Akarere ka Gasabo kasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cya ‘Bannyahe’

Urubanza abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera baregamo Akarere ka Gasabo kubera gushaka kubimura badahawe “ingurane ikwiye kandi yumvikanweho” n’impande zombi, rwasubukuwe kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 maze Akarere ka Gasabo gasaba urukiko kutakira ikirego ngo kiburanishwe mu mizi.

Kwimurwa muri aka gace kazwi nka ‘Bannyahe'' byateje impaka bigera no mu nkiko
Kwimurwa muri aka gace kazwi nka ‘Bannyahe’’ byateje impaka bigera no mu nkiko

Icyemezo cyo kwimura abaturage ba Bannyahe cyafashwe mu mpera za 2017 nyuma y’uko Kompanyi yitwa “Savannah Creek Development Company”, ikuriwe n’umushoramari Denis Karera ndetse n’Abanyafinlande, yumvikanye n’Akarere ka Gasabo kubaka amazu ajyanye n’icyerekezo cy’umujyi muri ako gace gafatwa nk’akajagari.

Mu masezerano bagiranye, harimo ko iyi kompanyi yubakira abaturage inzu zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali ahitwa mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro naho agace ka Bannyahe kose kagahabwa iyi kompanyi ikahashyira imiturirwa ijyanye na Nyarutarama nka kamwe mu duce duteye imbere muri Kigali.

Mu gihe uyu mushinga wanatangiye ugomba gutwara abarirwa mu muri miliyoni 560 z’Amadolari y’Amerika (546$), abaturage bawuteye utwatsi basaba akarere ko bahabwa ingurane ikwiye kandi bakayihabwa mu mafaranga aho guhabwa inzu.

Nyuma y’inama nyinshi zageragezaga guhuza impande zombi ntibikunde, abaturage bishyize hamwe bagana inkiko maze ku wa 7 Ugushyingo 2018, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutangira kuburanisha iki kirego gifite numero PST RAD 00025/2018/TGI/GSBO mu nama ntegurarubanza rwanzura ko urubanza ruzakomeza mu mizi ku wa 6 Gashyantare 2019.

Aha ni ho urubanza rwasubukuriwe kuri uyu wa 06 Gashyantare 2019
Aha ni ho urubanza rwasubukuriwe kuri uyu wa 06 Gashyantare 2019

Ubwo urubanza rwatangiraga mu mizi, umunyamategeko w’Akarere ka Gasabo, Me Justin Niyo Rushikama ariko yasabye urukiko kutakira iki kirego avuga ko gifite inzitizi zituma rudakwiye kuburanishwa mu mizi.

Mu nzitizi yatanze, harimo kuba mu kirego hariho ko abarega ari bane barimo Innocent Rwaretse, Etienne Murara, Jean de Dieu Shikama na Antoinette Mushimiyimana nyamara urubanza rukitirirwa imidugudu itatu yose no kuba ngo ubusanzwe mu manza z’ubuyobozi urega aba agomba kubanza gutakambira inzego z’ubuyobozi kuva hasi kugera hejuru byananirana akabona gutanga ikirego.

Me Rushikama ati “Iyo usomye ikirego batanze usanga nta gutakamba kwabayeho bityo bikaba byagombye gushingirwaho urubanza ntirukomeze mu mizi.”

Me Rushikama, yavuze kandi ko mu kirego bigaragara ko abaturage ba Bannyahe bahagarariwe n’abandi baturage, nyamara hakaba nta myirondoro y’abahagarariwe igaragazwa.

Yavuze ko ubundi, urega cyangwa uregwa ahagararirwa n’umunyamategeko cyangwa undi muntu bafitanye amasano ya bugufi, nyamara ngo mu kirego cya Bannyahe bikaba bidasobanutse.

Ashingiye ku ngingo ya 7 yo mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’ubuyobozi, uyu munyamategeko wunganira Akarere ka Gasabo yabwiye urukiko ko abaturage ba Bannyahe batagombaga gutanga ikirego kimwe kuko inyungu baburanira atari zimwe nk’uko bo babivuga.

Ati “Ntabwo aba baturage bose bimurwa ku cyangombwa kimwe cy’ubutaka, buri wese afite umutungo kandi azanahabwa ingurane ye, bityo rero ushaka kurega yagombye gutanga igarama agatanga icye kirego.”

Abanyamategeko babiri barimo Me Innocent Ndihokubwayo na Me Boniface Nizeyimana (bahagarariye abaturage ba Bannyahe bahuje ikirego bose hamwe uko ari 700) babwiye urukiko ko nta nzitizi basanga mu kirego cyabo nk’uko Me Rushikama avuga.

Ku bijyanye n’igarama ry’urubanza, Me Ndihokubwayo yasobanuriye urukiko ko mu nama ntegurarubanza, imbere y’ubwanditsi bw’urukiko, banzuye ko ikirego gikurwa mu izina ry’abaturage bahagarariye abandi, bose bagahagararirwa n’aba banyamategeko babiri.
Naho ku kijyanye n’igarama ry’urubanza, mugenzi we Me Nizeyimana, yagize ati “Ntabwo twari gutanga amagarama menshi kandi uwo turega ari umwe n’icyo turegera ari kimwe.

Mu kumwunganira, Me Ndihokubwayo abishimangira abwira urukiko ko iyo buri muturage yitangira ikirego dosiye zabo zitari kujya muri ‘system’ y’urwego rw’ubutabera kubera ubwinshi bwazo, kandi ko izo manza zitari kuzaburanishwa ngo zirangire.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko ku wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 ari bwo ruzasoma umwanzuro kuri izo nzitizi hakemezwa niba ikirego gikomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa kigateshwa agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingurane ikwiye ningombwa kuko name ziriyanyubako bavuga bazabaha njyewe nazijyezeho zubatse muburyo bwakajagari wagirango Nizo bubakiye Impunzi? Rwose nibabahe Amafaranga nicyo gikwiriye?

NZABONIMANA yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka