Mu gihe shampiyona isigaje imikino itatu ngo igere ku musozo, Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse yeguye ku mirimo ye naho Sogonya Hamis watozaga Etincelles asezererwa kubera umusaruro mubi.
APR FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe bigoranye, mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye Rusizi tariki 25/04/2012.
Ibyabaye kuri Real Madrid, ntibitandukanye cyane n’ibyabaye kuri Barcelone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Bayrern Munich yayisezereraga Real za penaliti.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryemeje ko umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda ugomba kuzabera kuri Esuene Stadium mu gace ka Calabar gaherereye mu majyepfo ya Nigeria.
Ubwo isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Tropical Amisa Bongo’ ryatangiraga tariki 24/04/2012, Nicodem Habiyambere yabaye uwa 24, akaba ari nawo mwanya wa hafi wegukanywe n’Umunyarwanda.
Abayobizi babiri baturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), barasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine kuva uyu munsi tariki 25/04/2012. Bazaganira n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bijyanye n’imishinga y’iterambere.
Mu gihe habura imikino itatu kuri buri kipe ngo shampiyona irangire, APR FC na Police zifite imikino kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012. APR FC irasura Espoir I Rusizi naho Police irakina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR Volleyball Club ihagarariye u Rwanda i Sousse muri Tuniziya mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikomeje gushakisha uko yagera muri ¼ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda umukino umwe mu mikino ibiri imaze gukina.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), tariki 21/04/2012, yasheshe Komite nyobozi yari iyoboye, itegeka ko hagomba kuba amatora yo gushyiraho abayobozi bashya bazatorwa ku cyumweru tariki 29/04/2012.
Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball izahaguruka mu Rwanda tariki 7 Gicurasi yerekeza mu Buholandi no mu Budage aho izakorera imyitozo yitegura imikino Paralympique izabera i Londres muri Kanama uyu mwaka.
Nyuma y’aho Real Madrid itsindiye FC Barcelone ibitego 2 kuri 1 i Nou Camp kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, itangazamakuru ryo mu mujyi wa Madrid aho Real Madrid ikomoka rirahamya ko ubugangange bwa FC Barcelone bwamaze kurangira.
Rutahizamu wa Arsenal, Robin Van Persie (RVP), ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka mu gihugu cy’Ubwongereza (Professional Footballer’s Association Player of the year).
APR ikomeje kotsa igitutu Police FC ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri ku busa, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 22/04/2012.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nubwo Rayon Sport ifite ibibazo by’ubukungu bimaze kuba akarande, ngo ntazasezera ku mirimo ye atarangije amasezerano afitanye n’iyo kipe. Ngo ubwo yasezeraga byari ugukangara.
Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, umutoza wa Rayon Sport yatangaje ko avuye mu ruhando rw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yateye intambwe yo gusezerera Namibia mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsindira iwayo ibitego 2 ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mata.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoza tariki 22/04/2012 harakinwa imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Umwe mu mikino itegerejwe cyane ni umukino ugomba guhuza Mukura FC na Nyanza FC kuri sitade Kamena i Huye.
Imikino ya Shampiyona irakomeza kuri iyi weekend, aho umukino uri buhuze Rayon Sport na Kiyovu kuri uyu wa Gatandatu ari wo witezwe cyane. Hagati aho Baptiste Kayiranga yakaniye gutsinda ikipe ya Kiyovu mu rwego rwo kuyereka ko yamureze neza.
Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti izakina muri Gicurasi 2012 harimo umukino uzayihuza n’ikipe ya Tunisia, imwe mu makipe y’ibihugu akomeye ku mugabane w’Afurika. Undi mukino wa gicuti u Rwanda ruzawukina n’ikipe y’igihugu cya Libya.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakina mu gihugu cya Algeria, baravuga ko hari amakipe y’i Burayi na Aziya ari kubarambagiza ku buryo bashobora kwerekeza mu Bufaransa, cyangwa se mu Buyapani, bitewe n’uburyo bakomeje kwigaragaza.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yanganyije ubusa ku busa na Aspor FC yo mu cyiciro cya kabiri, mu mukino wa gicuti wabereye muri ETO Kicukiro kuwa gatatu tariki 18 Mata.
Manchester United bakunze kwita ‘Red Devils’ ni yo kipe ifite amafaranga menshi kurusha andi makipe yose y’umupira w’amaguru ku isi; nk’uko byashyizwe ahagaragara mu cyegeranyo gikorwa na Forbes Magazine buri mwaka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Sogonya Hamis ‘Cishi’ kubera kudatanaga umusaruro uhagije. Ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye, Hamis yayishyikirijwe tariki 18/04/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 saa tanu za mu gitondo, yerekeza i Windhoek aho izakina na Namibia kuri uyu wa gatandatu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.
Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, aratangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuzasezerera Namibia mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.
Nubwo yarangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere ndetse na nyuma yabwo igakomeza kugaragaza ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, muri iyi minsi yegereza umusozo wa shampiyona, ikipe ya Mukura irimo kugaragaza intege nkeya mu gihe andi makipe makuru arimo kurwanira igikombe.
APR FC yagabanyije amanota irushwa na mukeba wayo Police FC ku cyumweru tariki 15/04/2012 ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 3-0.
Mukura VS yongeye gutungura abafana bayo kuri uyu wa gatandatu ubwo yatakazaga amanota 2 ku kibuga cy’ikipe y’Amagaju. Uyu mukino umaze kumenyererwa nka deribi (Derby) yo mu majyepfo warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Nyuma yo guhagarika imyidagaduro yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, mu mpera z’iki cyumweru shampiyona irakomeza ku munsi wayo wa 21.
Kugira ngo sitade yo mu mujyi wa Huye yagurwe nk’uko biteganyijwe mu ivugururwa ryayo, inzu y’ubucuruzi ya koperative COPABU ndetse n’aho bita kuri pisine byegereye iyo sitade bigomba kuvanywaho. Sitade nshya izaba igera ku ruzitiro rw’inyubako y’ibiro by’akarere ka Huye.