Ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane byeretswe uko byakurura abakiliya

Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe iby’Ishoramari (IFC), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane (UN Sustainable Stock Exchange), Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko n’Imigabane (RSE) ndetse n’Ikigo kigenzura Imari n’Imigabane (CMA Rwanda), cyeretse ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda amakuru ya ngombwa yabifasha kuzamura icyizere cy’ababigana.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye i Kigali ku wa 26 Gashyantare 2019, impuguke za IFC n’iz’Ishami rya Loni rishinzwe iby’imari n’imigabane zabwiye abahagarariye ibigo by’imari n’imigabane mu Rwanda ko kwita ku bibazo biri aho bakorera (ibidukikije) ari ingenzi mu kuzamura urwego rw’imari n’imigabane.

Manuel Moses, Umuyobozi wa IFC mu Rwanda yagize ati “Kugira ngo isoko ry’imari n’imigabane rihagarare neza bisaba kubaka icyizere mu bashoramari.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe iby’imari n’imigabane CMA Rwanda ndetse na RSE bifuza kugaragariza ibigo by’imari n’imigabane mu Rwanda uko byakwigirira icyizere ndetse n’uburyo biha ababigana amakuru aciye mu mucyo kuko byatuma umubare w’abashoramari babigana wiyongera.

Nicolas Uwimana, umunyamategeko wa I&M Bank nka kimwe mu bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, avuga ko yungutse ibijyanye n’amakuru akwiye guhabwa abanyamigabane n’uburyo yatangwamo kugira ngo abagereho yujuje ibisabwa na RSE.

Agira ati “Hari amakuru y’ingenzi ibigo byose biri ku isoko ry’imari n’imigabane bitagomba gutanga iyo igihe kitaragera kuko aba ashobora kugira ingaruka ku isoko ry’imari n’imigabane.”

Gusa, akomeza avuga ko ariko umukiliya aba agomba guhabwa amakuru yose ajyanye n’imigabane ye ndetse n’uko isoko rihagaze naho andi amakuru akaba agomba kugerera ku bantu kimwe no mu gihe kimwe kuko ngo ari byo bituma isoko ry’imari n’imigabane rikora neza.

Ati “Amakuru ajyanye n’ipiganwa n’imigabane yashyizwe ku isoko atangirwa icyarimwe ku bantu bose atari ukuvuga ngo umwe amenye ibyo muri I&M Bank undi atabizi kuko byamuha amahirwe yo kujya gupiganwa binyuranyije n’undi bitewe n’uko badafite amakuru angana.”

Magnifique Migisha, Umukozi ushinzwe Itangazamukuru n’Itumanaho muri CMA Rwanda, avuga ko mu Rwanda hari hasanzwe hari ikibazo cy’ubumenyi buke ku bantu bategura raporo z’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane bigatuma icyizere abashoramari bagana ikigo runaka cy’imari n’imigabane kigabanuka.

Avuga ko amahugurwa bahawe agamije kubaha amahame mashya yo kugenderaho bategura raporo.

Agira ati “Muri ayo mahame harimo kureba ibyo ikigo runaka gikora mu gufasha mu kwita ku bidukikije kuko tuzi ko mu Rwanda abantu benshi muri raporo z’umwaka usanga bita ku miyoborere myiza gusa, ariko ugasanga hari ibindi bintu batitaho.”

Migisha avuga ko iyo ikigo runaka kigiye ku isoko ry’imari n’imigabane kiba kitakibereyeho ubwacyo ahubwo kiba kibaye ikigo cya rubanda bityo kikaba kiba kigomba gukora ibituma rubanda bagikunda bakakirata bityo bigatuma isoko ry’imari n’imigane ryaguka.

Kugeza ubu, ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hari ibigo bine birimo Banki ya Kigali (BK), I&M Bank, Bralirwa na Christal Telecom.

Kuva isoko ry’imari n’imigabane ryatangizwa mu Rwanda kuva muri 2011 kugeza muri 2018, muri ibi bigo uko ari bine, hamaze gutangwa imigabane ifite agaciro ka miliyari 92FRW angana na miliyoni 105$ mu gihe imigabane yaguzwe mu mpapurofaranga (treasury bonds) ifite agaciro ka miliyari 303,5FRW ahwanye na 345$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka