MINEMA irateganya gushyira utwuma tw’impuruza mu duce twibasirwa n’ibiza

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irasaba abaturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza kuba maso kandi bakagira imyitwarire ibafasha kwitegura no gukumira ibiza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo muri iki gihe cy’imvura y’itumba, byitezwe ko izaba nyinshi mu duce twinshi tw’igihugu.

Minisitiri Kamayirese asaba abatuye mu manegeka kwimuka mbere y'itumba (photo:Umuseke)
Minisitiri Kamayirese asaba abatuye mu manegeka kwimuka mbere y’itumba (photo:Umuseke)

Minisitiri wa MINEMA, Germaine Kamayirese mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Gashyantare 2019, yavuze ko igihe cy’Itumba gitangira mu mpera za Gashyantare kikarangira mu mpera za Gicurasi ari igihe ibice byinshi by’u Rwanda bihura n’imvura nyinshi igwa ku buryo budasanzwe ivanzemo urubura n’inkuba n’umuyaga bigashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

By’umwihariko, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu cyumweru gishize cyatangaje ko mu Itumba rya 2019 hazagwa imvura nyinshi mu duce twinshi tw’igihugu, bikaba byatumye Minisitiri Kamayirese asaba abaturage kwitwararika cyane abatuye mu manegeka bakayavamo, kwimuka byihuse mu mazu afite imitutu ndetse n’adafite imisingi ikomeye n’ayubatse ku mikingo miremire idakomeye.

Minisitiri Kamayirese yanagarutse ku duce dusanzwe twibasirwa n’ibiza ku buryo buzwi, cyane cyane mu turere twa Musanze, Rubavu na Nyabihu hakunze kwibasirwa n’imyuzi (amazi ava mu birunga), asaba abaturage kwitwararika cyane kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati “Ni ukwirinda cyane gushaka kwambuka imyuzi kandi igihe ubonye itangiye kumanuka mu birunga ukaburira bagenzi bawe.”

Ubona yabifashe nk’ikibazo gikomeye kandi giteje inkeke, yakomeje agira ati “Mu gihe tutarashyiraho utwuma tuburira igihe Ibiza bigiye kuba, niba ubonye imyuzi ushobora no kuvuza ingoma akamenyesha abandi kugira ngo bashobore kuyihunga.”

N’ubwo atavuze igihe bizakorerwa, Minisitiri Kamayirese, yavuze ko mu buryo bwo kurinda abaturarwanda Ibiza ku buryo burambye, Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyira utwuma tuzajya tuburira abatuye mu duce dukunze kwibasirwa n’ibiza, igihe cyose haba hagiye kuba ibiza.

Yavuze ko uturere icumi mu Rwanda twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburengerazuba nka Karongi, Rutsire, Nyabihu, Ngororero, Burera na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamagabe na Nyaruguru mu Majyepfo ndetse na Kirehe na Nyagatare mu Ntara y’Iburasizuba ari two dukunze kwibasirwa n’ibiza kurusha utundi.

Minisitiri Kamayirese ariko yanasabye inzego z’ibanze gushyiraho ahantu hatandukanye bashobora kwakirira mu buryo butunguranye abahuye n’ibiza ndetse anasaba abaturage gutabaza ku buryo bwihuse igihe cyose bagwiririwe n’ibiza kugira ngo batabarwe mu buryo bwihuse.

“Gukumira no kurwanya no kugabanya ibiza ni inshingano za buri Munyarwanda na buri muturarwanda ndetse n’inzego za Leta.”

Yabihereyeho asaba inzego zitandukanye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gutekereza ku micungire y’ibiza mu igenamigambi ryabyo.

Mu bindi Minisitiri Kamayirese yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura y’itumba harimo gufata amazi amanuka ku nzu kugira ngo adasenya, gusibura inzira z’amazi haba mu ngo no mu mirima, by’umwihariko mu bishanga no gusibura imigezi.

Uretse inzu zigaragaza ibimenyetso byerekana ko ziri hafi gusenyuka, yanasabye abantu kudasubira mu nsengero n’amashuri bigaragara ko bishaje kuko ngo bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo muri ibi bihe by’ibiza.

Mu rwego rwo kwirinda inkuba, yasabye abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwitwararika ibikoresho by’ibyuma n’iby’amashanyarazi ndetse no kwirinda kugama mu nkengero z’ishyamba ahubwo bakugama mu nzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka