Kubura Haruna Niyonzima ngo nta mbogamizi biteye umutoza Nshimiyimana

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Nshimiyimana Eric, aratangaza ko kuba azaba adafite Haruna Niyonzima mu mukino uzahuza u Rwanda na Algeria ku cyumweru tariki 16/06/2013, ngo nta cyuho kizagaragara mu Mavubi.

Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu wungirije ntabwo azagaragara muri uwo mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera, kuko yahawe ikariya y’umutuku mu mukino u Rwanda rwakinnye na Mali i Bamako mu cyumweru gishize.

Umutoza Nshimiyimana yagize ati, “Nibyo Haruna ni umukinnyi mukuru ufite inararibonye, yahawe ikariya y’umutuku, ntacyo twakora rero ngo agaragare muri uwo mukino. Twamaze kubyibagirwa rero, tuzakoresha abakinnyi bandi dufite kandi nabo bameze neza ku buryo rwose ari nta cyuho mbona mu Mavubi.

Kubura kwa Haruna ndetse bizatuma abandi bakinnyi dufite cyane cyane abakiri batoya babona umwanya uhagije wo kwigaragaza, kandi nzi neza ko nabo bazabishobora kuko banabifitiye ubushake”.

Nshimiyimana afitiye icyizere n'abandi bakinnyi.
Nshimiyimana afitiye icyizere n’abandi bakinnyi.

Umukino u Rwanda ruzakina na Algeria uri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, ariko u Rwanda rwamaze kubura iyo tike, ubu Amavubi akaba aharanira ishema ndetse no gutegura amarushanwa y’igihe kizaza.

Umutoza w’Amavubi avuga ko n’ubwo kujya mu gukimbe cy’isi umwaka utaha muri Brazil bitagishobotse, ngo ariko agomba kugarurira Abanyarwanda icyizere akitwara neza imbere ya Algeria.

Ati “Algeria izaza ishaka amanota atatu, ariko natwe turayashaka, kugirango tunagarurire icyizere abakunzi b’Amavubi. Algeria turayikurikirana, n’imikino ibiri iheruka gukina na Benin ndetse na Mali turayifite, ku buryo twize neza imikinire yayo, kandi nkaba nizera ko dushobora kuyitsindira i Kigali”.

Amavubi yakinnye umukino ubanza na Algeria muri Kamena umwaka ushize, maze Amavubi atsindirwa muri Algeria ibitego 4-0.

Nyuma y’uwo mukino ari nawo wabanjye mu itsinda H u Rwanda ruherereyemo, U Rwanda ntabwo rwitwaye neza kuko, rwanganyije na Benin igitego 1-1, rutsindwa na Mali 2-1 I Kigali, mbere y’uko rujya kunganyiriza iwayo igitego 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma muri iryo tsinda n’amanota abiri gusa, ari nayo mpamvu rwamaze kubura itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Rubavu, yagarutse i Kigali kuri uyu wa gatanu, mu rwego rwo kwitegura neza umukino wo ku cyumweru, naho ikipe ya Algeria yo ikaba yarageze mu Rwanda ku wa kane tariki ya 13/6/2013.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka