Amazi, ku isonga ry’ibyo ukwiye gutekerezaho mbere yo gutura muri Kigali

Mu gihe amazi ari kimwe mu by’ibanze umuntu akenera kugira ngo abeho ndetse akaba ari no mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali usanga kujya kuhatura ugomba kubanza kwitegura ko ushobora kujya uyabona gake gashoboka. Ibi bikajyana no kwitegura kongera amazi ku kiguzi cy’ubukode kuko ibura ryayo rituma akosha.

Ikibazo cy
Ikibazo cy’amazi muri Kigali kiri mu biri gushakirwa umuti urambye n’inzoga zibishinzwe

Mu cyegeranyo cya Kigali Today yasanze igiciro cy’amazi kiva ku mafaranga 10 y’u Rwanda kikagera kuri 250FRW bitewe n’igihe ndetse n’agace umuntu atuyemo.

Samuel Habumuremyi, umusore wo mu kigero cy’imyaka nka 26 utunzwe no kuvomera abantu amazi ku Giticyinyoni mu Mudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Kigali, avuga ko ijerekani y’amazi ari ubuntu, ariko ubwo buntu na bwo burabahenda kuko umutumye amwishyura hagati ya 100FRW na 200FRW bitewe n’aho ari, uvuye kuri kaburimbo.

Agira ati “Hano amazi arabura cyane, nko mu kwezi ashobora kuzamo icyumweru kimwe gusa, n’ubu amaze icyumweru ataza.”

Uretse uruhombo rw’amazi akomoka mu musozi ruri ku Giti cy’Inyoni udafite amazi mu rugo avomaho, nta handi hafi aho hari akazu k’amazi. Ibi bigatuma iyo mazi yabuze biba ingumi kuri ako kazu k’amazi ariko bikanaba amahirwe ku bakarani bavomera abaturage amazi.

Mu Karere ka Nyarugenge, mu bice bya Nyamirambo ahitwa ku Mumena, ku mavomo rusange (utuzu tw’amazi), ijerekani y’amazi igura 20FRW ariko waba uyakeneye ushaka kuyavoma mu rugo rw’umuturanyi ufite ikigega cy’amazi ukayagura kuri 50Frw mu gihe, iyo yabuze bikaba ngombwa gutuma umukarani kuyakuzanira umwishyura 250FRW.

Alphonse Hitimana, umucuruzi uturanye n’akazu k’amazi ku Mumena, agira ati “Ajya abura ariko nyine iyo yabuze uha umukarani 50FRW yo kujya kukuvomera ku ijerekani yavayo ukamwongera 200FRW.”

Muri ako karere gafatwa nk’akarere k’ubucuruzi, ku Gitega mu Murenge wa Gitega, ijerekani y’amazi ku tuzu tw’amazi igura 10FRW ariko yabura ukaba witeguye kwishyura umukarani uyakuzanira 100FRW ku ijerekani imwe.

Jean Bosco Dusabe, umwe mu batuye muri ako gace agira ati “Iyo yabuze dutuma abana kuyatuzanira ku mpombo ziri kuri Ruhurura ya Mpazi tukabaha 100FRW ku ijerekani.”

Umanutse gato ukagera Kimisagara muri ako karere, usanga ho ku tuzu tw’amazi ijerekani igura 30FRW mu gihe abayabitse mu bigega mu ngo zabo bayagurisha 50FRW naho yabura abakarani bakayabazanira kuri 100FRW.

Nyamara, wagera hirya gato, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, ugasanga ku tuzu tw’amazi ijerekani igura 20FRW ariko umukarani uyabashyiriye igihe yabuze akabaca 200FRW, mu gihe abayafite mu bigega mu ngo bayagurisha 50FRW.

Ni mu gihe i Jabana mu Murenge wa Jabana muri ako karere ho nta mazi na mba ahaba ku buryo abahatuye bibasaba gutuma abakarani mu gishanga ku matiyo y’amazi bakayabagezaho mu ngo ahagaze hagati ya 150 na 200FRW.

Kimironko muri Gasabo naho, amazi usanga ari ingorabahizi, aho ku tuzu tw’amazi usanga agura 20FRW, mu ngo z’abaturage agatangirwa 100FRW naho ababitse ay’imvura bakayagurisha kuri 50FRW.

Naho mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe usanga ku tuzu tw’amazi ijerekani bayigurisha 30FRW mu gihe abafite ibigega mu ngo usanga ijerekani bayitangira 100FRW naho watuma umukarani ukamwishyura 150FRW.

Mu Gatenga ho ku tuzu tw’amazi usanga ijerekani ari 10FRW, abayacuruza mu ngo bakayagurisha 50FRW naho abakarani bakayabavomera kuri 150 FRW cyangwa 200FRW bitewe n’aho ari ho, mu gihe i Masaka ahenshi ku tuzu tw’amazi agura 30FRW abandi bakayavomera ubuntu ku mariba naho bayatuma abakarani bakabishyura 150FRW ku ijerekani mu gihe abafite ibigega mu ngo bayacuruza kuri 100FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko bigenda gute ngo u Rwanda rutere imbere cane, umuji wa Kigali ube rurangiranwa kw’isi yose ariko ikibazo c’amazi kibe ndanse?

Hakiza yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka