Aba ‘Bannyahe’ baratakambira Umujyi wa Kigali

Nyuma yo kurega Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimura mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikirego cyabo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukagitesha agaciro, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, ahazwi nko muri “Bannyahe” batakambiye Umujyi wa Kigali bawusaba kuburizamo icyemezo cy’Akarere ka Gasabo.

Abatuye muri aka gace Leta irimo gushaka uko ihabakura kugira ngo hubakwe inzu ziberanye n'umujyi
Abatuye muri aka gace Leta irimo gushaka uko ihabakura kugira ngo hubakwe inzu ziberanye n’umujyi

Mu ibaruwa ubunganira mu mategeko, Me Boniface Nizeyimana, yandikiye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akanaha kopi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagize ati “Mu izina no mu mwanya w’abaturage …mpagarariye, nejejwe no kubandikira ntakamba nsaba ko icyemezo Akarere ka Gasabo kabafatiye cyavanwaho.”

Mu mpera z’umwaka ushize, abaturage ba Bannyahe bareze Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimurira mu nzu bubakiwe n’umushoramari “Savanah Creet” mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu gihe bo basabaga ko bahabwa ingurane ikwiye mu mafaranga bakajya gutura aho bashaka aho guhabwa inzu.

Nyuma yo kumva impande zombi, ku wa 11 Gashyantare 2019, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko ikirego cy’abo baturage nta shingiro gifite, rushingiye ahanini ku kuba ngo batarabanje gutakambira urwego rukuriye urwo bavuga ko rwabarenganyije mbere yo kugana inkiko.

Byatumye kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019, babinyujije ku munyamategeko wabo, bandikira Umujyi wa Kigali batakamba ngo barebe ko icyemezo bafatiwe cyavanwaho.
Muri iyo baruwa Me Nizeyimana akomeza agira ati “Abaturage bemera kwimuka kugira ngo hubahirizwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali,” ariko akavuga ko nubwo umushinga ari mwiza mu rwego rwo kubajyanisha n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali, abo baturage batigeze bahabwa umwanya ngo bagire uruhare mu nyigo yawo, bityo bakaba batagombye gutwarwa muri iyo gorofa yo mu Busanza ‘ku gahato.’

Akomeza avuga ko abaturage basuye inzu zo mu igorofa bubakiwe basanze zibabangamiye dore ko ngo nk’uwabariwe agaciro k’umutungo we gahwanye na miliyoni cumi n’umunani (18,000,000FRW) azahabwa inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro kandi afite abana batandatu.

Ati “Urugero tubahaye rukaba rugaragaza neza ko uwo muryango uramutse uhawe iyo nzu byateza akajagari kurisha ako murimo guca mu rwego rw’imiturire mu Mujyi wa Kigali.”

Asoza ibaruwa avuga ko bashingiye kuri izo mpamvu no ku ngingo ya 35 y’itegeko no 32/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, abaturage ahagarariye yanagaragaje urutonde rwabo ku mugereka, basaba guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga aho guhabwa inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umuyobozi nareba uburyo nkemura neza ikibazo cy’aba bantu batuye muli Bannyahe.Reba nawe igihe batakambiye Leta ngo ye kubirukana mu mazu yabo.Leta nirebe uburyo bwiza yakemura iki kibazo.Uko bigaragara,barahangayitse cyane.Ntabwo bagisinzira.Abayobozi bireba,nibagire umutima wa kimuntu kuko Imana yaturemye idusaba urukundo.Muli matayo 7 umurongo wa 12,Yesu yadusabye ko icyo tutifuza ko kitubaho,twirinda kugikorera undi muntu.Turamutse twese dutekereje gutyo,isi yagira amahoro.Nk’umukristu,ndasaba abo bireba gukora uko bashoboye bagakemura iki kibazo mu buryo butabangamiye aba baturage.Nanjye numva mbabaye cyane kubera aba bantu badasinzira.Umukristu wese agomba kuba "empathetic" (kubabara iyo mugenzi wawe ababaye kandi ukamufasha).Niko Yesu n’abigishwa be bari bameze.Nibwo bukristu nyabwo.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka