Kugenda kuri moto mu mvura ni kimwe mu byagukururira gukubitwa n’inkuba

Mu gihe Itumba rya 2019 ryitezweho kuzarangwa n’imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko hari imwe mu myitwarire, irimo no kugenda ku binyabiziga bidatwikiriye, ishobora kubakururira gukubitwa n’inkuba.

Minisitiri wa MINEMA, Germaine Kamayirese, asaba by’umwihariko Abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda kugenda ku mapikipiki n’amagare mu gihe harimo kugwa imvura irimo inkuba kuko ngo biri mu bishobora kubongerera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Akomeza asaba abaturarwanda kwirinda gukora ku madirishya n’inzugi bikozwe mu byuma, amatiyo y’amazi akozwe mu byuma n’ibindi bikoresho bikozwe mu byuma mu gihe harimo kugwa imvura irimo inkuba kuko byabakururira gukubitwa n’inkuba.

Ibindi avuga ko umuntu agomba gukora mu rwego rwo kwirinda inkuba harimo kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi igihe utizeye ko inzu irimo ifite imirindankuba, kwihutira kujya kugama mu gihe ubonye imvura yiganjemo imirabyo n’inkuba, kwirinda kuba ahantu hahanamye mu mpinga z’imisozi igihe hari imvura ivanzemo inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti cyane cyane munsi y’ibiti birebire kandi biri byonyine.

Minisitiri Kamayirese agira ati “Ibyo bikurura inkuba.”

Abasaba kandi kuva iruhande rw’iminara y’itumanaho itariho imirindankuba, kwirinda kuba muri metero 30 z’uruzitiro rw’ibyuma (senyenge, ferabeto cyangwa n’ibindi byuma bubakisha inzitiro), no kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba igihe inkuba zitangiye gukubita.

Agira ati “Ibyiza ni uko wajya mu nzu igihe hari inkuba, ariko bihuriranye n’uko imvura iguye ugeze ahantu hari ishyamba nibura wakugamamo hagati na hagati, ni bwo buryo bugabanya inkuba.”

Minisitiri Kamayirese anavuga ko abantu bakwiye kwirinda koga mu nzuzi, mu migezi, mu biyaga ndetse no muri za piscine; kwirinda kugamana ibyuma mu ntoki, kwirinda guheka ikintu icyo ari cyo cyose gifite akuma kareba hejuru ndetse no kwirinda kujya kureka mu gihe imvura irimo kugwa irimo inkuba.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga n’imiterere y’ibikoresho by’amashanyarazi (Electronics), Fabrice Nice Neza, avuga ko ubundi inkuba ari urusaku n’imbaraga bitwarwa n’ihuriro ry’umwuka ukonje uturuka mu kirere umanuka ugahura n’umwuka ushyushye uturutse mu butaka iba ikururana.

Avuga ko iyo iyo myuka ihuye, uretse urusaku, isakirana ry’iyo myuka ribyara ubushyuye bwikubye inshuro miliyoni umuriro w’amashanyarazi ufite ubukana bwa Volt 220.

Agira ati “Mu Kinyarwanda, ruriya rusaku twumva ni rwo twita inkuba ariko mu by’ukuri urumuri cyangwa umurabyo isakirana ry’iriya myuka ritanga rwihuta kurusha urusaku. Uriya murabyo tubona rero ni wo nkuba.”

Mu gihe usanga abantu bikanga cyangwa bagahunga iyo bumvise urusaku, Neza avuga ko iyo washoboye kumva ruriya rusaku ntacyo uba ukibaye kuko inkuba iba yatambutse kare kuko urumuri rugenda km ibihumbi 300 ku isegonda mu gihe ijwi rigenda km 300 ku isegonda.

Neza akomeza avuga ko ubundi inkuba imanuka ishaka gukubita ibintu birebire biri ku isi biyikurura, birimo ibyuma by’amashanyarazi, n’ibiti birebire bibisi.

Mu gihe abenshi bibwira ko inkuba idashobora gukubita ibinyabiziga, Neza avuga ko n’imodoka ishobora gukubitwa n’inkuba, ahubwo abayirimo bagakizwa n’uko abari mu modoka baba bakingiwe n’ibikoresho bigize imodoka kuko baba bari mu kintu gikinze, icyakora ngo imodoka ifite igisenge gifunze na yo inkuba yagukubitiramo.

Agira ati “Rero ngereranyije ibyago wagira byo gukubitwa n’inkuba uri mu modoka n’igihe waba uri kuri moto cyangwa ku igare, kuri moto cyangwa ku igare uba ufite ibyago byinshi kuko utaba ufite ikikurinda mu gihe mu modoka uba umeze nk’uri mu kazu.”

Neza ariko avuga ko ibyo bitatera impungenge cyane kuko ibyago byo gukubitwa n’inkuba byakugeraho gusa, igihe waba uri ahantu hatari ibikoresho birinda inkuba muri icyo gice.

Aha ni ho ashingira na we ashimangira ko kugenda kuri moto cyangwa ku igare mu mvura irimo inkuba uba ufite ibyago byo kuba yagukubita, cyakora ngo ntibikunze kubaho kuko na byo byaterwa n’aho waba uri cyangwa ugeze.

Agira ati “Mu by’ukuri ntabwo ari inkuba ikubita umuntu, ikubita ikintu kiyikuruye wenda nk’igiti, yakubita imbaraga z’amashanyarazi (charges) zikinjira mu butaka noneho zikanyanyagira mu butaka noneho wowe zikakuzamukiraho zikagutwika. Ubwo ni bwo usanga bavuga ko inkuba yakubise umuntu.”

Akomeza agira ati “Mu gihe imodoka iba ifite ka kazu wikinzemo gatuma za ngufu (charges) z’inkuba zitakugeraho, moto uba ari hanze, igare uba uri hanze, ariko ntabwo bivuze ko igihe cyose inkuba ikubise uri kuri moto wakubitwa kuko biterwa n’uko moto ikoze n’ibyo wambaye.”

Avuga ko niba nta bintu wambaye bishobora gukurura imbaraga z’inkuba (charges) cyangwa ngo ube ari wowe uri hejuru usumba ibindi byose biri aho ku buryo inkuba iza ikaba ari wowe iheraho nta kintu ishobora kugutwara.

Ku bijyanye no kugama munsi y’ibiti, mu gihe Minema ivuga ko aho kugama mu nkengero z’ishyamba cyangwa munsi y’igiti ikavuga ko aho kugama mu nkengero z’ishyamba wakugama mu ishyamba, Neza avuga ko atari byiza na gato kugama munsi y’ibiti kuko ngo inkuba iyo igiye gukubita ihitamo igiti kirekire gusumba ibindi ikaba ari cyo ikubita.

Ati “Rero ushobora kugama munsi y’igiti ntigukubite kuko atari cyo kirekire muri ako gace, ariko wajya mu ishyamba ugasanga uri hafi y’igiti kirekire yakubita za mbaraga zayo zakwirakwiye muri ako gace yakubitiyemo zikakuzamukiramo.”

Neza avuga kandi ko mu gihe inkuba ikubise uri ahantu umuntu atabona aho yikinga bibujijwe kugenda atera ibitambwe binini yiruka cyangwa atagaranyije amaguru kuko ngo iyo utagaranyije amaguru uba ukoze ibice bibiri bifite imbaraga zitandukanye za batiri (charge positive+ na charge negative ¬-).

Ati “Nakugira inama ko wakwegeranya amaguru ku buryo ya masharge akujyamo atagira icyo agutwara,” Icyakora na we avuga ko ibyo byabaho igihe waba uri ahantu hatari imirindankuba cyangwa iminara kuko na yo aho yubatse haba hari ibyuma birinda inkuba.

Gushyira imirindankuba aho idakwiye bishobora guteza inkuba
Mu gihe, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi isaba abo bireba gushyira imirindankuba ahantu hahurirwa n’abantu benshi cyangwa mu nyubako rusange (zakira abantu benshi), Neza avuga ko ari ibyo kwitonderwa kuko buri nyubako atari ko yajyaho umurindankuba.

Agira ati “Gushyira imirindankuba ku nyubako bisaba ko habanza gukorwa inyingo bakareba umurindankuba ushyizwe ahantu runaka ubushobozi bw’aho ushobora kurinda (ubuso bw’agace warinda) kuko ngo iyo ibaye myinshi usanga yinjiranamo noneho bikayigabanyiriza imbaraga zo kurinda inkuba.”

Avuga ko icyo gihe byateza ibyago bigatuma hari abazajya bakubitwa n’inkuba bibwira ko barinzwe, nyamara imbaraga z’imirindankuba zarinjiranyemo bigatuma idakora akazi yakabaye ikora.

Gusa, uretse mu duce turimo amabuye menshi y’agaciro, Neza avuga ko kubera iminara myinshi y’ibikoresho by’itumanaho iri mu Rwanda kandi yose igomba kuba iriho imirindankuba, nta kibazo kinini cy’inkuba gihari, ariko agakangurira abantu kwitwararika no kwirinda ibintu byose byatuma bagerwaho n’ibyago byo gukubita kw’inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Neza Nice Asigaye akorerahe?
ni umuhanga cyane tumuheruka kuri Radio Salus atarajya kwiga

Leon yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Nta hantu na hamwe wakwihisha INKUBA.Ejobundi yakubise abana 2 bari biryamiye ku Gikongoro !!!Tuge duhora twiteguye urupfu.Dushake imana cyane kubera ko itubuza guhera mu byisi gusa.Abanga kumvira iyo nama,yavuze ko itazabaha ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Ikibabaje nuko usanga abantu hafi ya bose batita ku byerekeye Imana.Bibera gusa mu kazi,shuguri,politike,etc...Ukabona ubuzima bw’iteka Imana yadusezeranyije ntacyo bibabwiye.Nkuko dusoma muli 2 Petero 3:9,Imana itinda kuzana umunsi w’imperuka ishaka ko abantu bahinduka.Ariko uwo munsi urahari kandi ushobora kuba noneho uri hafi cyane,iyo urebye ibirimo kubera mu isi bitabagaho mbere kandi biteye ubwoba.Nimukanguke!!!

gatare yanditse ku itariki ya: 8-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka