AS Kigali yasezereye APR FC muri ½ mu gikombe cy’Amahoro
AS Kigali bakina ari bakinnyi 10 mu kibuga, bwa mbere mu mateke yayo, yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera APR FC iyitsinze penaliti 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 01/06/2013.
AS Kigali yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza yari yakiriyemo APR FC ku Kicukiro mu byumweru bibiri bishize, umukino wo kwishyura yaje kuwukina ifite inshaka cyane, ibona igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino gitsinzwe na Kayumba Soter ku munota wa 15 w’igice cya mbere.
Nubwo mu kibuga APR FC yarushanga AS Kigali guhanahana umupira ndetse no kubona amahirwe imbere y’izamu, AS Kigali yakoreshaga ba rutahizamu batatu, Jimmy Mbaraga, Ndikumana Bodo na Laudit Mavugo, yasatiraga bitunguranye ( contre attaque ) ikagora cyane ab’inyuma ba APR FC.
Kwiharira umupira kwa APR FC kwapfuye ubusa kuko amahirwe yose yabonekaga, Iranzi Jean Claude, Nova Bayama na Jaques Cyunahiro basatiraha ku ruhande rwa APR FC ntabwo babashije kuyabyaza umusaruro.
Igice cya kabiri cy’uwo mukino cyaranzwe n’impinduka cyane cyane ku ikipe ya APR FC wabonaga ifite inyota yo kwishyura igitego yari yatsinzwe, isimbuza Ntamuhanga Tumaine, Nova Bayamana na Buteera Andrew, ishyiramo Ngomirakiza Hegman, Nsabimana Eric na Sekamana Maxime.
Nyuma yo gusimbuza APR FC yakomeje kotsa igitutu gikomeye AS Kigali kugeza ubwo Kabura Mouhamed wa AS Kigali yakoreraga ikosa kuri Mugiraneza Jean Baptiste, maze Hakizimana Louis wasifuye uwo mukino akamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, yahise ihinduka iy’umutuku akirukanwa mu kibuga.
Kuba AS Kigali yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga, yagize icyuho, maze APR FC irayisatira ku buryo bugaragara, ariko abakina inyuma muri AS Kigali barimo Patrick Umwungeri, Mutijimna Janvier na Mukubya James bakomeza kwitwara neza, n’ubwo buri kanya wasangaga APR FC iri ku izamu ryabo.
Mu minota ya nyuma y’uwo mukino APR FC yari ibonye igitego ku ishoti riremereye ryatewe na Iranzi Jean Claude, ariko Emery Mvuyekure wigaragaje cyane mu izau rya AS Kigali, umupira awushyira hanze.
Umukino warangiye ari igitego 1-0 cya AS Kigali, bivuze ko byabaye igitego 1-1 hateranyijwe imikino yombi, hahita hitabazwa za penaliti, aho AS Kigali yatsinzemo enye, APR FC igatsindamo ebyiri.

Ku ruhande rwa APR FC, Nabimana Eric niwe wabimburiye abandi bakinnyi gutera penaliti maze ayitera mu maboko ya Mvuyekure Emery, Sekamana Maxime nawe ayitera mu biganza bya Mvuyekure, ariko Bayisenge Emery na Ngomirakiza Hegman bo baziteye neza.
Kuzitera neza ari ebyiri gusa ntacyo byafashije APR FC, kuko AS Kigali yo yateye peneliti enye zose neza, aho Mukubya James, Jimmy Mbaraga, Ndikumana Bodo na Tubane James bose bazishyize mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude, maze AS Kigali ihita ibona bidasubirwaho itike yo kuzakina umukino wa nyuma.
Ni ubwa mbere mu mateka y’iyo kipe y’umujyi wa Kigali igera ku mukino wa nyuma w’icyo gikombe, ikaba itegereje kumenya ikipe zizakina hagati ya AS Muhanga na Bugesera, zo zikazakina umukino wazo wo kwishyura ku wa gatatu tariki 05/06/2013.
Bugesera izaba yagiye i Muhanga gusura AS Muhanga, nyuma y’umukino ubanza wabaye mu byumweru bibiri bishize aho Bugesera FC yatsinze igitego 1-0.
Ntabwo byari bimenyerewe ko APR FC irangiza umwaka w’imikino ari nta gikombe ibashije gutwara mu Rwanda, ariko uyu mwaka yananiwe gutwara igikombe cya shampiyona yaherukaga gutwara, yegukana umwanya wa gatatu nyuma ya Rayon Sport na Police FC.
Mu gikombe cy’Amahoro nacyo yaherukaga kwegukana, ntabwo yabashije kurenga ½ cy’irangiza, bivuze ko umwaka utaha itazabasha guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamaganga nk’uko yari isanzwe ibigenza.
Amahirwe ya APR FC yo kuba yakwegukana igikombe muri uyu mwaka, asigaye mu mikino y’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ igomba kubera muri Sudan kuva tariki ya 18 z’uku kweze kugeza tariki 02/07/2013.
Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, izahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ikazanabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
AS KIGALI isebeje APR burundu.abayobozi bayo ndetse n,abayobozi bigihugu doreko bayishyize kwibere nibatagira icyo bakora izakomeza guseba.dore aho nibereye.ikimenyimenyi abafana bayo barikuyitakariza icyizere bayivaho buhorobuhoro