Jose Mourinho yagarutse muri Chelsea asinya amasezerano y’imyaka 4

Jose Felix Mourinho, tariki 03/06/2013, yasinye amasezerano yo gutoza ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal, agarutse gutoza ikipe ya Chelsea yigeze gutoza akanayigeza ku bikombe bibiri bya shampiyona mbere yo kuyivamo mu mwaka wa 2007.

Guhera icyo gihe Mourinho yegukanye igikombe cy’Uburayi n’igikombe cya shampiyona y’Ubutaliyani mu ikipe ya Inter Milan. Yatwaye kandi igikombe cya shampiyona muri Espagne ari kumwe n’ikipe ya Real Madrid.

Mourinho yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri Chelsea, kandi yagombaga kuhagaruka k’ubw’urukundo akunda iyi kipe. Abajijwe niba hari impinduka n’agashya azazana, yagize ati “nta mpinduka zitazana agashya, ariko nta gihambaye nzakora, gusa hari ibigomba guhinduka kandi mu maguru mashya”.

Jose Felix Mourinho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.
Jose Felix Mourinho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

Ikipe ya Chelsea yavuze ko abakinnyi n’abafana bayo bakunda Jose Mourinho cyane ngo akaba rero ariwe ukwiriye gutoza iyo kipe kugira ngo ayigeze ku bintu byiza. Jose Mourinho kandi yahise akora urutonde rw’abakinnyi bagera batandatu agomba guhita azana.

Biteganyijwe ko Jose Mourinho azatangira gutoza ikipe ya Chelsea muri iki cyumweru, aho izerekeza ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Thailand aho izaba ikina n’ikipe y’abakinnyi 11 b’ibyamamare mu rugendo izaba irimo i Malesia no muri Indonesia.

Nyuma y’urwo rugendo ikipe ya Chelsea izahita yerekeza muri Leta Z’unze Ubumwe Z’Amerika mu irushanwa mpuzamigabane rizitabarwa na Chelsea, Everton, Inter de Millan, Juventus, AS Millan, Valencia, Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Real Madrid yo muri Espagne.

Egide Kayiranga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

watubwiye urwo rutonde rwabantu10azazana kandi luiz,lampard,ramiles bahagume

kanu yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

special one , abafana ba chelsea turakwemera ariko mubyo uzakora ntuzatakaze abakinyi nka luiz na ramiles

prince yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka