Amafaranga ya VUP agiye kujya agezwa ku muturage atanyuze mu nzego z’ibanze

Mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bakunze kumvikana binubira gutinda kw’amafaranga baba bagomba guhabwa nk’ingoboka cyangwa ayo baba bakoreye binyuze mu mirimo rusange, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) iratangaza ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti.

Barebeye hamwe uburyo bakwihutisha gahunda zo gukura abaturage mu bukene
Barebeye hamwe uburyo bakwihutisha gahunda zo gukura abaturage mu bukene

Mu nama yahuje Minaloc, abafite aho bahuriye na gahunda zo gukura abaturage mu bukene ndetse n’abaterankunga, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, igamije kurebera hamwe uko izi gahunda zihagaze, ibibazo birimo no kubifatira ingamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, yatangaje ko ayo mafaranga azajya ava ku rwego rw’igihugu agera ku bagenerwabikorwa.

Yagize ati “Turimo gushaka kwishyura ku buryo amafaranga azajya ava hano ku rwego rw’igihugu agahita ajya kuri konti y’umuturage cyangwa kuri telefoni ye.”

Dr Mukabaramba yavuze ko iki cyemezo kizatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019-2020, kuko ngo ubundi byafataga inzira ndende kugira ngo amafaranga agere ku muturage, nyamara yitwa ko ari ayo kumukura mu bukene.

Yagize ati “Ubundi ava hano akanyura ku karere akanyura kuri Sacco, Sacco na yo igashaka uko iyashyira kuri konti.”

Akomeza avuga ariko ko raporo zerekana ko ikibazo cy’itinda ry’amafaranga ya VUP kirimo kugenda gikemuka kuko ngo nko ku mafaranga y’ingoboka byamaze gufata umurongo ku buryo buri kwezi abagenerwabikorwa basigaye bayabona nta mbogamizi.

Mukabaramba yavuze ko amafaranga azajya ava ku rwego rw'igihugu agahita agera ku muturage
Mukabaramba yavuze ko amafaranga azajya ava ku rwego rw’igihugu agahita agera ku muturage

Mukabaramba ariko yemeza ko ikibazo gikomeye gisigaye ku baturage bakora imirimo rusange kuko ngo usanga harimo “abandika imibyizi n’intoki bakayijyana ku murenge, na bo bakayijyana ku karere bikinjira muri sisiteme bikabona gusubira mu mabanki.

Ati “Naho turashaka ko byihuta, ukora hariya agahita yinjiza imibyizi muri sisiteme umuntu agahembwa,” agakomeza avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha iki kibazo na cyo kizava mu nzira bakajya babona amafaranga yabo ku gihe.

Mu gihe hari abataranyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe ari na byo bishingirwaho mu gushyirwa ku rutonde rw’inkunga y’ingoboka n’abakora imirimo ya VUP, Mukabaramba yibukije Abanyarwanda ko igihe kigeze ko ibyiciro by’ubudehe bisubirwamo kuko ubundi bimara imyaka itatu.

Yasabye ko abaturage bazabigiramo uruhare cyane ko ngo uburyo bwo kubihindura bwahindutse kandi akizera ko amakosa yagaragaye mu byiciro birangije igihe atazongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka