Dore abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza ayisumbuye
Minisiteri y’Uburezi mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 yatangaje amanota y’abaranyeshuri basoje amashuri yisumbuye, aho mu bijyanye n’amasiyansi umunyeshuri witwa Francois Tuyisenge wo muri Seminari Ntoya ya Ndera ari we waje ku isonga n’inota rya mbere muri buri somo.

Mu banyeshuri ibihumbi 42 na 145 bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbiye muri 2018 ababarirwa muri 88.2%, ni ukuvuga 37,184 nibo batsinze.
Ibi bivuze ko umubare w’abatsinze uyu mwaka wagabanutseho 1.33% ugereranyije n’umwaka ushize kuko abasoje ibizamini umwaka ushize banganaga n’ 40,753 bagatsinda ku kigero cya 89.55%.
N’ubwo muri uyu mwaka abakobwa bakoze ibizamini bisoza ayisumbuye bari benshi kurusha abahungu kuko bari 54.1% naho abahungu bakaba 49.9%, abahungu batsinze kurusha abakobwa kuko mu bahungu 19,342 abangana na 93.3% ari bo batsinze mu gihe mu bakobwa 22,803 bakoze hatsinze 84%.
Dore urutonde rw’abanyeshuri batanu barushije abandi muri buri shami:


Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa Olivier Munyentwari nkaba ndi umwe mu banyeshuri bahize abandi muri languages combinations nk’uko bigaragara on the above listes of the best performers in the languages combination, nagiraga ngo mbasabe, nk’uko muba mwagize neza mukatwandikaho, mujye munakomeza kudukorera follow up y’uko imikorere myiza yakomeje kuturanga ndetse munaduhuze n’abadukeneye, dore ubu ndi muri final year of faculty of law at the University of Rwanda and I am still a champion,muarakoze!!
REB, murakoze cyane. None se ko mudashyiraho abize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. bo babarirwahe? Murakoze
flowers to them and cong.
Amashuli y’Abapadiri ahora aza imbere.Nukubera ko ibigo byabo bigira Discipline kurusha ahandi.Ikibazo nuko abakomeza bakaba abapadiri,abenshi basigaye bavugwa nabi ku isi hose kubera gushurashura (sexual immorality).Naho ubundi amashuli yabo yigisha neza ubuhanga bw’isi (sciences).Byakabaye byiza amashuli yabo ahindura abanyeshuli abakristu beza kubera ko ariyo "mission" Yesu yahaye abakozi b’Imana nyakuri.
Mission ya mbere ntabwo ari amashuli,amavuriro,etc...