Uruganda CIMERWA rugiye kubona umukeba

Uruganda rumwe rukumbi rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye kubona umukeba mu gihe rwari rumaze imyaka irenga 30 rwihariye isoko ryo gukorera sima ku butaka bw’u Rwanda.

Bitarenze Ukuboza uyu mwaka, Cimerwa igiye kubona umukeba
Bitarenze Ukuboza uyu mwaka, Cimerwa igiye kubona umukeba

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, Prime Cement, urundi ruganda rukorera sima mu Rwanda, i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ruzafungura imiryango mu Ukuboza uyu mwaka rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora metero kibe ibihumbi 600 za sima buri mwaka.

Augustin Ndebereye, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, avugana na Kigali Today kuri uyu wa 29 Gicurasi, yagize ati “icyiciro cyarwo cya mbere biteganyijwe ko kizuzura mbere y’uku uyu mwaka urangira, kandi ibyinshi mu bikoresho rwifashisha biboneka muri aka karere kacu.”

Uru ruganda rwa sima ruzuzura rutwaye abarirwa muri miliyari 63 na miliyoni 630FRW, rwubatse mu Murenge wa Kimonyi, muri kilometero enye uvuye mu Mujyi wa Musanze, bikaba biteganyijwe ko ruzakora amoko ya sima atandukanye rwifashishe amabuye yaturutse ku iruka ry’ibirunga azwi nk’amakoro.

Ndebereye atangaza ibi mu gihe ku wa 24 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ubwikorezi, Jean de Dieu Uwhinganye, yasuye uru ruganda ari kumwe na Jean Marie Vianney Gatabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyaguru ubwo yari ari muri iyo ntara agenzura imirimo yo kubaka umuhanda uzaba ugera kuri urwo ruganda ruri mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze.

Nubwo rwongeye ubushobozi bwarwo mu myaka ibiri ishize, uruganda rwa Cimerwa rwakunze kugaragaza intege nke mu guhaza isoko ndetse bituma Perezida Kagame, muri Werurwe 2019 ubwo yari mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu, asaba ko imigabane Leta y’u Rwanda irufitemo yakurwamo rukegurirwa burundu abikorera byabananira rugafunga imiryango.

Ubwo Minisitiri Uwihanganye yasuraga imirimo yo kubaka umuhanda ugana kuri uru ruganda
Ubwo Minisitiri Uwihanganye yasuraga imirimo yo kubaka umuhanda ugana kuri uru ruganda

Kuva muri Werurwe kugeza Muri Kamena umwaka ushize, u Rwanda rwahuye n’ikibazo gikomeye cya sima ku buryo agafuka k’ibiro 50 ka sima kari gasanzwe kagura 8,500FRW kageze ku bihumbi 15FRW.

Iki kibazo cy’ibura rya sima cyavutse nyuma y’aho Cimerwa ifitwemo imigabane ingana na 51% na kompanyi y’Abanya-Afurika y’Epfo yitwa PPC Ltd itangarije ko ishoye miliyoni 170 z’amadolari (ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 154 na miliyoni 530FRW) mu mirimo yo kwagura uru ruganda.

Iri vugurura ryari ryitezweho gutuma Cimerwa yongera umusaruro ikava kuri metero kibe ibihumbi 100 yakoraga kagera kuri metero kibe ibihumbi 600 mu rwego rwo guhaza isoko ry’u Rwanda.

Usibye iyo migabane ingana na 51% ifitwe na PPC Ltd muri Cimerwa, 49% isigaye n’iy’Abanyarwanda isangiwe na Goverinoma y’u Rwanda n’abashoramari b’Abanyarwanda barangajwe imbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ndetse na kompanyi y’ubucuruzi yitwa “Rwanda Investment Group”.
Ibi bikaba ari byo byateye Perezida Kagame kwibaza icyo u Rwanda rwungukira mu gukomeza gushyira amaranga muri uruganda rudashobora no gutanga nibura ¼ cya sima ikenerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Kuki twakomeza kwibeshya ko dukora sima mu gihe ari sima yo kuduteza igihombo gusa,…ubwo ni bucuruzi ki twaba dukora.”

Perezida Kagame yabivugiraga ko Guverinoma ikuyemo imigabane yayo, abikorera bakongera imbaraga mu gukora neza kugira ngo babone inyungu, ariko byanabananira bagafunga aho gukomeza gukorera mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza kuba mugiye kwagura ubucuruzi ni bicyiro bya sima byamanuka

niyonsenga patrick yanditse ku itariki ya: 31-05-2019  →  Musubize

Uzi ko hano muri Zambia agafuka ka 50kg ka sima ari 3500frs amafranga y’u Rwanda

Bizimana kevin yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka