurusha ibiva ahandi, ndetse ababikora bagahabwa amanota 15% mu gupiganira isoko.

Minisitiri Munyeshyaka yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2010 kugera muri 2016, ibitumizwa hanze byagabanutse ku rugero rwa 8%, mu gihe ibyoherezwa hanze byo byiyongereyeho 10%.

Moto zikorerwa mu Rwanda nazo ziri kumurikwa
Moto zikorerwa mu Rwanda nazo ziri kumurikwa
Inzu yimukanwa nayo iri kumurirwa
Inzu yimukanwa nayo iri kumurirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka