Umutoza mushya wa Everton Roberto Martinez yiyemeje kuzayijyana muri Champions League

Umunya-Espagne Roberto Martinez wahoze atoza Wigan Athletic, yahawe akazi ko gutoza Everton mu gihe cy’imyaka ine ahita yizeza abakunzi bayo ko azayijyana muri ‘UEFA Champions League’ umwaka utaha.

Maritinez uje muri Everton gusimbura David Moyes wagiye muri Manchester United, avuga ko azi neza ko akazi aje gukorera Goodison Park gakomeye ariko ko intego yihaye agomba kuzayigeraho.

Martinez yishimiye kwifotoreza ku myenda ya bamwe mu bakinnyi azajya atoza muri Everton.
Martinez yishimiye kwifotoreza ku myenda ya bamwe mu bakinnyi azajya atoza muri Everton.

Martineza ati “Kugera ikirenge mu cya David Moyes wamaze igihe kinini muri iyi kipe akanayigiriramo ibihe byiza ntabwo byoroshye, kuko hari amakipe atandatu akomeye muri iyi shampiyona bitewe n’uko anafite amikoro ahagije kurusha Everton, ariko ikanga ikaza mu makipe atandatu, ni ibintu bikomeye.

Birakomeye, ariko njyewe nejejwe n’uko ari akandi kazi ndetse n’ayandi mahirwe mbonye yo kwigaragaza mu yindi kipe, kandi nkaba nizera ko nzakomereza aho Moyes yari agejeje, nkubaka ikipe ikomeye.

Ubu icyo ndeba mu maso yanjye, cyangwa se igikombe cy’ikipe nka Everton umwaka utaha, ni ukujya muri ‘Champions League’.

Nzi neza ko n’abakunzi bayo arizo nzozi bafite. Nkitoza muri Swansea navugaga ko inzozi ari uko twakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ariko bamwe ntibabyumve, kuko twari mu cyiciro cya kabiri, ariko nabigezeho”.

Martinez yatwaye igikombe cya FA ari kumwe na Wigan n'ubwo yahise imauka mu cyiciro cya kabiri.
Martinez yatwaye igikombe cya FA ari kumwe na Wigan n’ubwo yahise imauka mu cyiciro cya kabiri.

Roberto Martínez Montoliú w’imyaka 40, wabaye umukinnyi mbere yo gutoza Swansea na Wigan, agiye muri Everton nyuma yo guhesha Wigan igikombe cya FA bwa mbere mu mateka yayo.

Wigan yatozaga yatwaye icyo gikombe tariki 11/05/2013, imaze gutsinda Manchester City igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ariko ntabwo yabashije kuguma mu cyiciro cya mbere, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye Martinez ayisezeramo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka