Amabuye y’agaciro azinjiza miliyari 1260RWf mu myaka irindwi iri imbere
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo buragenda bwongera umusaruro kubera ikoranabuhanga ryashyizwemo ku buryo muri 2024 umusaruro wabwo uzagera kuri Miliyari 1260RWf.
Byatangarijwe mu biganiro byahuje zimwe mu nzego za Leta n’abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro, bikaba byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku itariki ya 04 Ukuboza 2017.
Francis Gatare, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe mine,peteroli na gaz (RMB), avuga uko iyo ntego izagerwaho nubwo ihanitse.
Agira ati “Icya mbere ni ukuzamura ikoranabuhanga mu kuyungurura umusaruro kuko hari mwinshi ujyana n’ibitaka n’amazi yakoreshejwe mu buryo butanoze. Ibi byonyine bishobora kongera umusaruro birenze 50%.”
Akomeza agira ati “Ikindi ni uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje andi mabuye atari asanzwe azwi mu gihugu cyacu. Icyo ni icyizere cy’umusaruro ufatika mu gihe abashoramari bazaba batangiye kuyacukura, tukumva iriya ntego tuzayigeraho ndetse ikaba yanarenga.”
Kalima Jean Malic, umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (RMA) avuga ko biteguye nk’abacukuzi ngo iriya ntego igerweho.
Ati “Twebwe turiteguye, tugomba gukora cyane kugira ngo iyo ntego Leta yifuza izagerweho kuko natwe abacukuzi tuzaba duteye imbere. Tuzongerera amahugurwa abacukuzi cyane ko hari n’abo tujya twohereza hanze hagamijwe ubumenyi butuma umusaruro wiyongera.”
Hubakimana Thomas, ufite ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari byinshi yungukiye muri iyo nama bituma agiye kongera umusaruro.
Agira ati “Ngiye kongera ingufu mu byo nkora, niba nabonaga toni imwe mu kwezi ngere kuri ebyiri. Ngiye kongera abakozi b’abahanga n’ikoranabuhanga ku buryo umusaruro uzazamuka mu buryo bugaraga nanjye niteze imbere.”
Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwinjizaga miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika (Miliyari 170RWf) buri mwaka aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|