Miliyari 17RWf zitakarira mu gusimbuza inoti n’ibiceri buri mwaka

Banki y’Igihugu (BNR) irakangurira abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, kugira ngo Leta irengere Miliyari 17Frw zikoreshwa buri mwaka mu gusimbuza inoti n’ibiceri bishya.

BNR ikoresha miliyari zisaga 17Rw buri mwaka mu gusimbuza inoti n'ibiceri bishaje
BNR ikoresha miliyari zisaga 17Rw buri mwaka mu gusimbuza inoti n’ibiceri bishaje

Guhererekanya amafaranga mu ntoki umuntu yishyura cyangwa yishyurwa bituma inoti n’ibiceri bisaza vuba cyangwa bikaburirwa irengero cyangwa zikangirika burundu.

Ibyo bituma buri mwaka BNR isimbuza inoti zishaje, igikorwa gitwara agera muri miliyari 2Frw hakiyongeraho n’andi Miliyari 15Frw yo kuzikwirakwiza mu mabanki hifashishijwe imodoka, nk’uko bitangazwa na Guverineri wungirije wa BNR, Nsanzabaganwa Monique.

Agira ati “Ingorane ya mbere mu gukoresha inoti n’ibiceri ni umutekano wabyo. Ni ibintu byibika mu buryo bworoshye ariko wakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ntiwahura n’ibyo bibazo.”

Nsanzabaganwa Monique, umuyobozi wungirije wa BNR avuga ingaruka ziba mu gukoresha amafaranga mu ntoki
Nsanzabaganwa Monique, umuyobozi wungirije wa BNR avuga ingaruka ziba mu gukoresha amafaranga mu ntoki

Nsanzabaganwa avuga ko ayo mafaranga atakarira mu gusimbuza ayangiritse ari menshi ku buryo leta yakabaye iyakoresha mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, BNR yakoreye ubukangurambaga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,hagamijwe gukangurira abaturage n’abafite aho bahurira n’ihererekanya ry’rmafaranga uko bakwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Habyarimana Gilbert umwe mu bikorera bo mu Karere ka Rusizi, yemeza ko we na bagenzi be bumva neza akamaro ko kudatwara amafaranga mu ntoki, harimo no kwirinda kwibwa n’izindi mpanuka amafaranga yagirira mu ntoki.

Ati “Iyo igihugu gitakaje amafaranga angana gutyo n’abaturage baba bahombye.”

Abikorera ba Rusizi na Nyamasheke bashyigikiye gahunda yo gukuraho uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki
Abikorera ba Rusizi na Nyamasheke bashyigikiye gahunda yo gukuraho uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki

Hafashwe ingamba z’uko mu myaka irindwi iri imbere guhererekanya hifashishijwe ikoranabuhanga bizaba bigeze kuri 80%, bivuye kuri 21% kuri ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka