Amakipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball yiteguye kwitwara neza muri Pologne

Ikipe z’u Rwanda mu mikino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23, ngo ziteguye kwitwara neza mu gikombe cy’isi gitangira kuri uyu wa kane tariki 05/06/2013 i Myslowice muri Pologne.

Ikipe zigizwe na Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierrymu bahungu; na Denyse Mutatsimpundu na Nzayisenga Charlotte mu bakobwa, zahagurutse i Kigali ku wa kabiri tariki 04/06/2013, bakaba bamaze kugera muri Pologne.

Nyuma y’imyitozo bakoze bakigerayo bagamije kumenyera ikirere cyaho gikonje cyane, abo bakinnyi bavuga ko ari nta kibazo bazagira ahubwo ko biteguye kwitwara neza.

Ntagengwa Olivier, Nzayisenga Charlotte, Mugabo Thierry na Denyse Mutasimpundu ku kibuga cy'indege i Kanombe.
Ntagengwa Olivier, Nzayisenga Charlotte, Mugabo Thierry na Denyse Mutasimpundu ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ntagengwa Olivier kapiteni w’ikipe y’abahungu avuga ko kuba barabonye itike yo gukina igikombe cy’isi bamaze kuba aba mbere muri Afurika, ngo byabatinyuye cyane ku buryo baniteguye no guhangana n’amakipe akomeye ku isi ari arimuri iryo rushanwa muri Pologne.

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo iri mu itsinda rya gatandatu ririmo Ubudage, Misiri na Australia. Umukino wa mbere w’u Rwanda rurawukina kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013, ubwo Mugabo Thierry na Ntagengwa Olivier bakina n’Ubudage, ejo ku wa gatanu tariki 07/06/2013 bazakine na Australie, bakazasoreza kuri Misiri.

Mugabo Thierry na mugenzi we Ntagengwa Olivier mu myitozo muri Pologne.
Mugabo Thierry na mugenzi we Ntagengwa Olivier mu myitozo muri Pologne.

Mu bakobwa ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe n’Ubudage, Repubulika ya Czech n’Ubutaliyani. Umukino wabo wa mbere uraba kuri uyu wa kane, Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bakine n’Ubutaliyani, baze gukirikizaho Repubulika ya Czech, bakazasoza imikino yo mu matsinda ku wa gatanu tariki 07/06/2013 bakina n’Ubudage.

Mbaraga Alexis wakurikiranye abakinnyi mu Rwanda mbere y’uko bajya muri iryo rushanwa ndetse akaba yaranabaherekeje muri Pologne n’ubwo kubatoza igihe cy’umukino byo bitemewe, avuga ko afitiye icyizere amakipe yombi (abahungu n’abakobwa), kuko imyitozo bakoze bagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru.

Nzayisenga na Mutatsimpundu muri Pologne.
Nzayisenga na Mutatsimpundu muri Pologne.

Mbaraga avuga ko irushanwa bagiyemo ritandukanye n’iryo bakinnye babona itike yo kujya muri icyo gikombe cy’isi, ariko ngo mu myitozo bakoze bagerageje kugabanya amakosa bakoraga mu kibuga ku buryo yizeye ko bazavanya umwanya mwiza muri Pologne.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 32, ririmo kubera mu mujyi wa Myslowice uherereye muri Kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru wa Pologne Krakow, rizasozwa tariki 09/06/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka