
Igitego cya mbere cya Bayern cyatsinzwe na Thomas Muller kuri penaliti, n’ibindi bitego bibiri bya Mario Gomez, nibyo byahesheje Bayern Munich kwandika amateka atari yarigeze akorwa n’ikipe iyo ariyo yose mu gihugu cy’Ubudage.

Icyo gikombe yagitwaye ibanje kwiyuha akuya, kuko Stuttgart yayigoye cyane, dore ko nayo yatsinze muri uwo mukino ibitego bibiri byatsinzwe na Martin Harnik, ariko inanirwa gutsinda icya gatatu ngo ibuze amahirwe Bayern.

Bayen ibaye ikipe ya karindwi ku mugabane w’Uburayo ikoze amateka yo kwegukana ibikombe bitatu bikomeye mu mwaka umwe nyuma ya Celtic yabigezeho mu mwaka wa 1967, Ajax Amsterdam mu mwaka wa 1972, PSV Eindhoven mu 1988, Manchester United mu mwaka wa 1999, FC Barcelona muri 2009 na Inter Milan muri 2010.
Nubwo umutoza Josef "Jupp" Heynckes ariwe wafashije Bayern gukora aya mateka, yahise ayisezeramo nk’uko yari yarabitangaje mbere, ndetse n’ubuyobozi bw’iyo kipe bukabimwemerera.

Heynckes w’imyaka 68, agiye gusimburwa na Pep Guardiola wahoze atoza FC Barcelone.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|