Gukora imbabura icanisha vidanje byamuhesheje amafaranga miliyoni
Uwizeye Josue agura ibati ry’ibihumbi 10Frw mu munsi umwe akaba yarangije kurikoramo imbabura icana vidanje, akayigurisha amafaranga ibihumbi 15frw.

Uwo musore kandi avuga ko arangura ijerikani ya litiro 20 ya vidanje ku mafaranga ibihumbi bibiri(2000Frw), akayiyungurura akanayishyiramo ibindi bintu atashatse gutangaza, ubundi akayigurisha amafaranga ibihumbi bitanu(5000).
Iyo vidanje iyo icanwe mu mbabura nta myotsi ishobora guteza nk’uko Uwizeye Josue abisobanura.
Avuga ko ibiribwa bitekeshejwe vidanje iguzwe 400Frw, biramutse bitekeshejwe amakara hakoreshwa amafaranga 1.200Frw.

Uwizeye akomeza avuga ko imbabura akora nta mbyiro ziteza inkono kuko ntaho ihurira n’umuriro. Akora ku buryo umuriro waka imbere mu mbabura inkono igatekwa inyuma.
Agira ati "Ibati rikorwamo iyi mbabura ndigura amafaranga ibihumbi icumi (10Frw) hanyuma nayikora nkayigurisha amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15Frw)."
Uwo musore w’imyaka 22 avuga ko we na bagenzi be 11 batangiye ibi bikorwa mu myaka ibiri ishize,bikaba ari byo bibatunze, ariko ngo ntabwo barazigama arenze ibihumbi 650Frw.

Ministeri y’Urubyiruko yahembye Uwizeye amafaranga miliyoni imwe nyuma yo guhatana na bagenzi be babiri kuri uyu wa kane,kubera ko umushinga we uteza imbere ibidukikije no kwihangira imirimo.
Ministiri w’Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi yagize ati "Haracyari ibintu byinshi byo kubyaza umusaruro birimo ibisigazwa, ibishishwa, amacupa n’ibindi."
Uwizeye avuga ko kuri ubu ashobora gukora imbabura imwe ku munsi, ariko ko mu kwezi kwa gatanu k’umwaka utaha azaba akoresha abakozi 350 bazaba bakora ku munsi imbabura zihwanye n’uwo mubare.
Avuga ko mu myaka itanu iri imbere yizeye kubona igishoro cy’Ikigega BDF n’abandi bafatanyabikorwa, akazaba yashinze uruganda mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ati "Uru ruganda ruzaba rumaze gusimbura imbabura z’amakara muri Kigali ku rugero rwa 80%".
Kuri ubu umushinga we witwa "Green Cooker"ukorera iruhande rw’ahitwa kuri St Joseph muri Kicukiro.
Uwizeye ari mu bahatanira ibihembo bitangwa mu nkera ngarukamwaka y’Urubyiruko yiswe Youth Konnect, ikaba izizihizwa ku ya 17 Ukuboza 2017, umunsi ubanziriza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Muri iyo nkera, umusore cyangwa umukobwa uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni eshanu, uwa kabiri eshatu, uwa gatatu ebyiri n’abandi 27 bazahabwa ibihumbi 500frw buri wese.
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nifuzaga ko mwazankorerubuvugizi nkabon’inkunga bityo nkabasha kwitez’imbere ndetse nkaba nasangiza ubumenyi bwanjye urundi rubyiruko rukiri munsi yumurongo w’umuhondo bivuze ngo bataragera kubyo bifuza kugeraho muri macye nkora housing plan cg plan z’amazu agezwe ho
Nayibona gute iyombabura
nagashya aduhe nimero ye uwo mwana yiteje imbere