Musanze: Biyemeje kurandura imirire mibi binyuze mu bukangurambaga no kuremerana

Pélagie Nyirakamana, Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yarwaje umwana Bwaki muri 2016 agera ku rwego rwo kuba atarashoboraga no kuzamura akaboko cyagwa gutambuka neza.

Bahawe amagi
Bahawe amagi

Uyu mwana w’imyaka itanu wari mu ibara ry’umutuku risobanura ko yazahajwe n’imirire mibi, ku myaka itatu yari agipima ibiro umunani ariko kubera inama yagiriwe na ba Mutimawurugo n’Intore z’Abajyanama b’Ubuzima bazwi ku izina ry’Impeshakurama, mu mezi atagera kuri atanu ngo umwana yari amaze kuva mu ibara ry’umutuku.

Nyirakamana agira ati “Umwana ubu ameze neza arapima ibiro 16 no mu kuboko arimo gupima 18 mu gihe batangira yari afite ibiro umunani mu kaboko apima 13.”

Avuga ko abagize iyo mitwe y’intore uko ari ibiri bamufashije kujya ku kigo nderabuzima bamuha amata yo guha umwana, bamuremera bimwe mu biribwa banamugira inama yo gutegura igaburo ryuzuye bituma amererwa neza, ku kigo nderabuzima bamusezerera mu mpera za 2016, umwana ameze neza ngo nta kibazo afite.

Nyirakamana agira ati “Ku bijyanye n’imirire mu rugo, mutegurira utuboga twa dodo nk’uko babinyigishije nkamukorera ibintu bishoboka byose mbega ubu nta kibazo afite.”

Kimwe na Nyirakamana, Samuel Mugabarigira na we yagezweho n’ikibazo cy’imirire mibi mu rugo, arwaza abana babiri bwaki ariko ku bufatanye n’Impeshakurama, ba Mutimawurugo n’ubuyobozi bw’umudugudu we ubu umwana we ngo yarakize.

Ku mwaka umwe gusa muri 2017, umwana wa Mugabarigira yari afite ikibazo cy’imirire mibi ari mu mutuku kandi n’umugore atwite ndetse n’uyu we akivuka ahita ahura n’ikibazo cy’imirire mibi.

Bahawe ibiribwa n'ibindi bintu bitandukanye
Bahawe ibiribwa n’ibindi bintu bitandukanye

Mugabarigira ati “Bampaye imbuto z’imboga ndazitera nkajya nzimuhata, muri uko kuzimuhata ubu yarakize nta kibazo afite, n’ubu ejobundi bongeye kubasuzuma basanga abana banjye barakize.”

Clément Rwubaka, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze akaba mu Ntore z’Impeshakurama, avuga ko batoza abaturage gutegura amafunguro bifashishije amabara arimo icyatsi kibisi, umweru, umutuku na orange bikunganirwa n’inyama cyangwa ibyo mu mazi nk’indagara.

Agira ati “Dufashe nk’imboga z’ibara ry’icyatsi, icyatsi kivuga ibirinda indwara, noneho hakaza ikijumba. Ikijumba cya Wadada kigira ibara ry’umutuku buri wese arabizi noneho hakaza karoti ifite ibara rya oranje n’ibishyimbo kimwe n’ibinyampeke, ibyo biri mu byubaka umubiri.”

Ni mu gihe Clarisse Murekatete, umwe muri ba Mutimawurugo bo muri ako kagari we, avuga ko bagira uruhare runini mu mihigo yo kurwanya imirire mibi n’isuku yo ku mubiri n’iy’ingo.

Ati “Mbere ba mutimawurugo bataragira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, imirire mibi yari ihari cyane noneho ugasanga n’ababyeyi bafite abana bafite imirire mibi ntibasobanukirwe ibyo ari byo.”

Mu byo babaha babaremera harimo n'imyambaro
Mu byo babaha babaremera harimo n’imyambaro

Murekatete avuga ko nyuma yo kuva mu Itorero rya ba Mutimawurugo bashyize hamwe n’izindi nzego zirimo iz’Inama y’Igihugu y’Abagore ku kagari, abajyanama b’ubuzima ndetse n’itorero ryo ku mudugudu, biha intego yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi.

Avuga ko muri urwo rugendo bashishikarije abaturage kugira akarima k’igikoni ndetse no kwita ku isuku mu ngo bagamije kurinda abana indwara zikomoka ku mwanda.

Akomeza agira ati “Ubu nta rugo rutagira akarima k’igikoni. Rwaba urwifashije rwaba urutifashije, akarima k’igikoni tugahagararaho cyane kugira ngo tudufashe mu kurera abana bacu.”

Murekatete avuga ko muri Gasanze, ufite akarima k’igikoni bamufasha kukitaho naho uwo basanze atagafite bakamuremera bakakamwubakira binyuze mu muganda w’abagore noneho abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu mudugudu bagahabwa inshingano yo kumukurirana bamwereka uko akitaho kandi bakanamushishikariza gutegura imboga mu mafunguro ye bafatanyije n’Impeshakurama.

Mu gihe muri 2016, ubwo Murekatete yari avuye mu Itorero rya ba Mutimawurugo mu Kagari kabo ka Cyabararika yasanze hari abana babarirwa muri 15 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ngo kubera ingamba bagiye bafata, mu kwezi gushize raporo yagaragaje ko abasigaye mu mutuku ari babiri, naho batandatu bakaba bari mu muhondo.

Albertine Munyaneza, Umukuru w’Umudugudu wa Jorudani akaba n’Umuyobozi w’Abakuru b’Imidugudu mu Kagari ka Cyabararika avuga ko aho Itorero rimanukiye mu midugudu barushijeho kwegera abaturage binjira muri gahunda zihutisha impinduka mu buzima bw’abaturage.

Agira ati “Hari kugenda haba impinduka igaragarira amaso mu mirire, mu isuku no kwiteza imbere by’umwihariko mu bagore bihereye mu biganiro tuba twagiranye mu masibo barimo.”

Munyaneza avuga ko mbere y’uko Itorero mu midugudu hari amakimbirane mu ngo kandi bamwe bakayahishira bigatuma ingo zihora zishyamiranye ntizigire icyo zigezaho kandi n’abana babirenganiramo.

Ati “Ariko aho inzego zose zohererejwe mu baturage uhereye ku masibo, umuturage ahura n’ikibazo akakibwira mugenzi we cyangwa akakibwira ushinzwe zone (zone ni komite igizwe n’abantu batanu), aho hose bakamenya ikibazo cyawe ubwo natwe kikatugeraho ku mudugudu tukagufasha kugikemura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyababararika mu Murenge wa Muhoza, Eduard Nsabiyera, ahamya ko babifashijwemo n’abitabiriye Itorero ry’Igihugu by’umwihariko ba Mutimawurugo n’Impeshakurama, abaturage bafite isuku mu ngo, mu mihanda y’imigenderano ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi gisa n’ikirimo kurangira.

Agira ati “Nk’abajyanama b’ubuzima bafatanyije na ba Mutimawurugo hari ibikorwa byinshi bakora mu miryango ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi aho bakusanya ibyo kurya bakurikije imibereho ya buri rugo.”

Nsabiyera avuga ko uretse amata atangirwa ku kigo nderabuzima ku bana bafite imirire mibi, ngo mu Kagari ke ba Mutimawurugo bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abakuru b’imidugudu bakusanyije ibiribwa bitandukanye birimo ibishyimbo, amagi 350, ifu y’igikoma, ibigori n’ibindi babiha ingo zifite ikibazo cy’imirire mibi.

Agira ati “Mu kwezi gushize twarapimye dusanga hari abana umunani bari mu mirire mibi barimo babiri bari mu mutuku na batandatu bari mu muhondo, none tuganiye n’ababyeyi dusanga hari bimwe mu byibanze bamwe muri bo badashobora kubona twiyemeza kubaremera aho kubaha amata gusa.”

Akomeza avuga ko buri muturage ufite ikibazo cy’imirire mibi yahawe ibiro 25 by’ifu y’igikoma ndetse agahabwa imyaka irimo ibishyimbo n’ibigori ndetse na buri mwana ufite ikibazo cy’imirire akagenerwa amagi abarirwa muri 40.

Aya mafunguro baremewe, hamwe n’uturima tw’igikoni ndetse n’ubujyanama mu gutegura indyo yuzuye, Nsabiyera avuga ko bizabafasha kurandura imirire mibi mu kagari ayobora bitarenze muri Nyakanga uyu umwaka wa 2019 nk’uko babyiyemeje.

Mu Karere ka Musanze, muri 2016, hagaragaraga abana 512 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko kuri ubu abakiri mu mirire mibi ni 2015 barimo 42 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka