Batatu batawe muri yombi bakekwaho ruswa no kunyereza umutungo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Jean Damascene Bizimungu, Umugenzuzi w’Imari (Auditeur) w’Akarere ka Rutsiro ashinjwa kwakira ruswa ngo adashyira ku karubanda ubuyobozi bwa Koperative KOPAKAMA mu ikoreshwa nabi ry’umutungo w’iyi koperative.

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko abarya ruswa n'abanyereza ibya rubanda ko rutazabihanganira
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko abarya ruswa n’abanyereza ibya rubanda ko rutazabihanganira

Ni amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) bari mu igenzura ry’ikoreshwa ry’imitungo y’amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Bizimungu yatawe muri yombi agiye kugabana miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda na mugenzi we wari waturutse muri RCA bari bamaze ibyumweru bibiri bakorana ubugenzuzi bw’iyo koperative.

Izo miliyoni enye Bizimungu ngo yari yazihawe n’uwitwa Fréderic Hakizimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Koperative KOPAKAMA y’abahinzi ba Kawa ikorera mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro kugira ngo bahishire amakosa yaba yarakozwe mu ikoreshwa nabi n’inyerezwa ry’umutungo wa koperative.

Aganira na Kigali Today, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko koko Bizumungu yatawe muri yombi, ariko bakaba bakirimo gushakisha Hakizimana ukekwaho icyaha cyo gutanga iyo ruswa.

I Rusizi na ho hari babiri batawe muri yombi

Mbabazi Modeste yanasobanuye ko RIB yataye muri yombi abantu babiri mu Karere ka Rusizi, barimo umukozi ushinzwe ishoramari n’amakoperative mu Murenge wa Nkungu ndetse n’Umucungamutungo wa Sacco y’uwo murenge bazira kunyereza miliyoni eshatu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda (3,5FRW) ya koperative y’abana bavuye Iwawa ikora ububaji n’ubucuruzi bw’ibikomaka ku biti. Ni amafaranga iyo koperative yari yahawe na BDF mu kwezi kwa kane.

Mbabazi yaboneyeho kwibutsa ko ibyaha bya ruswa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa rubanda ari ibyaha Leta itihanganira na gato aburira abafite umutima wo gutwara ibya rubanda ko nibagerageza kubikora bazatabwa muri yombi bakabiryozwa.

Yagize ati “Ibyaha bya ruswa byose turabasaba abantu kubyirinda kuko birangiza ubukungu bw’igihugu kandi bigatuma abantu batera icyizere inzego.”

Yakomeje avuga ko uzabifatirwamo wese agomba kuba yiteguye ko RIB, ikurikije icyo amategeko asaba, izamuta muri yombi agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abiryozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka