Mu gihe uyu mwiherero w’ikipe y’amavubi uri kugera k’umusozo, umutoza Eric Nshimiyimana yemeza ko abakinnyi bashoboye kuruhuka no gukora imyitozo ihagije kuburyo igisigaye ari ukuganira n’abakinnyi no kubashyiramo ikizere cyo gutsinda.
Eric avuga ko ikipe bagiye kuzahura nayo ari ikipe ikomeye kuko ifite abakinnyi babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi, ariko ngo nabo icyo bagomba gukora ni ukubitegura nk’ikipe ikomeye ndetse bakaba babakuraho amanota atatu.
Umutoza Eric avuga ko ikipe iri hafi gusoza imyitozo igasubira Kigali ifata indege iyijyana gukina n’ikipe ya Mali ngo imikino ngororangingo basa n’abayishoje icyo basigaje ni ukuganira n’abakinnyi.
Mu myitozo Amavubi yakoze harimo umukino yabahuje n’abatarengeje imyaka 20 aho bashoboye kurangiza umukino banganyije ubusa k’ubusa.
Amavubi biteganyije ko arangiza imyitozo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013 aho azahita asubira i Kigali agakomeza yerekeza Mali.
Gutegura umukino uzahuza amavubi n’ikipe ya Mali byafashije abasore b’u Rwanda gukora imyitozo ibongerera ingufu hamwe no guhabwa inama zizabafasha kwitwara neza imbere y’ikipe ya Mali ikipe isanzwe ikomeye imbere y’Amavubi.
Ku ruhande rw’abakinnyi Haruna Niyonzima avuga ko bakoze imyitozo ihagije kandi icyo baharanira ari ishema ku gihugu cyabo bahereye ku ikipe y’igihugu cya Mali.
Sylidio Sebuharara
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|