Abaturage biyubakiye ibiro by’umurenge byuzuye bitwaye miliyoni 196RWf

Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bamaze kwiyuzuriza ibiro bishya by’umurenge bizatuma barushaho guhabwa serivisi zinoze.

Ibyo biro by'umurenge wa Bugeshi byubatswe n'abaturage
Ibyo biro by’umurenge wa Bugeshi byubatswe n’abaturage

Ubuyobozi bw’uwo murenge bufatanije n’abaturage batangiye ibikorwa byo kubaka ibiro by’uwo murenge mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Kuri ubu hashize amezi agera kuri atatu, ibyo biro batangiye kubikoreramo. Byuzuye bitwaye miliyoni 196Frw,zirimo miliyoni 70Frw zatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Izindi miliyoni zisigaye zatanzwe n’abaturage binyuze mu muganda.

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwiyubakira ibiro by’umurenge kuko mbere abayobozi b’umurenge bakoreraga mu nzu ikodeshwa; nk’uko Nzabimana Joseph, umwe muri abo baturage abisobanura.

Agira ati “Njye ubwanjye natanze amafaranga ibihumbi 20RWf ndetse nkajya nza habaye umuganda ngakora imirimo y’amaboko, none ubu ndanezerewe ko turimo gukorera mu biro bishya, ku buryo duhabwa serivisi nziza uko tubyifuza.”

Mugenzi we witwa Byiringiro Jean Claude avuga ko we yakoze umuganda inshuro eshanu. Akishimira ko nawe yagize uruhare mu bimukorerwa.

Agira ati “Erega Leta iba yadukoreye byinshi byiza pe! Rero ni ngombwa ko natwe tugira ibyo twigomwa tukabasha gutanga umusanzu wacu kuko n’ubundi nitwe tuba twikorera.”

Ibiro by'umurenge wa Bugeshi byuzuye bitwaye miliyoni 196RWf
Ibiro by’umurenge wa Bugeshi byuzuye bitwaye miliyoni 196RWf

Munyanze Francois Xavier, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bugeshi avuga ko abaturage bagize uruhare rukomeye mu kugararagaza uruhare rwabo mu bibakorerwa. Niyo mpamvu ngo bagomba guhabwa serivisi nziza.

Ati “Ibyo bakoze ni ukubibashimira kuko abafundi bubakaga ni bo babishakagamo, abatanga ibikoresho ni bo babikoraga n’ubu kandi baracyakora imirimo itandukanye irimo isuku n’ibindi. Ubu rwose barimo kwakirirwa ahantu heza hashimishije.”

Akomeza avuga ko nubwo inyubako y’ibiro by’umurenge yuzuye hagikenewe miliyoni 20RWf zo gukoresha isuku no kugura ibikoresho.

Muri uyu mwaka wa 2017,Umurenge wa Bugeshi wahawe igikombe kuko waje ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu bikorwa by’umuganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka