Rusizi: Kutishyura imisoro ingana na miliyoni 90 byatumye bafungirwa uruganda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Autority (RRA), cyafunze uruganda rwa SODAR rutonora umuceri kubera kutishyuye imisoro kunyongera gaciro TVA y’amezi 4, ingana Miriyoni 90RWf.

Uruganda rwa Sodar rwafunzwe urebeye hanze
Uruganda rwa Sodar rwafunzwe urebeye hanze

Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni ho mu karere ka Rusizi.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishizwe imisoro n’amahoro mu ntara y’uburengerazuba Rwiririza Gashango avuga ko byabaye ngombwa ko uruganda rwa SODAR rufungwa nyuma yo kugirwa inama yo gutangira igihe umusoro no guhabwa igihe ntarengwa cyo kwishyura ntirubyubahirize.

Rwabaye rufungiwe imirimo yarwo iminsi 30 ku gira ngo rubanze rwishyure iyi misoro rusabwa.

Itangazamakuru ryashatse ku vugisha ubuyobozi bwa SODAR bwari buhagarariwe na perezida w’inama y’ubutegetsi y’uru ruganda uko bakiriye iri fungwa ry’uruganda yanga kugira icyo abitangazaho anavuga ko atavuga amazina ye.

ku bisobanuro yahaye ubuyobozi bwa RRA mu ntara y’ubuurengerazuba yavuze ko impamvu batishyura imisoro ari uko mu byo uru ruganda rukora rudatunganya umuceri kandi itegeko rikaba rivuga ko ibiribwa bidatunganyijwe mu ruganda bidatanga imisoro ku nyongera gaciro.

Uruganda rwa SODAR rutunganya umuceri rwashizweho ingufuri
Uruganda rwa SODAR rutunganya umuceri rwashizweho ingufuri

Ibi ariko ntibabivugaho rumwe na RRA yo yemeza ko uru ruganda rutunganya umuceri.

Rwiririza we avuga ko uru ruganda rugomba kwishyura umusoro w’inyongera gaciro cyane ko mu bigaragara rutunganya umuceri naho ibyo kuvuga ko badatunganya umuceri ngo byaba ari ibindi cyane ko n’izindi nganda z’umuceri zo ziwutanga kandi bose bakaba bakora bimwe.

Yagize ati” kuvuga yuko uruganda rudatunganya umuceri haba hari byinshi byirengagijwe ariko tugiye ku itegeko ry’imisoro rivuga ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ibitanga umusoro kunyongeragaciro ari ibyatunganyijwe.”

Arakomeza ati”uru ruganda bashobora gusohora kuva kuri nimero ya mbere y’umuceri kugera kuri kane, biba bivuze ko habayeho gutunganya, habayeho kwiyongera agaciro ndetse n’ishusho yahindutse ibyo tukavuga ko habayeho gutunganya.”

Umusaruro wafungiwe mu ruganda
Umusaruro wafungiwe mu ruganda

Ku rundi ruhande ariko n’abakozi ba SODAR bavuga ko mu mirimo bakora harimo kongerera agaciro umuceri ugera ku ruganda udatonoye ugatunganywa ukagezwa ku isoko wujuje ubuziranenge.

Ngendakumana Aime ati” icyo dukora n’ugutunganya umuceri ujya ku isoko, uba wujuje ubuziranenge nyine ni umuceri wo kurya dukoresha izi mashini nibyo bituma dusohora umuceri ujya ku isoko wujuje ibyangombwa.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gisaba abasoreshwa kwishyurira ku gihe hatabayeho amananiza n’ubukererwe kuko iyi misoro ikoreshwa mu bikorwa by’inyungu rusange z’igirira igihugu n’abagituye akamaro.

Imashini zitunganya umuceri muruganda rwa Sodar
Imashini zitunganya umuceri muruganda rwa Sodar
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngaho rero nigute badatunganya umuceri kd bawugurira abahinzi udatonoye nkaba mbona muri stock harimo utonoye? , Ese nimba ntanyongeragaciro rihari kuki batawugurisha kugiciro bawuguzeho? Barabeshya rwose kuko ikilo 1kg bacyigurira abahinzi 230ugasohoka muruganga ari 500rw/1kg, none c nigute hatabayeho iyongeragzcir0?rwose batange imisoro kuko nibwo bukungu bw’igihugu.

J. Bosco yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka