Niba isukari y’u Rwanda irangura make, kuki umuguzi ahendwa?

Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.

Uruganda rwa Kabuye rwagabanyije ibiciro kubera isukari ituruka hanze y'u Rwanda ariko ku isoko ngo nta cyagabanutse
Uruganda rwa Kabuye rwagabanyije ibiciro kubera isukari ituruka hanze y’u Rwanda ariko ku isoko ngo nta cyagabanutse

Icyakora ku isoko, umuguzi uyigura ku kilo ayijyana mu rugo iwe, agaragaza ko nta tandukaniro ry’ibiciro by’isukari bigaragara aho ayigurira, ko yaba iyo mu Rwanda cyangwa ituruka mu mahanga byose bigura kimwe.

Ubuyobozi bw’uruganda rw’Isukari rwa Kabuye buvuga ko isukari ikorerwa mu Rwanda irimo kugwa mu gihombo kubera isukari nyinshi kandi ihendutse irimo kwinjira mu Rwanda iturutse mu mahanga.

Thiru Navukkarasu, Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda, avuga ko biterwa no kuba isukari ituruka mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no mu Muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’amajyepfo ya Afurika “Comesa” byarakuriweho imisoro ku isukari.

Umuyobozi mukuru w'uruganda rw'isukari rwa Kabuye
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’isukari rwa Kabuye

Uretse isukari iva muri EAC no muri Comesa yakuriweho imisoro, ngo n’iva mu mpande zose z’isi iza mu Rwanda yagabanyirijwe imisoro iva ku 100% igera kuri 25%. Iri gabanuka ry’imisoro ngo ryatumye metero kibe y’isukari ituruka mu mahanga igabanukaho amadolari y’Amerika 129 ($129) muri 2018 ugereranyije na 2017. Ni ukuvuga igabanuka ry’akabakaba 30%.

Ibi ngo byanagize ingaruka ku isukari ya Kabuye kuko muri 2017 igiciro cya metero cube y’isukari ku ruganda cyari $616 mu gihe ubu yagabanutse ikajya ku $487, ku buryo kuva muri Mutarama-Ukuboza 2018, impuzandengo y’igiciro cy’isukari ku ruganda ari $480.

Navukkarasu akagira ati “Byaratuvangiye cyane bituma ibiciro byacu tubimanura ngo tubashe gucuruza.”

Iyo urebye usanga igiciro ku ruganda ari 620FRw ushyizemo n’umusoro, mu gihe umwaka ushize cyari kuri 698FRW. Ni mu gihe ku isoko usanga agafuka k’ibilo 25 k’isukari ya Kabuye kagura ibihumbi cumi na birindwi (17,000FRW) naho isukari iva hanze ikagura 750FRW.

Umuyobozi w’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, Navukkarasu, akavuga ko bizagira ingaruka ku bahinzi b’ibisheke ndetse no ku biciro by’ibisheke muri uyu mwaka ndetse no mu myaka iri imbere.

Ibisheke bitegereje gutunganywa ngo bikurwemo isukari
Ibisheke bitegereje gutunganywa ngo bikurwemo isukari

Mu gihe ubusanzwe umuhinzi ahabwa 32.5% by’isukari yavuye mu bisheke aba yagemuriye uruganda, Navukkarasu agira ati “Igihombo turimo guhura na cyo tugisangira n’abahinzi kuko iyo igiciro cy’isukari kimeze neza n’umuhinzi abyungukiramo ariko iyo kiguye nyine n’igiciro cy’ibisheke kiramanuka.”

Ubusanzwe, umusaruro ungana na 60% by’ibisheke Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rukoresha mu gukora isukari uturuka mu baturage basinyanye amasezerano n’uruganda yo kuruhingira ibisheke, mu gihe 40% uturuka ku bisheke uruganda rwihingira ubwarwo.

Umuhinzi ahabwa imbuto n’ifumbire by’ubuntu bakabimushyira mu murima ndetse bakanamuha impuguke mu buhinzi zo kumukurirana mu rwego rwo kongera umusaruro, yasarua bakamusaba kugeza umusaruro we ku muhanda, imodoka z’uruganda zikajya kwiwikurirayo.

Mu gihe Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rutanga 15% by’isukari ikoreshwa mu Rwanda ngo nta mahitamo rufite usibye kugena igiciro rushingiye ku cy’isukari iva hanze, n’ubwo iba yinjiye nta misoro.

Navukkarasu akomeza agira ati “Nta kundi twabigenza tugomba guhuza igiciro cyo ku isoko n’igiciro tuguraho ibisheke kuko niba tutarimo gucuruza isukari, bivuze ko tugomba guhuza igiciro n’isoko ngo tubone uko ducuruza.”

Avuga ko kugeza ubu ibyo barimo bisa no guhanyanyaza ariko ko “nta kundi bizagira ingaruka ku bahinzi bacu ariko ikibazo ni uko nibatagurirwa ku giciro cyiza ibyo guhinga ibisheke bazabivamo natwe bitubyarire ibibazo.”

Iyi mashini ni yo ibisheke biheraho mu gutunganywa
Iyi mashini ni yo ibisheke biheraho mu gutunganywa

Akomeza avuga ko iyo arebye asanga ibiciro by’isukari uyu mwaka bizagira n’ingaruka ku biciro by’umwaka utaha kuko hari impungenge ko bamwe mu bahinzi b’ibisheke bashobora guhagarika kubihinga.

Umusaruro w’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye ku mwaka ubarirwa muri toni ziri hagati y’ibihumbi cumi na bibiri (12,000T) na toni ibihumbi cumi na bine (14,000T) ariko ukaba ushobora kuzamukaho cyangwa ukagabanukaho gato bitewe n’uko ikirere cyagenze.
Uyu musaruro, ubuyobozi bw’Uruganda buvuga ko uvamo abarirwa muri miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000,000FRW).

Kugeza ubu uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rukorana n’abahinzi b’ibisheke babarirwa mu 3,500 bahinga ku buso bungana na hegitari 4,500 bo mu turere umunani turimo Gicumbi, Gasabo, Bugesera, Kamonyi, Nyarugenge, Kicukiro, Rulindo na Rwamagana, no mu cyanya cya Nyabarongo no mu cyanya cy’Akagera.

Abahinzi bakorana n’uruganda bahinga ibisheke ku buso bwa hegitari 2,400 mu gihe iby’uruganda rwihingira bihingwa kuri hegitari 2,100.
Mu gihe umuhinzi ntangarugero yeza impuzandengo y’ibisheke bipima toni 5,500, Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rukenera toni ibihumbi 65 z’ibisheke buri mwaka.

Mu gihe uruganda rw’Isukari rwa Kabuye ruvuga ko rwagabanyije ibiciro mu rwego rwo guhangana n’isukari itumizwa mu mahanga, ku isoko ku muturage wigurira ku kilo isukari yo gukoresha mu rugo ntacyagabanutseho.

Chantal Umurerwa, ubwo yari yatse ibilo bitanu by’isukari muri imwe mu nzu z’ubucuruzi ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yishyuye 750FRW ku kilo.

Agira ati “Twebwe se ko tugenda twaka isukari gusa tutabaririza amoko. Uragenda wakwaka isukari nyine bakaguha iyo bashaka kandi igiciro ni kimwe.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibivugaho iki?

Nubwo Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye ruvuga ko guhera muri Mutarama 2018 rwagabanyije ibiciro by’isukari kubera igabanuka ry’imisoro ku isukari ituruka mu mahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ntiyemeranya n’ibivugwa n’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye.

Robert Opirah, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe Ibicuruzwa byinjira n’Ibisohoka mu Rwanda, agira ati “Iryo gabanuka ntabwo ribaye ubu, ryatangiye muri 2015 Guverinoma igamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa by’ingenzi birimo nk’isukari, umuceri n’ibindi.”

Opirah akomeza avuga ko muri 2014, ikilo cy’isukari cyazamutse kikagera ku 1200FRW bigatuma Leta ifata umwanzuro wo kugabanya ibiciro by’ibiribwa by’ingenzi bitumizwa mu mahanga.

Mu gihe isukari yagombye gusoreshwa 100%, Opirah avuga ko umusoro wayo wahise umanurwa ugezwa kuri 25% mu gihe umuceri wagombye gusoreshwa 75%, ubu usoreshwa 50%.

Opirah akagira ati “Buri mwaka rero mu gutangaza ingengo y’imari y’igihugu bibutsa iryo gabanuka. Umuntu udakurikira rero yakwibwira ko ari bwo iryo gabanuka riba ribaye ariko si ko bimeze.”

Uyu muyobozi muri Minicom ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka avuga ko kuva iryo gabanuka ry’imisoro ryabaho muri 2015, nta mpinduka zindi zigeze ziba mu bucuruzi bw’isukari.

N’ubwo Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye ruri mu bibazo by’ihungabana ry’ibiciro ku isoko, ubuyobozi bwarwo butangaza ko muri gahunda ya Leta yo gukura ibikorwa bibangamira ibidukikije mu bishanga, bateganya kwagura ubuso bahingaho ibisheke naho uruganda ubwarwo rukimurirwa i Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Icyakora, uru ruganda ngo rushobora kwimuka mu myaka itatu iri mbere kuko ngo rwatanze inyigo yo kwagura ibikora no kurwimurira mu Bugesera bakaba bategereje ko Guverinoma y’u Rwanda iyemeza bagatangira ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko no kumuceli ntakintu cyagabanutse! Ibi turabimenyereyeko leta itubeshya ngo ibiciro bigiye kugabanuka ariko ntihagire igihinduka. Umuceri umaze imyaka n’imyaka ugura 23000frw ntanarimwe wigeze umanuka nubwo ngo imisoro yagabanijwe!!!

Kiki yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka