Amavubi yanganyije na Mali igitego 1-1 i Bamako

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yakuye inota rimwe imbere ya Mali mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye i Bamako ku cyumweru tariki 09/06/2013.

Nubwo u Rwanda rwamaze gutakaza amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa umusubizo mu mikino yabanje, abakinnyi b’Amavubi bakinanye ishyaka uwo mukino.

Nyuma yo kotsa igitutu Mali, Rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere yatsinze igitego ku munota wa 33, nyuma y’umupira yahawe na myugariro wa Mali Ndiaye Mahamadou, ubwo yashakaga kuwusubiza umunyezamu we.

Icyo gitego ni icya kabiri Kagere yatsinze Mali, nyuma y’icyo yatsinze mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ariko Mali ikaza gutsinda u Rwanda ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yaje gucika intege ku mu munota wa 65, ubwo Haruna Niyonzima yahabwaga ikarita y’umuhondo ya kabiri yahise ivamo iy’umutuku.

Icyo cyuho cyatumye Amavubi arushwa cyane na Mali hagati, maze abasore ba Nshimiyimana Eric basubira inyuma kugarira.

Ibyo byatumye Mali ikomeza kotsa igitutu Amavuvi maze bituma Mahamadou Ndiaye wari watanze igitego batsinzwe n’Amavubi acyishyura ku munota wa 77, ubwo yoherezaga umupira mu izamu rya Ndoli Jean Claude ntagire amahirwe yo kuwugarura.

Meddie kagere yongeye kureba mu izamu nk'uko yabigenje i Kigali ubwo Mali yatsindaga u Rwanda 2 kuri 1.
Meddie kagere yongeye kureba mu izamu nk’uko yabigenje i Kigali ubwo Mali yatsindaga u Rwanda 2 kuri 1.

Kunganya igitego 1-1 bivuze ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa mu mikino ine rumaze gukina, bivuze ko mu mikino ibiri rusigaje gukina na Algeria ndetse na Benin ntacyo rwakora ngo rubone umwanya wa mbere mu itsinda ari nawo usabwa.

Mu wundi mukino wo muri iryo tsinda, Algeri yari yasuye Benin yayihatsindiye ibitego 3-1, bituma Algeria ihita ifata umwanya wa mbere muri iryo tsinda F.

Ubu Algeria yagize amanota 9, ikurikiwe na Mali ifite amanota 7, Benin ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 4, naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

Umukino uzakurikiraho uzahuza u Rwanda na Algeria i Kigal tariki 16/06/2013i, mu gihe Benin izaba ikina na Mali.

Kugirango haboneke amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, muri buri tsinda uko yose hamwe ari 10, hazazamukamo ikipe imwe.

Ayo makipe ako ari 10 azakora tombola izahuza amakipe abiri abiri, akazakina imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura), hanyuma ikipe izatsinda muri iyo mikino yombi, izahite ibona itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpanze zombi:

Rwanda: Jean Claude Ndoli, Fabrice Twagizimana, Abouba Sibomana, Andrew Buteera, Salomon Nirisarike, Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga, Meddie Kagere, Haruna Niyonzima, Olivier Karekezi, Jean Claude Iranzi.

Mali: Soumalia Diakite, Fousseiny Diawara, Adama Tamboura, Adama Coulibaly [Salif Coulibaly], Abdou Traore, Mahamadou Samassa, Seydou Keita, Tongo Doumbia, Sigamary Diarra, Samba Sow, Mahamadou Ndiaye.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

ubundi twajijwe kare iyo abanyarwanda bagitozwa n’umunyarwanda,ukunda igihugu cy’urwanda,ukunda agaciro k’abanyarwanda,utari umucanshuro tuba twarageze kure rwose! ferwafa bravo!MUREKE Eric adutoreze equipe kandi mumuhe encouragement akeneye zose,abanyamahanga n’abahashyi gusa nta musaruro ,ahubwo baradusahura.

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

amavubi,nabatoza bayo bravo kabisa njye nabyakiriye neza rwose,ntureba ahubwo!erega nubundi iyo bahamagara abapro nambere hose,amavubi yari gukora byiza cyane.none babahamagaye amazi yarenze inkombe,gusa abatoza nabo nabahanga.bakomereze aho.

JEAN MARIE yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

yariyagerageje ariko nakomereze hariya .n’uko haruna byage kuriya tu biriko biraza rwose. ibibi birarutanwa.erega rwanda izi gukina rwose .murakoze

justin yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ikipe y’amavubi iyo aza gutozwa n’abanyarwanda mu mikino yose hari chance zo kuba yaritwaye neza. Nubwo dushobora kudaserukira Africa ubu, ariko amavubi agumanye abatoza b’abanyarwanda ubutaha tuzaserukira Africa mu gikombe kizakurikiraho. Umufana w’amavubi.

Athanase yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka