Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya Bannyahe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 rwasomye umwanzuro warwo ku isuzuma rwakoze niba ikirego cya Bannyahe gikomeza kuburanishwa mu mizi cyangwa kigateshwa agaciro.

Kwimurwa muri aka gace kazwi nka 'bannyahe' byateje impaka bigera no mu nkiko
Kwimurwa muri aka gace kazwi nka ’bannyahe’ byateje impaka bigera no mu nkiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri wa 11 Gashyantare 2019, rwateye utwatsi urubanza abaturage ba Kangondo I&Kangondo II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera baregamo Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimura mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe ku wa 6 Gashyantare 2019 bazindukiye ku rukiko bagiye kuburana urubanza mu mizi, uhagarariye Akarere ka Gasabo muri urwo rubanza, Me Justin Niyo Rushikama, yahise abwira urukiko ko uru rubanza rufite inzitizi bityo asaba urukiko kubanza kuzisuzuma rukabona gufata icyemezo cyo kuburanisha urubanza cyangwa rukagitesha agaciro.

Mu nzitizi eshanu yatanze harimo kuba abaturage bataratakambiye inzego uko zikurikirana mbere yo kugana inkiko ngo kuko “aho gutakambira Umujyi wa Kigali nk’urwego rukurikira akarere, bo batakambiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),” indi nzitizi ngo ni ukuba bataratanze ikirego mu buryo “busanzwe”.

Me Rushikama yanavuze kandi ko abarega batangiye ikirego hamwe kandi nyamara we asanga badahuje inyungu, ndetse abarega bakaba baravuze ko bahagarariye abandi, nyamara batarigeze bagaragaza imyirondoro yabo dore ko ngo hariho abemeye ingurane mu nzu kandi bakazisinyira.

Ibi abishingira aho abwira urukiko ko buri wese mu baturage ba Bannyahe yagombaga kuba yaritangiye igaragama, bityo akarega ku giti cye aho gutangira ikirego hamwe kandi ngo badahuje inyungu.

Barimo kubakirwa inzu bazimurirwamo mu gihe bo bifuza ingurane y'amafaranga
Barimo kubakirwa inzu bazimurirwamo mu gihe bo bifuza ingurane y’amafaranga

Rumaze gusuzuma izi nzitizi, uretse inzitizi yo gutanga ikirego mu buryo busanzwe urukiko rwanzuve ko “nta shingiro ifite kuko abaturage bari bafite uwo barega (Akarere ka Gasabo) kandi bafite n’icyo baregera ari cyo guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga aho guhabwa inzu,” no kuba inzitizi yo kuba abahagarariye ababuranyi baratanze ikirego baburanira abaturage muri rusange kandi ngo hariho abemeye ingurane mu nzu banazisinyira.

Iyi nzitizi Urukiko na yo rwasanze nta shingiro ifite ngo “kuko akarere uretse kubivuga mu magambo gusa katigeze kagaragaza urutonde rw’abemeye ingurane mu nzu n’imikono yabo n’urutonde rwabayanze.”

Urukiko rwa Gasabo ruhurije hamwe inzitizi Akarere katanze, rwanzuye ko ikirego cya Bannyahe nta shingiro gifite bityo urubanza rukaba rutagikomeje kuburanishwa mu mizi.

Abonye akangononwa abaturage bari bafite kuko bahise bijujuta mu matamatama, umucamanza yabahaye umwanya ngo ufite ikibazo abaze hahaguruka umwe abaza niba bafite uburenganzira bwo kujururira uwo mwanzuro, maze umucamanza amubwira ko bashatse bajurira.

Shikama Jean de Dieu, umwe mu baturage bahagarariye abandi mu kirego, avuga ko atanyunzwe n’uburyo urubanza rwaciwemo, bityo bakaba batazava ku izima.

Yagize ati “Uru rubanza rurimo tekiniki (ibintu bidasobanutse), ntacyo abo batubwiye ko twagombaga gutakambira barahari kandi natwe turahari. Gusa hariya hantu ntituzahava tudahawe ingurane ikwiye kandi mu mafaranga.”

Shikama ariko yirinze kuvuga niba nk’abaturage ba Bannyahe bazajuririra uyu mwanzuro kuko ngo bategereje kubanza kuwuganiraho n’abanyamategeko babo.

Ni mu gihe, mugenzi we witwa Antoinette Mushimiyimana, we avuga ko ibyo kuvuga ko batatakambiye Umujyi wa Kigali atari byo kuko ngo banakoranye inama n’Umujyi wa Kigali mbere yo kugana inkiko.

Yagize ati “Twatakambye inshuro nyinshi ku mujyi wa Kigali. Inama ya mbere yakoreshejwe na visi meya w’Umujyi wa Kigali ari kumwe na visi meya w’Akarere ka Gasabo, iya kabiri ikoreshwa na meya w’Akarere ka Gasabo na meya w’Umujyi wa Kigali, icyo kibazo twakiganiriyeho, inama zose babaga bari kumwe. None ni gute niba twaratakambiye Umujyi wa Kigali turi kumwe amaso ku maso, twamara kugenda na bo bakiyambaza Minaloc ikaza kudutera ubwoba, tukabyanga tukanabandikira tubasaba kwisubiraho ku cyemezo bafashe, ni iyihe mpamvu bavuga ngo ntwabo twatakambye?"

Nubwo nta nyandiko bagaragaje ko batakambiye izo nzego, ngo basanga ibyo bavuga bifite ishingiro kuko itegeko ritavuga ko gutakamba bigomba gukorwa mu nyandiko cyangwa mu magambo.

Abo baturage bavuga ko bitarangiriye aho, ahubwo ko baziyambaza izindi nzego zabafasha kurenganurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobaturajye nibajye mumazu bubakiwe kuko batuye nabi cyane uretse no kuba batuye mumanegeka,Imyubakire yabo ituma ubutaka buba buto kandi Ikirere cyurwanda gikwiye gukoreshwa nacyo, bishatsekuvugako izonyubako barikubatuzamo nizikerekezo aho nikirere nkumutungo w,Igihugu ukoresha.ahubwo nagira Inama abashaka bagafata inzu zabo hakiri kare.Gusa n’Akarere nako gakurikirane imyubakire yayo mazu kuko usanga akenshi nakenshi amazu yubakiwe abaturajye muri ubwo buryo bayasondeka barwiyemezamirimo bakarya ibikoresho byayo bigatuma ataramba kandi agiye guturamo abantu mugihe kirekire.Doreko umuturajye mbonako bigoye ubwe kuba yazavugurura aho yagenewe mugihe hangiritse.Leta yacu numubyeyi ntakibi yatwifuriza ahubwo badufasha kwifasha,kandi barusheho kongeera Imidugudu yikitegerezo nokubandi batuye nabi.Murakoze

Tuyisenge cyiza Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka