Leta yatangatangiye impande zose abayirimo imyenda

Urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda rwagejejwe mu bigo bikomeye byose birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Ikigo gishinzwe kumenya abafitiye amabanki amafaranga (CRB ), Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), n’ibindi.

Minisitiri Busingye mu nama n'abahesha b'inkiko yavuze ko abambura Leta bagiye guhagurukirwa
Minisitiri Busingye mu nama n’abahesha b’inkiko yavuze ko abambura Leta bagiye guhagurukirwa

Mu minsi iri imbere ibyo bigo ngo nta serivisi bizongera guha ababereyemo Leta umwenda batarishyura.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabivugiye mu nama Minisiteri y’Ubutabera yagiranye n’abahesha b’inkiko kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gashyantare 2019. Abo bahesha b’inkiko basanzwe bafitanye amasezerano na Minisiteri y’Ubutabera yo gufatanya kugaruza amafaranga Leta iba yatsindiye mu manza.

Minisitiri Busingye yagize ati "Ubu turajya hariya ka pension kawe tukakaryamaho."

Minisitiri Busingye yasabye abo bahesha b’inkiko gukora ku buryo umuntu ufitiye Leta amafaranga azajya amera nk’umusoreshwa uyafitiye RRA iyo igihe cyo kwishyura imisoro kigeze.

Minisitiri Busingye yavuze ko bafashe izi ngamba kuko Minisiteri y’Ubutabera irambiwe gukora nk’umupolisi ukirikiranye umunyacyaha.

Ati "inzego zose abantu bakamo serivisi zikomeye twaganiriye na bo bemera kubidufashamo kugira ngo na bo batange umusanzu wabo."

Minisitiri Busingye yaganiriye n'abahesha b'inkiko b'umwuga ku mbogamizi zatumye imanza zitarangizwa
Minisitiri Busingye yaganiriye n’abahesha b’inkiko b’umwuga ku mbogamizi zatumye imanza zitarangizwa

Minisitiri Busingye yashimiye itangazamakuru ko izi ngamba zashyizweho zaturutse ku gitutu cyaryo ko batagaruza amafaranga ya Leta.

Icyakora Leta ngo izorohereza abo bayifitiye umwenda ku buryo umuntu azajya atangira kwishyura hakurikijwe ubushobozi bwe ariko nyuma yo kuyigaragariza uburyo ashaka kwishyuramo.

Minsiitiri Busingye kandi yavuze ko n’abajya gutanga abageni bajya babanza bakareba ko uwo baha umugeni atari ku rutonde rw’abambuye Leta.

Ati "kuko nta kuntu wajya gukwa utaratwishyura. Izo nkwano tuzazitambikamo."

Ibyo gukurikirana abambuye Leta ngo baraza no kubihuza n’igenzura mu gutanga ibyangombwa bigaragaza ko umuntu atakatiwe n’inkiko (extrait du casier judiciaire) ndetse no mu gihe cyo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Driving licences), n’ibindi, ku buryo mu ikoranabuhanga ayo makuru yose azajya agaragaramo.

Minisitiri Busingye ati "Tugiye kujya turangiza imanza mu buryo buri electronique, nta bundi buryo twabigeraho tudashyize ayo makuru yose muri system."

Imyenda Leta iberewemo isaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, naho amaze kugaruzwa asaga miliyari ebyiri. Ayagarujwe n’abahesha b’inkiko 24 b’ubumwuga bagiranye amasezerano na Munijust yo kuyifasha kugaruza amafaranga ya Leta mu myaka itanu ine ishize ni Miliyoni 271 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga Leta iberewemo ni ajyanye n’imanza yatsinze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gahunda yo kugaruza ayo mafaranga abantu babereyemo Leta yatangiye muri 2014. Icyo gihe batangiranye n’urutonde rw’abari babereyemo Leta Miliyoni 600 Frw ariko urutonde bagenda baruvugurura, hakurikijwe uko bamwe bishyura n’uko abandi batsindwa imanza.

Kugeza ubu urwo rutonde ruriho ababarirwa muri 500.

Kanda hano ubashe kubona urwo rutonde

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko umbaza leta iba itabyitondeye nonese umuntu azishura gute ataboye akazi ntiwabona akanzi utangira ibyagobwa umuntu azivunza gute atangira mitueri ibyo mbisa nkukufunga burundu

johni baraka yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Karabaye!!Ikibabaje nuko ibi bitareba abakora Corruption kandi nibo barya amafaranga menshi ya Leta.Leta ihombera cyane muli Corruption.Ikintu cyagatwaye 100 millions,gitwara 2 Billions/Milliards.Gusa nubwo Leta itabafata,hari undi uzabaha igihano kiruta ibindi byose.Ni Imana izabima ubuzima bw’iteka kandi ntizabazure ku munsi w’imperuka utari kure.Nubwo Pastor cyangwa Padiri bababwira ko iyo bapfuye baba "bitabye Imana".Ntabwo ariko bible ivuga.Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari URUPFU.Nukuvuga gupfa ntuzazuke.Bisome muli Abaroma 6:23.Muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko azazura abantu bumvira Imana ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka.

gatare yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka