Miliyari 25RWf ni zo zizakoreshwa mu kwimura inganda z’i Gikondo

Umujyi wa Kigali urateganya gukoresha agera muri Miliyari 25Frw mu kwimura inganda zose ziri mu gishanga cy’i Gikondo muri 2018.

JPEG - 94.4 kb
I Gikondo ahasanzwe hakorera inganda zitandukanye

Icyo gishanga kiri muri gahunda y’ahazashyirwa ubusitani mu rwego rwo kuhahindura ahantu nyaburanga. Hazanashyirwa igice cyo kwidagaduriramo, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali Busabizwa Parfait.

Avuga ko ku ikubitiro abanyenganda 63 bagikorera muri icyo gishanga, bazahabwa ingurane yo kwimurwa igera kuri Miliyari 4Frw. Andi Miliyari 21Frw asigaye azatangwa muri 2019.

Agira ati “Hifujwe ko abo banyenganda bose bakwimukira rimwe mu mwaka utaha wa 2018, ariko bakazishyurwa igice kimwe cy’amafaranga Miliyari enye, asigaye akazishyurwa mu mwaka uzakurikiraho.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bavuga ko icyo kiguzi kizahabwa abanyenganda gishobora kuziyongera kikikuba kabiri, bitewe n’uko ari icya kera kitakijyanye n’igihe.

Abanyenganda basigaye mu gishanga cya Gikondo basabwa kwihitiramo aho bazimukira. Hateganijwe ko bazahitamo hagati ya Masoro, Gahanga, Masaka, Nzove, Mageragere cyangwa i Jabana.

Ni nabo basabwa kwigurira ubutaka no kwiyubakira aho bazimurira inganda, nk’uko Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali akomeza abisobanura.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Benjamin Gasamagera, avuga ko abenshi muri abo banyenganda batifuza ingurane y’amafaranga ahubwo ngo bashaka kwerekwa ahandi bakwimukira

Ati “Kuhava byo byamaze kwemeranywaho, ariko icyo twibaza ni ukuhava gute! Ukahava ujya hehe! 50% by’abanyenganda barifuza aho gukorera handi,kurusha guhabwa amafaranga.”

Gasamagera yirinze kuvuga ko biteguye kwimuka mu gishanga cya Gikondo muri 2018, mu gihe batarahabwa ingurane bifuza cyangwa indi myanya yo gukoreramo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ku nkengero z’icyo gishanga hatangiye guterwa ubusitani abantu baruhukiramo, ndetse kubakwamo za kiyosike zicuruzwamo ibyo bakenera.

Hagati mu gishanga hazatunganywa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kugira ngo hahinduke ikiyaga gikusanyirizwamo amazi y’imvura aturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko butaragena imbago z’ahantu icyo gishanga kigomba kugarukira.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta yacu igira gahunda ndayemera!Ko numva se ab’i Gikondo bateganirizwa ingurane hanyuma ab’i Jabana bahotowe no gufungirwa amazu yabo babagamo nayo bacururizagamo ntibimurwe ngo nabo bahabwe iyo ngurane nuko bo batari inganda?Gasamagera bo abavugaho iki?Doreko byanakozwe bibatunguye nta nteguza bahawe!Ntawe batatakiye ariko nta bufasha

james yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka