Hari abahesha b’inkiko bihindura ababitsi ba Leta-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

Minisitiri Busingye yavuze kuri uyu wa 07 Gicurasi 2019, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abahesha b’inkiko 86 barimo 28 b’umwuga na 58 batari ab’umwuga ndetse n’abanoteri 70 barimo 12 ba Leta na 58 bikorera.

Yagize ati “Mboneyeho no kubibutsa ko uyu murimo muwuhemberwa na Leta bityo mukaba mutemerewe gusaba icyo ari cyo cyose umuturage ubagannye asaba kurangirizwa urubanza cyangwa guhabwa serivisi iyo ari yo yose iri muri izi nshingano.”

Mu gihe abahesha b’inkiko b’umwuga bari basanzwe mu mirimo babarirwaga muri 430, hiyongereyo abarahiye none, baba 458.

Kuri abo, hiyongeraho abahesha b’inkiko batari ab’umwuga babarirwa mu bihumbi 4774 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abahesha b’inkiko batatu bakorera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera, 30 bakorera mu nzu zitanga ubufasha mu by’amategeko n’umwe ukorera ku Rwego rw’Umuvunyi.

Minisitiri Busingye akagira ati “Murumva uwo mubare ko twagombye kuba abahesha b’inkiko bahagije ku buryo nta muntu wagombye kubura umufasha.”

Yababwiye ko nibaramuka bashyize imbere kurangiza imanza z’abaturage mu nshingano zabo aho kubifata nk’inshingano z’inyongera bazaba bakora akazi kabo neza, ko ahubwo biri mu nshingano umuyobozi afite kuko “iyo umuturage abonye ubutabera ibindi byose ategereje cyangwa asabwa biroroha kandi iyo atabubonye birakomera.”

Abarahiye biyemeje gukora kinyamwuga
Abarahiye biyemeje gukora kinyamwuga

Yakomeje asaba abahesha b’inkiko barahiye uyu munsi kutazagwa mu makosa yagiye agaragara kuri bamwe mu bababanjirije muri uwo murimo, arimo ikibazo cyo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nko kudatangaza cyamunara no kugurisha ku munsi no ku isaha binyuranyije n’ibyavuzwe mu imenyesha rya cya munara.

Yavuze kandi ko hari abo basanze barangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha igice “aho bishyuza amafaranga y’uwatsindiye urubanza aya Leta yateganyijwe n’urukiko ntiyishyuzwe cyangwa akishyuzwa ntashyirwe kuri konti yabugenewe umuntu akihindura umubitsi wa Leta.”

Ati “Ntabwo twifuza umuhesha w’inkiko ko yihindura Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyangwa se akaba ari we uhinduka umubitsi wa Leta akaba BNR yacu, amafaranga akagenda akayereka umugore we akavuga ngo aya ni amafaranga ya Leta reka tube tuyagumanye ahangaha.”

Minisitiri Busingye yavuze ko kubera amakosa nk’ayo n’andi yarondoye hari abahesha b’inkiko 27 basezererwe burundu muri uwo murimo hakaba n’abandi atavuze umubare bafunzwe ndetse n’abahagaritswe by’agateganyo.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Védaste Habimana, avuga ko bafashe ingamba zo guca burundu ayo makosa zirimo kugenzura umuhesha w’inkiko ugiye guteza cyamunara ku buryo bakora akazi kabo kinyamwuga.

Agira ati “Kuba iryo genzura (monitoring) ririho kuko adateguzwa ko abamugenzura bagiye kuhagera, bituma yitwararika ngo ataza kugwa mu makosa cyangwa se uwaba yabiguyemo tukamenya uko yakurikiranwa ku buryo bworoshye kubera ko haba hari umuntu uba waramukurikiranye.”

Samuel Majyambere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Kamonyi warahiriye kuba umuhesha w’inkiko mu murenge we, avuga ko yiteguye gushyira imbere ubutabera mu kurangiza imanza z’abaturage mu kazi ke.

Majyambere, umaze amezi atandatu ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, agira ati “Kubera ko mu gihe gito nari maze mu kazi byagaragaye ko abaturage bafite inyota yo guhabwa ubutabera, bityo rero gushyira ku mwanya wa mbere gutanga ubwo butabera numva biri mu byo nzihatira gukora kubera ko niba hari n’ibindi nashobora gukora ariko umuturage atishimye, byabangamira n’ubundi imikorere.”

Majyambere avuga ko nk’uko mu nshingano z’ibanze bafite harimo no guha abaturage serivisi nziza, kurangiza imanza ngo ntazabifata nk’inshingano z’inyongera, ahubwo ngo azajya abihoza muri hagunda ze za buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka