Aba banyehuri babikora bagamije kurengera ibidukikije cyane cyane ibiti bikoreshwa mu bubaji, bavuga ko bishobora gukendera.
Ndahimana Tharicisse, Nshimiyimana Eric na Simba Aime Jules n’abanyeshuri bahuriye muri Musanze Polytechnique biga mu ishami ry’ubwubatsi. Bishyize hamwe bakora umushinga wo gukora intebe zicarwaho mu ngo bakoresheje isima ndetse n’ibyuma.
Simba yagize ati “Igitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ibiti bikoreshwa mububaji birimo gukendera, intego akaba ari ukugabanya ikoreshwa ry’ibiti ku kigero cya 0,7% buri mwaka.”
Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize aba basore batsindiye igihembo cyitwa African Entrepreurship Academy. Cyabahesheje uburenganzira byo kujya kwerekana ibikorwa byabo mu mijyi y’i Burayi no muri Aziya.
Izi ntebe zifite ubushobozi bwo kumara imyaka 150 cyangwa inarenga zitarasaza, aho intebe zo mubusitani zigura amafaranga ibihumbi 600 naho izo munzu zikagura ibihumbi 800, nk’uko Twahirwa abisobanura.
Ati “Twaragabanyije kuko twatangiye tuzigurisha miliyoni, kandi Abanyarwanda barimo kugenda bitabira ibikorwa byacu. Ikindi kandi nubwo zikoze mu isima n’ibyuma ntabwo ziremereye.”
Twahirwa avuga ko mu bushakashatsi bakoze ngo basanze ibikoresho bimeze nk’ibyabo byarubatswe mu mwaka w’i 1902 muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika muri leta ya Ohio, ariko kugeza n’ubu bikaba bikiriho.
Ati “Ubu biradutunze n’imiryango yacu, sitwe gusa kuko dukoresha abakozi 14, ariko intego akaba ari uko mu mwaka itanu bazaba bikubye gatanu.”
Ibi bikorwa aba banyeshuri bakora babifashwamo n’abarimu babigisha, umwe mubabafashije akaba yitwa Bunani Hermas. Avuga ko bigisha umwana nawe agatinyuka agakora ubushakashatsi ntiyumve ko ibyo mwarimu yamuhaye bihagije, akaba ariyo mpamvu bavumbura ibikorwa nk’ibi.
Ati “Kuba abanyeshuri bakora imishinga nk’iyi n’ikimenyetso cy’ihame ryerekana ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rigenda rigerwaho, kandi ibi bigatanga ikizere cy’ejo hazaza h’igihugu.”
Umuyobozi wa Musanze Polytechnic, Abayisenga Emile avuga ko abanyeshuri bafite imishinga nk’iyi batabatererana ahubwo babafasha kubona ibyangombwa by’ubuziranenge no kumenyekana.
Ati “Dufite abanyeshuri benshi bafite imishinga ariko niyo barangije amashuri dukomeza kubakurikirana ndetse bagakomeza gukorera muri iki kigo tutabishyuza nubwo baba bakorera amafaranga, ibi biha ingufu n’abagenzi babo bakiri ku ntebe y’ishuri bigatuma bakora cyane kuko baba babona aho ababanjirije bamaze kugera.”
Uretse abo banyeshuri bakora intebe, muri Musanze Polytechnique harimo abanyeshuri bafite imishinga isubiza bimwe mu bibazo igihugu gifite, inatanga imirimo ku rubyiruko bagenzi babo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo ni imitwe,ubwo se 600k harimo imifuka ingahe ya sima? niba mushaka hucuruza muhere ku giciro gito abantu bamenyera gaka gake nibwo muzaba muri gufasha abaturarwanda naho ibyo ngo imara 150 years it nosense
Imyaka 150 si ikibazo. Ahubwo banza umenye ratio, ibyuma, labor cost , delivery ubone gupinga. Show us your move aho gupinga ibyo abandi bakoze. Uzabasure muri expo njye narabyiboneye . Ibivugwa ni ukuri 100%