MINEDUC yafunze burundu amashami abiri yo muri Kaminuza ya Gitwe

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), kuri uyu wa 29 Mutarama 2018, yafashe umwanzuro wo gufunga burundu udushami tubiri twa Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ya Gitwe (ISPG), nyuma yo gusanga ibyo bayisabye gukosora itarabikosoye.

Minisitiri Dr Eugene Mutimura na n'umunyamabanga wa leta Dr Isaac Munyakazi
Minisitiri Dr Eugene Mutimura na n’umunyamabanga wa leta Dr Isaac Munyakazi

Udushami twafunzwe turimo akigishaga ibijyanye n’ubuvuzi bw’abantu no kubaga “Medicine and Surgery” ndetse n’ak’ikoranabuhanga rya laboratwari “Medical Laboratory Technology”.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, nyuma y’inama yahuje MINEDUC, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Urugaga rw’Abaganga n’Abakura amenyo ndetse n’Ubuyobozi bwa ISPG, igamije kugaragaza ibyavuye mu isuzuma rigaragaza aho ISPG igeze ikosora ibyo yari yasabwe na HEC gukosora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’iyo nama, Minisitiri Dr Mutimura yagaragaje ko kaminuza n’amashuri makuru yakorewe isuzuma muri 2016, bahabwa igihe cyo gukosora ibitameze neza bibangamira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Na kaminuza ya Gitwe yahawe ayo mahirwe, ariko nkurikije ibyajyaga bivugwa byasaga n’aho porogaramu zose za Kaminuza ya Gitwe zahagaze ntabwo zahagaze.”

Dr Mutimura yasobanuye ko Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abantu (Medicine) ari ryo ryari ryabaye ribujijwe kwakira abanyeshuri mu gihe cy’imyaka ibiri.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye uyu munsi ngo bakaba basanze abanyeshuri biga ibya laboratwari “Medical Laboratory Technology” muri kaminuza ya Gitwe batabona inyigisho zihagije z’ubumenyingiro mu bitaro bitandukanye.

Ati “Ikibabaje ni uko twasanze bamwe mu banyeshuri bakurikiranaga inyigisho z’ubumenyingiro muri CHUK, kubera kudakurikiranwa, batakurikiranwe ahubwo bagahimba umukono w’umwe mu bakozi ba CHUK wagombaga kubakurikirana.”

Minisitiri Dr Mutimura, avuga ko babifitiye gihamya kuko ari ubuyobozi bwa CHUK n’abakozi b’ibyo bitaro bagomba gukurikirana abo banyeshuri babibemereye, yagize ati “Ibyo na none bigashimangira bya bibazo by’ireme ry’uburezi twari tuzi.”

Ikibazo cya kabiri basanzemo, ari na cyo ahanini cyabaye intandaro yo guhagarika utwo dushami, ngo ni umubare muto w’abarimu ugereranyije n’uw’abanyeshuri.

Mu gihe Mineduc ivuga ko hagombye umwarimu umwe ku banyeshuri 20, muri ISPG Gitwe ngo basanze bafite umwarimu umwe ku banyeshuri 86.

Ati “N’abanyeshuri bahari ntibakurikiranwa neza kuko abarimu bakabaye babakurikirana babyigiye bahawe indi mirimo, ubuyobozi bw’ishuri ntibubihe umwanya uhagije.”

Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko n’ibindi bikoresho, birimo laboratwari ndetse n’inzu z’ibitabo, basanze bidahagije.

Yavuze ko ariko ikibabaje cyane kurenza ibyo ari uko abanyeshuri usanga bemererwa kwiga mu dushami kandi batujuje ibisabwa kugira ngo bige muri utwo dushami.

Aha yasobanuye ko Kaminuza ya Gitwe ivuga ko umunyeshuri watsinzwe ashobora guhabwa amahirwe yo kwihugura mu byo atari azi “bridging program” mu gihe cy’amezi atandatu akaba yahabwa kwiga ubuvuzi bw’abantu cyangwa ibindi bitajyanye n’ibyo yize hasi.

Ati “Utarize ibinyabuzima n’amasiyansi usanga ashobora guhabwa amahirwe yo kwihugura mu gihe cy’amezi atandatu agahabwa kwiga medicine.”

Atsindagira cyane, Ministiri Dr Mutimura ati “Ntabwo ari ko bimeze mu bisabwa na Leta, ntabwo ariko bimeze,” asobanura ko bimeze bityo kaminuza zitaba zigikeneye kwakira abatsinze kuko buri wese yaba ashobora guhabwa amezi atandatu bakiga ibyo bashaka.

Avuga ubona asa n’urakaye, yavuze ko bibabaje kubona ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe butabyumva.

Ati “Birababaje cyane kubona Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Gitwe avuga ngo ‘ntabwo ari ngombwa ko tugira umubare w’abarimu uhagije, ntabwo ari ngombwa ko twigisha ubumenyingiro’ kubera ko ahamya ko u Rwanda rutaragera ku rwego rw’ibihugu byateye imbere.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, akaba yavuze ko kubera izo mpamvu zose bahisemo guhagarika burundu turiya dushami tubiri turimo “Medicine and Surgery na Medical Laboratory Technology”, mu gihe bo bashaka kuzongera kwigisha utwo dushami bakaba basaba bundi bushya, Mineduc ikareba niba bujuje ibisabwa.

Ati “Ibi twabikoze kuko batumva ko kwigisha nabi Abanyarwanda, kwigisha nabi abaganga bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane ko bavuga ko u Rwanda atari Amerika cyangwa se ahandi mu gihe dushaka ibifite ireme.”

Abari bahagarariye ISPG Gitwe basubiranyemo

Izo mvugo za ISPG Gitwe, MINEDUC yafashe nk’izitesha agaciro uburezi bw’u Rwanda, zatumye intumwa za ISPG Gitwe zisubiranamo.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru iyi kaminuza yimwemo ijambo, Gerard Urayeneza, Umuyobozi (Chancellor) akaba n’uhagarariye mu mategeko iyi kaminuza y’i Gitwe yavuze ko yitandukanyije n’imvugo zakoreshejwe na mugenzi we, na we yemeraga ko zitesha agaciro uburezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza (Vice Chancellor) ni umunyamahanga, mu byo yari arimo avuga atanga ingero yavuze icyo twebwe nka ba nyir’ishuri n’abahagarariye ishuri tutemera kuko yavuze ko ibisabwa mu burezi bw’u Rwanda (standards) bitagomba kuba bijyane n’iby’uburezi bw’Amerika.”

Ati “Twebwe ntiduhwanyije na we icyo gitekerezo, ni twebwe ba nyir’ishuri kandi ni twebwe turiha umurongo. Twebwe nka ba nyir’ishuri tugendana n’ibisabwa igihugu cyacu kigenderaho.”

Urayeneza ariko ntiyemeranywa na MINEDUC ivuga ko nta bikoresho ifite kuko nko kuri laboratwari, MINEDUC ubwayo iherutse gutangaza ko kaminuza yabo ari yo ifite laboratwari za mbere mu Rwanda.

Ati “None se izo laboratwari zaba zarasenyutse mu mezi angahe.”

Ku banyeshuri bihimbiye imikono, Urayeneza avuga ko ibyo na byo atari byo ngo kuko abanyeshuri bivugwa ko babikoze ubwabo babihakanye bakisabira ko iyo mikono bajyanwa muri laboratwari n’inzego zibishinzwe zikayisuzuma.

Ikijyanye n’umubare muto w’abarimu, Umuyobozi wa ISPG Gitwe, na cyo ntiyacyemeye ahubwo avuga ko bari barashatse abarimu b’inzobere 30 barimo 27 bakuye muri Nijeriya na barindwi bakuye muri Uganda bakaba bari bamaze igihe babahemba badakora.

Yakomeje avuga ko Kaminuza ya Gitwe abereye umuyobozi yiteguye kujuririra uwo mwanzuro kuri Minisitiri w’Uburezi atakwisubiraho bakitabaza inzego zikuriye Minisiteri y’Uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ariko MIEDUC itekereza ko abiga i GITWE ari abanyarwanda?itekereza ku mafaranga ababyeyi batanga?itekereza ku buryo abana badindirira muri iryo funga? nonese iyo afashe umwazuro nkuwo bagakwiye kuba bafite igisubizo cyibyo byose.

vieira yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Yewe koko ntaw’uvuma iritararenga ubanza noneho HEC yatangiye gukora akazi kayo. Iriya kaminuza ishingiye ku mitekerereze ya mzee Gerard nawe udafite ubumenyi buhagije muri education cg se wirebera gusa ifaranga atitaye kuri sustainability. Ubuke bw’abarimu, inyubako ni rusange muri kaminuza z’iwacu mu bihugu bikennye including iza leta ariko nti wakumva uko umuntu wize electricity, HEG etc ashyirwa muri medicine, lab, nursing ndetse n’izo bridging bavuga ntazo barabeshya.

Jye mbona bakwiye kubanza kubaka systeme ihamye y’imiyoborere, independent kandi ifite icyerekezo cyirambye, idashingiye kuri nepotisme ibindi bikazaza nyuma. Nibwira ko nta nyungu leta yagira mu kubafungira dore ko ari na yo yari yabemereye kwigisha ayo mashami, ariko nyine nti yarebera ngo mukomeze mushyire ku isoko abaganga badashoboye kuko byaba ari danger ku baturarwanda muri rusange.
Rwose nibareke kwirengagiza n’amagambo yo guhangana barebe icyakorwa mu maguru mashya bitari ibyo ishuri zirarindimuka vuba.

MINEDUC nayo nibwira ko ikwiriye kubona isomo ko kwemerera abantu kwigisha amashami akomeye nkariya bigomba gukoranwa ubushishozi. Biragaragara ko bahubutse mu kwemerera ISPG kwigisha ariya mashami kuko nta bushobozi yari ifite.

Ikindi kandi kugenzura ireme nti bikarangirire kuri za kaminuza gusa, REB nirebe no muri za primary and secondary schools naho hari mo amabara menshi!

NKUNDURWANDA yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ako ni akarengane kuko izo criteria bagendeyeho ntakaminuza ndabona murwanda izife kdi ntibagombaga kumufungira kubera izo nzitwazo za HEC bazanye kubera inyungu zabo izo ni inzitwazo kuko nibo bamuhaye ibyangobwa byo kuzana ayo mashami

Alfred mpamo yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ntekereza ko leta ifite gahunda yo guha icyuhagiro abanya gitwe Gerard yamaze kugira abigometse Ku butegetsi ago gahunda a leta bazumva bigoranye.
Icyifuzo nuko mwashaka uburyo mubagorora bakajyana n’abandi banyarwanda u kubaka urwababyaye.kuko basigaye inyuma igihe kirekire.

Rukemba yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Leta yacu iranshimisha kuba mukomeje kubohora abari bakiboheye u maboko y’umwanzi mucyo yise akarwa ke,yibwiraga ko urwanda ruyobowe na Mpamo yari yaragize uko yishakiye kugeza ahejeje ibyo baharaniye(APAG)
Bantu mwarenganijwe na Gerard nimukomere nta ngoma idashira ahubwo zirahanguka!!!!
Gerard ago abera hatari ngo yitandukanyije n’uwungirije kd ati tuziyambaza izindi nzego!!!kandi baba babivuganye mbere,ni uko yagiye ashora aantu batandukanye mu bibazo bye yabona bari aho bigeze akabahinduka.ingero zabo yagiye yirenza nawe murazizi cyane ko uwo atavukije amagara aramugaragura akamugaraguza agati igatinda.(bizengarame)

Charles yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Uziko abantu musetsa!!!!! Mbega ubwenge!!!!! Ubwo se umuntu uha Minister bravo ushingiye kuki koko???? No private univeraties ntibazazemerere??? Ushatse kuvugako amashuri ya Leta ireme ry’uburezi prives arizo zifite ikibazo??????? Ndagusetse cyane.

Amani yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Iki cyemezo cya Minister of Education kirakwiye rwose kuko bigaragarira buri wese ko Chancellor URAYENEZA Gelard yashyize umutwe munini k’ ubuyobozi bwa HEC bwamugiriye inama kenshi ariko ntashake kuzumva, ahubwo agahitamo guhangana n’ urwego we ubwe azi ko rumukuriye, kandi azi neza ko hari Inama yagiriwe ntazubahirize.

Ni icyemezo gishaririye kandi kizagira ingaruka zikomeye kuri ISPG, ariko ntakundi iyo ikigo kiyobowe nabi, ntakundi nyine
abanyeshuli n’ Itorero ry’ ABADIVENTISTE nimwe mubihombeyemo.

Naho ubundi kuvuga ngo muzitabaza izindi nzego zikuriye MINEDUC,
ni izihe se ko ariyo ikuriye uburezi bwose bw’ URWANDA!

Muracyongera amakosa kuyandi! Ubwo nyine dossier yanyu yabaye closed! Mwihangane imbehe yanyu murayubitse!

cyirima yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Niba Abadive batabyishimiye,nibarekere Business abacuruzi basanzwe,ahubwo bigane YESU nabo bajye mu nzira kubwiriza ubwami bw’imana buri hafi kuza bugahindura ibintu.Nkuko tubisoma muli matayo 24:14,niwo murimo Yesu yasabye abakristu nyakuri kandi uwo murimo urihutirwa kubera ko imperuka itari kure.

mugabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Kaminuza ya Gitwe, ibyayo birimo urujijo:
1, umwanya umwe irashimwa kdi Koko REKA ishimwe igejeje urwanda ahanejeje itanga abafasha babaganga mugihugu hose
2. Labo zabo uretse no murwanda no muri est Africa ntawakwigereranya none ngo bigenze bite akakanya??! Zarasenyutse see ubimbaze nabyo Bari barebye nabi c multifois passes
3.ububasha Umuntu ahabwa kubukoresha munyungu ze bite??!
Kuki NISS idatanga Rapport kwa perezida ivuga ruswa ziganje muri secteur prive abayobozi bashaka gukama zakwanga gutanga bituga zikaba futi.??! Ndababaye cyane kuko Mineduc ihambyemo Umusazi na Marie Immaclee transparency Rda yarabivuze kdi uriya mubyeyi azwiho ubushishozi n Ubunyangamugayo, RIB iricecekeye gusaaa ikigo nka kiriya gisenye ninda Nini y agatsiko runaka Koko abana back bangare Koko ngo kuvuga nivyaha,

Katongore yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ntabwo ikibazo ari abana ba baswa.i Gitwe higa abana ba banyarwanda batsinze kimwe n’abiga UR Butare.Icyatumye bajya Gitwe ni imyanya yabaye mike i Butare

alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Bravo Ministry of Education.Iki ni icyemezo nyakuri.Ntimuzemere ko Private Universities zikinisha ubuzima bw’abantu.Faculty of Medicine igomba kugibwamo n’abantu b’abahanga.Apana babandi bize ikigoroba.
Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya Imana izakuraho indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

sezibera yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Mwihangane rata twenda kwimukira aho badapfa

emma yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka