Ibura ry’amazi: Ibyago bya bamwe, inyungu ku bandi

Ku muhanda Nyabugogo-Giticyinyoni, uhasanga amajerekani atondetse kuri kaburimbo abakarani - ngufu bacuruza amazi, abandi basunika ibigorofani binini by’ibyuma byuzuye amajerekani y’amazi bagenda bayagurisha abatuye muri ako gace.

Ibi bigega ngo bimaze imyaka itanu. Icy'umweru kijyamo 20 km3, cyaguzwe Miliyoni 3.5 naho igitukura kijyamo 12 Km3 cyaguzwe Miliyoni 1,5. Biherereye Kabeza
Ibi bigega ngo bimaze imyaka itanu. Icy’umweru kijyamo 20 km3, cyaguzwe Miliyoni 3.5 naho igitukura kijyamo 12 Km3 cyaguzwe Miliyoni 1,5. Biherereye Kabeza

Samuel Hubumuremyi, umusore wo mu kigero cy’imyaka nka 26, wavuye iwabo i Kinazi mu Karere ka Ruhango agiye gushaka ubuzima muri Kigali, avuga ko yatangiye akora akazi ko gutwaza ababa bagiye guhaha Nyabugogo, ariko aza gusanga amafaranga akuramo ntacyo yamugezaho kuko uwo yatwazaga atamurengerezaga 200FRW hakaba ubwo bwira nta na 1,000FRW akoreye.

Agira ati “Nabonaga ntacyo mvanamo, mpita nshaka ibihumbi 120FRW ngura iyi ngorofani kuko nabonaga amazi akunda kubura, ntangira kujya mvomera abaturage bakampa amafaranga hagati ya 100 na 200FRW ku ijerekani bitewe n’aho nyatwaye.”

Habumuremyi wari ufite amajerekani 22 kuri iyo ngorofani ubwo twamusangaga i Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, yatubwiye ko ashobora kuvomera abantu nibura amajerekani 100 y’amazi ku munsi.

Bishatse kuvuga ko tubariye ku mpuzandengo y’amafaranga 150 ku ijerekani, Habumuremyi ashobora kwinjiza ibihumbi 450FRW ku kwezi abikesha kuvomera abaturage, mu gihe we yishyura ku ivomo rya Giticyinyoni amafaranga ibihumbi bitanu y’ifatabuguzi.

Bamwe batunga imiryango yabo babikesha kuvomera abantu amazi
Bamwe batunga imiryango yabo babikesha kuvomera abantu amazi

Mu gihe Habumuremyi kuvomera abaturage amazi byamuviriyemo umushinga ukomeye kuko avuga ko ateganya kugura izindi ngorofani eshatu agashaka abandi bakozi bazajya bamufasha nyuma yo kubona ko afite abakiriya benshi, abakiriya be bo barira ayo kwarika, kuko badakunze kubona amazi kandi bari ku kilometero kimwe gusa uvuye ku Ruganda rw’Amazi rwa Nzove.

Marie Mukangira, umugore uri mu kigero cy’imyaka nka 55 akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, avuga ko ababazwa no kuba babura amazi cyane nyamara byitwa ko begereye Uruganda rw’Amazi rwa Nzomve. Uruganda rw’Amazi rwa Nzove ruri nko kuri km ebyiri gusa uvuye i Kiruhura.

Mukangira akagira ati “Muri iki gihe turimo kubura amazi cyane ntituzi ikibitera, hari n’igihe hashira n’ibyumweru bibiri, bitatu nta na rimwe aje.”

Mukangira avuga ko n’ubusanzwe mu kwezi usanga babona amazi nk’icyumweru kimwe, ubundi bakagura n’abakarani baba bagiye kuyavoma udafite amafaranga ngo akajya kuvoma ay’igishanga.

Amajerekani ni igikoresho gikora akazi kenshi cyane muri Kigali
Amajerekani ni igikoresho gikora akazi kenshi cyane muri Kigali

Si mu bice bya Nyabugogo gusa amazi yabaye ikibazo kuko Bosco Havugimana, umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 27, avuga ko na we atunzwe no kuvomera amazi abaturage bo mu bice bya Kibagabaga na Kimironko.

Havugimana avuga ko yavuye iwabo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru muri 2013 agiye gushaka ubuzima muri Kigali, atangira akora akazi muri imwe muri resitora zo muri Kimironko na Kibagabaga mu Karere ka Gasabo bakamuhemba ibimbi 7FRW ku kwezi, ariko aza kuvumbura ko mu gace yakoreragamo harimo ikibazo gikomeye cyamufasha kwihangira umurimo.

Agira ati “Muri resitora bampembaga udufaranga duke nkabona tutantunga noneho nza kureba nkabona muri aka gace amazi akunda kubura. Muri 2014 mpita nsezera nkanjya mvomera abantu amazi bakampa amafaranga.”

Avuga ko yatangiye yikorera ijerekani y’amazi ku mutwe uwo ayishyiriye akamwishyura 200FRW, noneho uwo avomeye akamurangira undi bituma abantu bamumenyera bimutera kugura igare ry’ibihumbi 30FRW ryo kumufasha kuvoma ngo ahaze abakiliya be.

Kuri ubu, Havugimana avuga ko ari rwiyemezamirimo ufite akazi gahoraho kandi kamuhemba neza kuko afite resitora ebyiri ndetse n’ingo nyinshi avomera ku buryo buhoraho hakaba n’abamutuma iyo amazi yabuze gusa.

Mu ma saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, ubwo twari tumusanze i Kibagabaga ahetse amajerekani ane y’amazi ku igare, Havugimana yadutangarije ko yari amaze kugeza ku bakiliya be amajerikani 32 akaba yari agikomeje akazi.

Bagurisha amazi bakurikije urugendo bakoze bayazana ndetse n'uko nabo bayaguze
Bagurisha amazi bakurikije urugendo bakoze bayazana ndetse n’uko nabo bayaguze

Yagize ati “Ubundi abakiliya basanzwe bahoraho banyijiriza ibihumbi bitandatu ku munsi ariko iyo amazi yabuze nkorera 12,500FRW nibura ku munsi kuko uretse abampaye akazi gahoraho icyo gihe undi umpamagaye wese anyishura 250FRW ku ijerekani.”

Yakomeje agira ati “Urebye ibura ry’amazi ya WASAC risa n’irigenda rigabanuka ariko iyo yabuze ashobora kubura n’ukwezi kose.”

Havugimana avuga ko bimutungiye umuryango ndetse n’umwana we ngo akaba yiga mu ishuri yishyura ibihumbi 47FRW ku gihembwe i Kagugu mu Murenge wa Gisozi.

Ibibazo by’amazi byatumye bagura ibigega batangira ubucuruzi

Mu 2000, Marie Rose Mukamutungirehe, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka nka 50 yabonye mu gace atuyemo ka Kibagabaga bakunze kubura amazi, yiyemeza kubaka robine (ivomo) akajya agurisha abaturanyi be amazi.

Mukamutungirehe avuga ko kubera ko aho ivomo rye riri hasa n’aho ari hasi, ivomo rye ntirikunze kubura amazi, bigatuma ibice bikikije Kibagabaga byose bijya gushaka amazi ku ivomo rye.

Agira ati “Twebwe amazi yacu ntajya abura keretse ari nk’itiyo yatobotse. Nk’abatuye za Kimironko usanga baza kuvoma hano kuko ho amazi akunda kubura cyane.”

Avuga ko nibura mu cyumweru yinjiza ibihumbi 40FRW kubera ubucuruzi bw’amazi, mu gihe yishyura ku mafaranga 330 kuri metero kibe.

Bamwe bahitamo kuyatwara muntoki iyo aho bayajyana ari hafi
Bamwe bahitamo kuyatwara muntoki iyo aho bayajyana ari hafi

Nyuma yo kubona ko muri ako gace, amazi akunda kubura cyane, muri 2014, Mukamutungirehe yaguze ikigega cya litiro ibihumbi bitanu, ni ukuvuga amajerekani 250, kimufasha gufata amazi y’imvura mu rwego rwo kugira ngo ibura ry’amazi ridahungabanya ubucuruzi bwe.

Agira ati “Iyo amazi yabuze amazi yo muri iki kigega nyacuruza mu minsi ibiri cyangwa itatu akaba ararangiye kandi ijerekani nyigurisha 50FRW mu gihe aya robine nyagurisha 20FRW.”

Ahitwa Bibare mu Murenge wa Kimironko, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 70 uzwi nka Maman Alain, afite ibigega bibiri by’amazi kimwe mu gipangu iwe, kimwe kikaba gipima litiro ibihumbi bitanu.

Maman Alain ufite inzu zikodeshwa zirenga icumi mu gipangu iwe, avuga ko yaguze ibyo bigega agamije gukemura ikibazo cy’amazi ku bakiliya bakodesha iwe, kuko ngo amazi yabonaga umugabo agasiba undi muri ako gace.

Cyakora agira ati “Gusa nyine urumva, amazi iyo yabuze n’abaturanyi baza kuvoma iwanjye, ijerekani nkayibagurisha ku mafaranga 100.”

Mu gihe ikibazo cy’ibura ry’amazi kandi cyakunze kumvikana mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri 12, abaturage baho mu 2012 bishyize hamwe binyuze mu budehe biyubakira ikigega cya metero kibe eshanu bagamije gufata amazi bakazajya babona ayo bakoresha igihe amazi yabuze.

Gusa, ako kagega kabaye iyanga maze Umuryango utari uwa Leta witwa World Vision wiyemeza kubakira abo baturage Ikigega cya metero kibe 65 kuri miliyoni 40FRW ariko abo baturage na bo babigiramo uruhare rw’ 10%.

James Ryakatonda, umwe mu bakora kuri ibyo bigega, agira ati “Hano amazi ajya abura cyane, twebwe rero ibi bigega bifata amazi tukayabika noneho tukazayafungura ari uko amazi ya WASAC yabuze kugira ngo abaturage babone aho bavoma. Icyo gihe ijerekani tuyibahera 50Frw.”

Ryakatonda avuga ko iyo amazi yabuze, ibi bigega babyifashisha mu kugurisha abaturage amazi nibura mu gihe cy’iminsi ine.

Uretse aha twasuye, abaturage cyane cyane mu karere ka Kicukiro bihangiye imishinga yo gucuruza amazi, bagura ibigega cyangwa ibishashi bijyamo amazi, bakavoma amazi yaje, ariko bitewe n’ibura ry’amazi bavomerwa n’imodoka zijya ziyavana mu mirenge yo hirya aho amazi aboneka, bityo nabo bakagurisha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abakozi ba WASAC LTD bo basanzwe bazi ko poor management yashinze imizi mu kigo aho usanga ibigenerwa abayobozi biza kwisonga naho ibyakorwa ngo amazi aboneke bikaza nyuma.ubamba isi ntakurura bwana muzora...

Bernard ryamukuru yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Nizeye ko Eng Muzora wa WASAC asoma iyi nkuru nawe agahita yiha amanota!

Abaturage barashize naho ababishinzwe bakirirwa kuri RTV basobanura ibintu bisekeje.
Nibashake amazi, hagati aho ahari asaranganywe neza maze bave mu magambo.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka