Kuki umusore arongora umukecuru bikaba ikibazo?

Mu gihe mu Rwanda usanga bamwe bafata ko umusore yagombye gushakana n’umukobwa aruta cg bari mu kigero kimwe, muri 2014, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, umusore w’imyaka 23 witwa Mohamed Habimana yabengutse uwitwa Jeannette Kamagaju w’imyaka 60 y’amavuko abantu bamwe baravuga ngo ‘ishyano ryaguye’.

Mukaperezida na Kwizera
Mukaperezida na Kwizera

Vuba aha mu mpera z’ukwa mbere 2019 uwitwa Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko n’umusore witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 basezeraniye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, icyo gihe na bwo havugwa amagambo menshi, bamwe barabinenga, abandi bavuga ko ntacyo bitwaye.

Ingero zigenda ziyongera umunsi ku munsi ariko uko ubukwe nk’ubwo bubaye bukavugisha amangambure benshi. Nyamara, ni kenshi humvikana abasaza bo mu kigero cy’imyaka ya Kamagaju bashakana n’abakobwa bari mu kigero kimwe na Habimana ariko ugasanga byo birafatwa nk’ibisanzwe.

Mu gihe bamwe mu Banyarwanda bo mu ngeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today bavuga ko gukwena umukecuru n’umusore bakoranye ubukwe bihabanye n’urwego u Rwanda rugezeho mu bijyanye n’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, hari n’abavuga ko gushakana n’abana bato ari uburyo bwo kwikunda ku bageze mu za bukuru, by’umwihariko ku bagabo.

Abel Hanyurwimfura, umusaza w’imyaka 78 w’i Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, we asanga bigayitse ku mpande zombi ko umuntu uri mu zabukuru gutyo yashakana n’umwana abyaye.

Agira ati “ Njyewe abo mbagaya kimwe n’abagabo usanga bafashe ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure.”

Hanyurwimfura avuga ko bishoboka ko urukundo rushobora kuza hagati y’abantu batandukanye cyane mu kigero cy’imyaka ariko ko iyo bigeze aho “umukecuru cyangwa umusaza ashobora gushakana n’uwakamubereye umwana cyangwa umwuzukuru ari ububwa.”

Peace Hilary Tumwesigire, umunyamakuru akanaba impirimbanyi y’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, we avuga ko ubusanzwe iyo abantu bagejeje imyaka y’ubukure, ari amahitamo gukunda uwo umutima wawe ushimye hatitawe ku ntera iri hagati y’imyaka yabo.

Gusa, ngo umuco nyarwanda usanga warahaye rugari abagabo mu kwikunda kwabo no guharanira ubutware ku buryo usanga hari ibyo abagabo bakora bikabonwa nk’ibisanzwe nyamara umugore bari mu kigero kimwe yabikora bikamaganirwa kure.

Agira ati “Ubusanzwe umuntu wese ugejeje ku myaka itegeko rimwemerera gushaka afite uburenganzira bwo gushaka uwo umutima we wakunze. Si ngombwa ko baba bangana, bakomoka hamwe cyangwa bahuje uruhu, ni uburenganzira busesuye bwo guhitamo.”

Ati “Iyo rero umugabo ukuze ashatse umukobwa muto usanga abantu babibona neza rwose ko uwo mugabo yisazuye, yashatse akanyogwe kazajya kamwubaha kandi bakabishima.”

Akomeza agira ati “Ku mugore bikaba amahano kuko umuryango nyarwanda uhita ubona ko uwo musore nta cyubahiro azahabwa n’umugore ko aho kuba umutware w’urugo ubutware buzegukanwa n’umugore, maze bakabyamagana cyane.”

Muri Kamena 2016 Bishop Niyomutakirwa wari ufite imyaka 26 yarongoye umugore wamurushaga imyaka 28 (yari afite imyaka 54) basezeranira mu rusengero rwo ku Musozi w'ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali
Muri Kamena 2016 Bishop Niyomutakirwa wari ufite imyaka 26 yarongoye umugore wamurushaga imyaka 28 (yari afite imyaka 54) basezeranira mu rusengero rwo ku Musozi w’ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali

N’ubwo Tumwesigire avuga ko kuba umugore ukuze yashakana n’umusore ukiri muto nta kibazo kirimo ahubwo ngo ikibazo kikiri ku ndorerwamo umuryango nyarwanda ukibonamo umugore, na we avuga ko atakwifuriza umwana we gushaka akiri muto.

Agira ati “Njye nubaha amahitamo y’abantu nk’uburenganzira bwabo kuko ni bo baba bazi impamvu y’ibyemezo baba bafashe ariko by’umwihariko umukobwa wanjye cyangwa umuhungu wanjye sinamwifuriza gushaka akiri muto mu myaka 22 kandi agashakana n’umuntu batazahuza mu bitekerezo kubera itandukaniro rikabije mu myaka.”

Ati “Sinabyifuza, sinanabishyigikira keretse yabishegeye kuko ‘umuhana avayo ntumuhana ajyayo’, ariko byaba kimwe ku muhungu n’umukobwa.”

Dieudonné Nteziryayo, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 utuye mu Mujyi wa Kigali, we avuga ko isura y’umuntu ubusanzwe waremwe mu ishusho y’Imana igenda ihinduka icyari urukundo kigatwarwa n’irari ry’ibintu.

Agira ati “Ubu, igihe turimo usanga umuntu akundira mugenzi we ibyo afite nk’amafaranga, inzu, imodoka, kuba akomoka mu muryango ukomeye,…noneho urukundo rukagaragazwa muri iyo shusho.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri, umusore w’imyaka 23 ikiganiro yagirana n’umukobwa w’imyaka 60 kiba kirimo ayahe marangamutima?”

Ni mu gihe, Chantal Uwase, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 20 wari mu isoko rya Nyabugogo agura imyambaro, we yeruye akavuga ko muri iki gihe bigoye ko yasanga umusore wo mu kigero cye utanagira ikibanza asize uwo mu myaka 50 witeguye neza afite ibyangombwa byose byo kubaka.

Yagize ati “Urabona akazi karabuze ifaranga rirabona umugabo rigasiba undi, nawe uti kwitesha umugabo urifite, ufite inzu, ufite imodoka n’ibindi byangombwa ngo urasanga umusore na we udashoboye kwitunga. None se nimusonza uzamurya cyangwa we akurye?”

Emmanuel Ndayishimiye, umusore usa n’uri mu kigero kimwe n’uyu mukobwa, we ariko avuga ko ari amahano kubona umusore yashatse umukobwa umuruta.

Agira ati “Njyewe n’iyo yaba andusha imyaka 10 gusa ntabwo twabyumva kimwe n’iyo waba utunze ibya mirenge.”

Akomeza agira ati “Ndabizi ko iby’isi ari ifaranga ariko ifaranga ritarimo umunezero ni zero. Ubwo se gushakana n’umukecuru utavuga ngo tugiye ku mazi kurya ubuzima, mwanajyayo ukajyana ipfunwe bimaze iki?”

Nubwo hari abasanga gusezeranya mu mategeko abantu bafite ikinyuranyo kinini mu myaka yabo ari ikibazo, amategeko u Rwanda rugenderaho ntaho abuza abantu gusezerana, bapfa kuba bujuje imyaka 21 y’amavuko, kandi bujuje ibindi bisabwa, nko kugira icyemezo cy’amavuko, badafitanye isano, badafite isezerano ahandi, ndetse badafite n’indi miziro wenda nko kugirana isano ya bugufi, cyangwa se bahuje amaraso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki abasaza ko barongora abana basa nabangana nabuzukuru ko ntacyo bitwaye ?Nyabuna mwaretse abahuje urukundo bikundanire ahubwo karabajya ,ikibazo ubu abakobwa nabo bato akeshi bakunda imitungo kandi nabo ntacyo bafite ariko bakabanje gushakisha kugira babone naduke bazitwaza

ANICET yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka