Abanyeshuri bose bakwiye kwiga imibare hatitawe ku mashami bigamo -PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare.

Minisitiri w'Intebe Ngirente asanga abanyeshuri bose bakwiye kwiga imibare
Minisitiri w’Intebe Ngirente asanga abanyeshuri bose bakwiye kwiga imibare

Ibi Minisitiri w’Intebe Ngirente yabivugiye mu muhango wo gutangiza inama ya 10 y’Impuzamakaminuza yo mu Burasirazuba bwa Afurika (IUCEA) irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 20-21 Kamena 2019.

Yagize ati “Tugomba gukora ku buryo abana barangiza amashuri abanza baba bafite ubumenyi bw’ibanze mu mibare naho abarangiza amashuri yisumbuye bakaba bazi bihagije imibare ibafasha mu buzima bwa buri munsi hatitawe ku mashami baba biga.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gufata imibare nk’ubumenyi bufasha abanyeshuri bacu gukura mu mitekerereze ibafasha gusesengura ibibazo bihari.”

Mu gihe abitabiriye iyo nama banafunguye Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Mibare muri Afurika y’Uburasirazuba “East African Centre for Mathematical Research”, Minisitiri Ngirente yavuze ko yizera ko kizafasha mu kuzamura imitekerereze y’Abanyafurika, kigaha abarimu umwanya wo gukurikirana abanyeshuri kandi bakabakundisha imibare bakiri bato.

Yasabye IUCEA kandi gushyiraho ibyangombwa bisobanutse buri kaminuza yagombye kuzuza kugira ngo yemererwe kwigisha imibare, hagamijwe gutuma izo kaminuza zirushaho kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Nta kaminuza yakagombye kwemererwa kwigisha imibare itujuje ibisabwa by’ibanze kuko byatesha agaciro ireme ry’uburezi bwacu.”

Yakomeje avuga ko amashuri agomba gufata inshingano zo gukora kuburyo Afurika igera ku ntego yihaye zo kongera ireme ry’uburezi no guharanira kuba indashyikirwa muri byose, bityo asaba za kaminuza gukora ku buryo zuzuza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi agahora azirikana ko “ireme ry’abanyeshuri rushingira ku ireme ry’ababigisha”.

Nubwo ahamya ko hari intambwe yatewe mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi muri Afurika, Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko Afurika ikwiye guhindura imyumvire mu buryo bwihuse ikarushaho kuyoboka ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi haba mu kwigisha, mu kwiga, mu bushakashatsi, mu miyoborere ndetse n’ibindi.

Yagize ati “Mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu burezi, abayobozi za kaminuza bakwiye kugira uruhare runini bitewe n’impinduka zikomeye zigenda ziza, icyuho biteza ndetse n’imbaraga izo mpinduka zisaba mu guhindura abagitsimbaraye ku mikorere ya kera.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente akabivugira ko impinduka zisaba amavugurura mu bigo, zijyana no gutanga ibisabwa haba mu bakozi no mu bushobozi.

Kugira ngo bigerweho, yasabye abitabiriye iyo nama ko mu biganiro bazagirana bazanarebera ku bunararibonye bw’ahandi ku isi, aho ikoranabuhanga mu mashuri ririmo kuzamura imyigishirize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imibare ni base yayandi masomo uwayize arafunguka muri byose pe PM areba kure!

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Minister wacu areba kure.Isomo ry’imibare rihatse Andi masomo yose.Ntacyo wakora udakoresheje umubare.

Claude yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ari ibishobotse, ejo ibi ministeri w’intebe avuze byashyirwa mu bikorwa: umwana wiga Hotellerie, umuhaye umubare w’abashyitsi bariburye muri Hotel, quantuty y’ umuceri ukene kuri buri mushyitsi, wamubaza ibiro by’umuceri bikenewe! Ati: reka wimbwira iby’imibare simbyo niga!! Biteye isoni, kandi birababaje. Iyi Arithmetic , regle de 3....Buri shami muri secondaire ryagombye kwiga imibare ijyanye n’ishami" Mathematics appliquée"

Eloye yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

IMIBARE ifite akamaro gakomeye mu iterambere.Niyo yatumye abahanga bavumbura ibintu bikomeye,urugero mu gukora indege,imodoka,electricity,etc...Ni nayo Imana yakoresheje mu kurema Isi n’Ijuru.Nubwo twebwe abantu tutabizi,Yesu nawe agomba kuba yarakoreshaga Imibare yo mu rwego rwo hejuru igihe yazuraga abantu agakiza n’abaremaye cyangwa abahumye.Ni nayo azakoresha ku munsi w’imperuka mu kuzura abantu bapfuye barumviraga Imana,hanyuma abahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Niyo mpamvu niba natwe dushaka kubaho iteka,tutagomba kwibera mu byisi gusa,ahubwo tugomba kubifatanya no gushaka Imana.Igisabwa ni Ubushake gusa.
Bible yerekana ko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka