N’amarira menshi, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yeguye

Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, amaze kwegura nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu cyo bari barise “Brexit”.

Theresa May wayoboraga u Bwongereza kuva mu 2016 azahagarika imirimo ye tariki 13 Kamena 2019
Theresa May wayoboraga u Bwongereza kuva mu 2016 azahagarika imirimo ye tariki 13 Kamena 2019

May ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye ubwo yagezaga ijambo ry’ubwegure bwe kuri BBC, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019, May yagaragaje akababaro atewe no kuba atarashoboye gukura igihugu cye muri EU mu gihe we n’abo bahuje imyumvire bumvaga ko ari byo biha Ubwongereza ejo heza.

Mu ijambo yavuganye ikiniga kinshi ryarangiye asutse amarira, May yagize ati “Politiki yacu ishobora kuba yarataye umurongo ariko hari byinshi byo kwishimira muri iki gihugu, hari byinshi bitanga icyizere cy’ejo hazaza.”

N’amarira acunshumuka mu maso, ati “Nababwira byinshi byanejeje kuri uyu mwanya birimo nko kuba narabaye Minisitiri w”Intebe w’umugore muri iki gihugu, nizere ko ntari uwa nyuma. Sineguye rero kubera inabi nifuriza iki gihugu ahubwo ndagira ngo ntange umwanya wo kurushaho gukorera igihugu nkunda.”

May yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ku wa 13 Nyakanga 2016 asimbuye David Cameron, kugira ngo ayobore inkundura yo gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU), nyuma y’uko abaturage b’iki gihugu bari bamaze gutora muri Kamarampaka umwanzuro ko bagomba gusohoka muri uwo muryango.

N’ubwo yibwiraga ko byoroshye ariko kuko abaturage b’igihugu cye bari bamaze kubitorera ntibyamworoheye kuko hahise hatangira imyigaragambyo ikomeye, abenshi biganjemo urubyiruko basaba ko Ubwongereza butava muri uwo muryango kuko babonaga bizabatesha amahirwe menshi muri rwego rw’ubukungu, imirimo ndetse n’ishema n’igitinyiro Ubwongereza bwari bufite mu ruhando mpuzamahanga.

Iryo hangana ry’ibitekerezo ryatumye bakomeza gucuma amatariki yo gusohoka muri uwo muryango n’ubwo n’ibihugu byari bisigaye muri EU byakomezaga kubotsa igitutu ngo buzuze ibasabwa mu masezerano basinye ashyiraho uwo muryango mbere yo kuwusohokamo.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, May agerageza kumvisha Inteko ko ari ngombwa ko Ubwongereza buva muri EU ariko igakomeza kwinangira abenshi mu bayigize bagenda biguru ntege ari na ko bagaragaza impungenge zo kuva muri EU, May akaba yahisemo kwegura kugira ngo ibyo biganiro byo kureba uko bayivamo bizayorwe n’uzamusimbura kuko we yabonaga Inteko imunaniza.

May akaba yatangaje ko azarekura inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ku wa 13 Kamena uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nta dini narimwe shaka kuvugaho arko amadini yabanyafurika akeshi babyumva nabi aho kubaka igihugu ugasanga bararwanya gahunda za leta which is not good NGO ntitwafata irangamuntu ntitwakora umuganda nibindi. ndibukA umudive twabanaga kuri kaminuza one day narintetse nsiga inkono kumashyiga jya kuga centre nje nsanga irashirira ayireba NGO ntiyayiteruraho kwisabato kandi icyanTangaazaga nuko nahishaga tukabisangira nyumvira nawe ubwo buyobe uko bungana. dukwiye guhindura imyumvire
leopord umwami wubububiligi yabwiye abi missionary be ati mugende mwigishe abanyafurika ko ntamukire uzajya mwijuru

emmy yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

May, nagenderwiza kuko kuba Ubwongereza bwava muri EU ntanyungu nantoya irimo haba ku isi yose ndetse n’abongereza ubwobo. muratekereza kumategeko menshi ashingiye kuri Eu? (ubucuruzi, kwambukiranya imipaka, scholarships,...) May rero yashaka kuroha isi.

KWIZERA yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Theresa May baramunanije cyane ntayandi mahitamo yarafite

bitege yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

woe wemera iki c muri iyisi?

ibihe byiza yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ariko mukora itangazamakuru cg mukora ikabyankuru?!
Amarira wayabonye wowe wandika ibi????

Ese muziko mwandikira injjiji? VIdeo y’ijambo rye twayibonye, yagize ikiniga asoza ijambo rye ahita ahindukira aragenda, ntawabonye ayo marira uvuga kereka yenda ab’imbere aho yahise yerekeza.

Ariko wowe uti "N’AMARIRA MENSHI" hahahah

Ikibabaje you guy like Oswald wize itangazamakuru muri kaminuza urarirangiza ariko ndebera ibyo uriho ukora!

Byegeka yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Nubwo Politics ikiza abantu ikabahesha n’ibyubahiro,ni mbi.Ntabwo ushobora kwishima.Politicians benshi ntabwo basinzira.Bahora bahangayitse,ndetse benshi bafite ubwoba.Ikindi kandi,muli Politics haberamo ibintu byinshi bibi: Amatiku,inzangano,amashyari,ubwicanyi,amanyanga,gutonesha,kwikubira ibyiza by’igihugu,etc….nyamara imana ibitubuza.Niyo mpamvu hari bamwe banga kuyijyamo.Bamwe babitewe n’imyemerere yabo,kubera ko Yesu yavuze ko abayoboke be bagomba kwirinda kwivanga mu byisi.

gatare yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ariko Gatare, abayohova kuki mudatekereza ngo murenge imbibi mwashyiriweho n’abanyamerika? Muzi impamvu bababuza gukora politike kandi bo bayikora iwabo? bashaka kubasenya burundu kuko ubwanyu muzarwanya leta zanyu kdi bo ntibarwanya iyabo barayifasha no mu bibi ikora barayishyigikira kdi ari abayohova n’abadive. Njye sinzi na bibiliya musoma aho muyikura niba mudasoma ibyo babategetse gusa, mu baroma bible ivuka ko dukwiye kubaha abategetsi bacu kuko bashyizwe n’imana. Mwe muti twirinde politiki, dawidi yari umunyapolitiki,salomo,daniel, yozefu bose bari abayobizi. Ikibazo ubwo bujiji mubukwiza mu banyarwanda abadaaobanukiwe bakabakurikira bakazapfa nabi na paradizo mubabeshya ntibayibone. Mugabanye gukwirakwiza ibinyoma bisenya ibihugu by’africa ku mbuga nkoranyambaga muahuke ababizaniye gusa.

Kamiya yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka