Amavubi yerekeje muri Mali kujya guharanira ishema gusa

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, kuri uyu wa kane tariki 05/06/2013, yerekeje mu gihugu cya Mali aho igiye gukina umukino uzaba ku cyumweru tariki 09/06/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Amavubi amaze iminsi akorera imyitozo mu karere ka Rubavu, ajyanywe i Bamako no guharanira ishema gusa, dore ko amahirwe yayo yo kujya mu gikombe cy’isi yayoyotse ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, bikanatuma Mikutin Micho wayatozaga asezererwa.

Kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya munani n’inota rimwe gusa, bivuze ako ari nta mahirwe rufite yo kubasha kuboba umwanya wa mbere mu itsinda usabwa kugirango rubone amahirwe yo kwerekeza muri Brazil.

Ikipe y'u Rwanda yakinnye na Mali mu mukino uheruka.
Ikipe y’u Rwanda yakinnye na Mali mu mukino uheruka.

Umutoza w’Amavubi, Nshimiyimana Eric, avuga ko bajyanywe no guharanira kubona intsinzi, kugirango biyongerere icyizere cyo gukomeza kwitwara neza mu yandi marushanwa arimo kwitegura igikombe cya CHAN ya 2014, ndetse ngo bikazanafasha u Rwanda kuzamuka ku rutonde rwa FIFA kuko naho ruhagaze nabi.

Abakinnyi 22 berekeje muri Mali ntabwo harimo abanyezamu Gerard Bikorimana wa Rayon Sports na Steven Ntalibi w’Isonga FC ndetse na Tumaine Ntamuhanga wa APR wavunikiye mu myitozo, na Hassan Gasozera wa AS Muhanga wari uhamagawe bwa mbere mu Mavubi.

Undi mukinnyi utagiye i Bamako ni Gasana Eric, uzwi ku izina rya Mbuyu Twite ukinira Young Africans yo muri Tanzania, akaba ataranitabiriye ubutumire.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukinyi yanga kwitabira gukinira Amavubi, nyuma y’umwaka ushize ubwo yangaga gukina CECAFA yebereye muri Uganda, ndetse n’indi mikino ya gicuti Amavubi yakinnye muri icyo gihe, ahubwo agahitamo kujya mu biruhuko mu gihugu cya cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ikipe y'igihugu ya Mali yatsinze Amavubi ibitego 2-1 i Kigali.
Ikipe y’igihugu ya Mali yatsinze Amavubi ibitego 2-1 i Kigali.

Ubwo u Rwanda ruzaba ruhatanira ishema muri Mali, muri iryo tsinda Benin nayo izaba yakiriye Algeria kuri Stade de l’Amitie i Cotonou.

Mu bakinnyi 22 berekeje muri Mali hagaragaramo Michel Ndahinduka ukina muri Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri na Mushimiyimana Mouhamed ukinira AS Kigali, bombi bakaba ari ubwa mbere bahamagawe mu Mavubi mu mateka yabo.

Abanyezamu: Jean Claude Ndoli, Evariste Mutuyimana

Abakina inyuma: Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Jean Bosco Ngaboyisibo, Abouba Sibomana , Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga, Ismail Nshutiyamagara, Fabrice Twagizimana.

Abakina hagati: Jean Baptiste Mugiraneza, Jean Claude Iranzi, Mouhamed Mushimiyimana, Andrew Buteera, Haruna Niyonzima, Patrick Sibomana, Aphrodis Hategekimana.

Abakina imbere: Olivier Karekezi, Elias Uzamukunda, Meddie Kagere, Peter Kagabo na Michel Ndahinduka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umunyezamu gerald arabizi ntazongere gusigara

leano yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Abo banyamahanga biswe amazina y’abanyarwanda mujye mubareka kuko badakunda igihugu cyacu ,ubwo mvuze uwo Gasana mbuyu eric twite,nta musaruro yaduha kuko atari umunyarwanda w’umwimerere, ahubwo n’umucancuro!mushakire impano mubana b’abanyarwanda natwe turashoboye!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka