Abakanishi b’Abanyarwanda bamaze gutwara isoko Abanyamahanga

Mu myaka 10 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwabaga ufite imodoka yagize ikibazo ashaka gukoresha, aho wagana hose mu magaraji yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, wakirwaga n’Ikigande cyangwa Igiswahili kuko mu Rwanda hari abakanishi benshi b’abanyamahanga ndetse ugasanga ari na bo bagirirwa icyizere kurusha Abanyarwanda bakoraga uwo mwuga.

Ubu hari ibikoresho bigezweho bituma umukanishi akora imodoka atekanye
Ubu hari ibikoresho bigezweho bituma umukanishi akora imodoka atekanye

Ramathan Hamoud, umukanishi winjiye muri uyu mwuga mu 1997 n’ubu akaba akiwukorera mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba anafite igaraji mu igorofa rya Koperative Icyerekezo yibumbiyemo abakanishi, abanyamagaraji n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga, yibuka ko ubwo yinjiraga muri uyu mwuga yawugezemo ahasanga Abanya-Uganda benshi ndetse akanabigiraho byinshi.

Agira ati “Nk’urugero agasanduku ka vitesi (boîte de vitesse) iyo kapfaga utabonye Umugande washoboraga guhita ujuganya imodoka yose, ariko ubu umukanishi w’Umunyarwanda ashobora gukora boîte, ashobora gukora moteri, nta kintu na kimwe atakora.”

Hamwe n’ishyaka ryinshi ryo guteza imbere uyu mwuga, kimwe n’indi myuga yari ikiyubaka nyuma ya Jenoside, Hamoud avuga ko yatangiye kuba yashobora gufungura “boîte” mu 1998, ariko na bwo akavuga ko bitari byoroshye kuko byasabaga kuyipimisha ijisho, dore ko ikoranabuhanga ritari ryagateye imbere.

Nubwo Abanyarwanda wasangaga batavugwa cyane muri uyu mwuga ariko, Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo, yibumbiyemo abakanishi n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga, avuga ko mu bukanishi harimo Abanyarwanda benshi, ariko ugasanga batavugwa kubera imyumvire, na bo bagahitamo kwishyira mu ruhu rw’abanyamahanga.

Agira ati “Nkanjye natangiye ubukanishi hano mu Gatsata mu 1996, kandi ntacyo Umugande cyangwa Umunyakenya yashoboraga gukora ntakora, ariko icyo banyitaga Mugande kubera iyo myumvire yo kumva ko nta Banyarwanda bari mu bukanishi.”

Iki gikoresho gituma ubasha kumenya ikibazo imodoka ifite utarinze kuyihambura ushakisha
Iki gikoresho gituma ubasha kumenya ikibazo imodoka ifite utarinze kuyihambura ushakisha

N’ubwo imyumvire no kuba abenshi mu Banyarwanda bari bakivuga indimi z’amahanga bari baturutsemo, Buhinja avuga ko mu bukanishi icyo gihe harimo Abanyarwanda babarirwa muri 30%.

Cyakora, ubwinshi bw’abanyamahanga bari muri uyu mwuga ngo si bwo bwatumaga ukorwa neza, dore ko ahamya ko kugeza muri za 2005, ubukanishi mu Rwanda bwari bugifite icyuho kinini.

Ati “Ubumenyi bwacu nk’Abanyarwanda wasangaga buri nko kuri 30% ubw’abo banyamahanga na bo ugasanga bigiciriritse buri kuri 40%, mbega twari dufite icyuho cya 30% muri serivisi ikinyabiziga cyashoboraga gukorerwa hano mu Rwanda.”

Iki cyuho, Bushayija akavuga ko ahanini cyaturukaga ku kuba baba abakanishi b’abanyamahanga ndetse n’ab’Abanyarwanda batari bakageze ku rwego rwo gusuzuma ibinyabiziga bifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Ati “Baba abo banyamahanga, baba twebwe ntabwo twari
twakageze ku rwego rwo kumenya ikibazo imodoka ifite tutabanje kuyishwanyuza.”

Bamwe bakoreshaga imodoka zabo mu mahanga cyangwa bagatumaho abakanishi b’Abanyamahanga

Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo
Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo

Uyu muyobozi wa Koperative Icyerekezo, ntashidikanya ko iyo myaka wasangaga hari bamwe mu bari bafite imodoka bahitagamo kujya gukoresha imodoka zabo muri bindi bihugu byo mu karere cyangwa bagatumaho abakinishi b’abanyamahanga.

Agira ati “Uko imyaka yagiye isimburana, Abanyarwanda bakomeje kugenda biyongera muri uyu mwuga ku buryo ubu utembereye muri Kigali mu nkengero wasanga mu bakanishi dufite, Abanyarwanda ari 98% kandi uyu munsi nta kamyo n’imwe yatunanira.”

Avuga ko mu igorofa ry’Icyerekezo bakora imodoka zose kuva ku ivatiri kugera ku ijipe iyo ari yo yose, ariko muri Kigali hakaba hari n’andi magaraji yazobereye mu gukanika amakamyo ku buryo ahamya ko bitakiri ngombwa ko ikinyabiziga kijya gukorerwa mu mahanga kubera kubura umukanishi uzobereye mu kugikanika.

Akomeza avuga ko kugeza ubu abakanishi b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora imodoka kuva ku ma-rotir ( gukora ibyuma byo munsi ku buryo imodoka igenda itajegera), bazi gukanika moteri ndetse no gukora udusanduku twa moteri.

Agira ati “Niba bashobora gufungura moteri bakongera bakayiteranya, bagafungura agasanduku ka vitesi kayo bakongera bakagateranya, nta kindi kintu kiba gisigaye kuko ibindi ni igihimba cyayo kandi uwo ari we wese ibyo yabyiga mu cyumweru kimwe akabikora neza.”

Mu gihe byajyaga bivugwa ko hari imodoka zipfa zikabura ibyuma bisimbura ibyapfuye mu Rwanda, bityo izo na zo zikaba zarambutswaga imipaka zigatwarwa mu bihugu by’abaturanyi, iki kibazo Buhinja avuga ko na cyo cyakemutse ko nta modoka n’imwe itabonerwa ibyuma bisimbura ibyapfuye.

Ati “Izajyaga zivugwa n’izi Hyundai nshya za Santa Fé ariko na zo ubu ibyuma byazo birahari.”

Mu gihe hari abantu bazana ibyuma by’imodoka bitaboneka bakabiryamaho bagamije guhenda abakiliya, Buhinja avuga ko ijambo Perezida Kagame aheruka kuvugira muri Musanze kuri icyo kintu cy’abatindana ibicuruzwa mu bubiko bagamije guhenda, cyabafashije cyane, ubu bakaba barimo kuganiriza abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga babikoraga.

Ramathan Hamoud, amaze imyaka 22 akora aka kazi
Ramathan Hamoud, amaze imyaka 22 akora aka kazi

Agira ati “Iki kintu cyaradufashije cyane, ubu isoko riraguye turimo kuganira na bo ariko uzatinda kumva azahomba kuko byose tuzi aho bituruka.”

Ikoranabuhanga mu bukanishi

Akoresha mudasobwa asuzuma imodoka, Mohamoud avuga ko kuva muri za 2005, umwuga w’ubukanishi mu Rwanda warushejeho gutera imbere kuko hajemo ikoranabuhanga aho basigaye bifashisha mudasobwa mu gusuzuma ikinyabiziga ndetse igahita ibereka icyuma kigomba gusimbura icyapfuye.

Agira ati “Nk’icyo gihe nta scanner yari iriho, kugira ngo ushakishe ikosa wabikoreshaga amatwi yawe bitewe n’ubumenyi ufite, ariko ubu ngubu ushobora gukoresha scanner igahita ikwereka ikosa utiriwe ufata umwanya munini urishakisha.”

Uretse izo scanner, mu gihe abakanishi binjiraga munsi y’imodoka mu buryo bwa gakondo ariko ubu bafite imashini ziterura imodoka umukanishi akabona uko ayijya munsi akayikanika, kandi akagira n’ibikoresho byabugenewe aryamaho aho kuryama hasi cyangwa ku bikarito.

Avuga ko bitewe ahanini n’iryo koranabuhanga, abakanishi b’Abanyarwanda hafi ya bose ubu bazi gukora mu bintu by’insinga z’imodoka, ibyo bita “wiring”.

Ati “Iyo urebye nko ku modoka zo guhera muri za 2010, Abanyarwanda bose bazi kuzikora kuri wiring.”

Bashoye miliyari 6FRW mu kunoza umwuga w’ubukanishi

Iyo atekereje ku rugendo umwuga w’ubukanishi wanyuzemo, Buhinja arushyira mu byiciro bitatu by’ingenzi.

Avuga ko mu gihe kuva muri 1994 u Rwanda rukimara kubohorwa, babanje mu rugamba rwo kureba uko bakwiyubaka, muri 1996 na za 1998 bakoresheje ingufu zidasanzwe mu mwuga ariko nyamara bakabona umusaruro bakuramo ntuhwanye n’imbaraga baba bashyizemo.

Ati “Twakoraga inama twese tukisuzuma tukibaza tuti ‘ibyo dukora ni ibyo, aho tugana turahabona cyangwa ibyo dukora nta cyizere cy’ahazaza bitanga?”

Buhinja akomeza avuga ko nyuma yo kumvikana ku guha icyerekezo ubukanishi n’ibijyana na wo, hagati ya 1998 - 2000 byabasabye kwishakamo ibisubizo begeranya ubushobozi batangira gushakisha ubushobozi bwo kugura ibikoresho.

Kuva muri 2000 kugera muri 2005, avuga ko bahuye n’akazi k’ingutu ko gushakisha amafaranga kugira ngo barebe ko ibikoresho by’ibanze byose biboneka, birangira babigezeho.

Kuva muri 2007, abakanishi bakoreraga mu Gatsata biyemeje ko bagomba kuva mu gishanga batangira gushakisha uburyo bwo kugura ikibanza bagombaga kubakamo igorofa y’amagaraje n’ubucuruzi bw’ibyuma by’ibinyabiziga.

Avuga ikibanza cyubatsemo amagorofa y’amagaraji mu Gatsata, agira ati “Ubwo rero buno butaka twabuguze miliyoni 470 FRW adukomotsemo.”

Muri 2007, iyo koperative igizwe n’abanyamuryango 99 ni bwo yatangiye kuzamura igorofa ya mbere ikorerwamo n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga yuzura muri 2010 itwayi Miliyari 1 na Miliyoni 502FRW, noneho muri 2017 batangira kubaka igorofa izajya ikorerwamo n’amagaraji none ubu bayikoreramo.

Ubu iyi koperative iteganya ko muri 2020 bazasubukura bakubaka icyiciro cya nyuma kizubaka indi gorofa y’amagaraje ifite parikingi hejuru.

Saïd Mazimpaka, umukanishi akaba n’umunyegarage ukuriye abakanishi bakorera mu magorofa ya Koperative Icyerekezo, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abakanishi bari mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere avuga ko ari abakanishi babigize umwuga, kuri ubu babarirwa muri 650, icyiciro cya kabiri kikaba icy’abafasha abakanishi b’umwuga (aba-aides) babarirwa mu 100 babafasha mu gufungura ibice by’imodoka bikeneye gukorwa cyangwa bakabatuma kureba hirya no hino mu gihe barimo kwiga umwuga, naho abandi ngo bakaba ari abaza kwimenyereza umwuga baturuka mu mashuri atandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka