Simba ntizitabira CECAFA kubera umutekano utizewe muri Darfur

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba FC yo mu gihugu cya Tanzaniya butangaza ko butazitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba no Hagati niba irushanwa ribereye mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani nk’uko biteganyijwe.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzaniya, Bernard Mende atangarije mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzaniya ko umutekano mu Ntara ya Darfur utizewe.

Umuyobozi w’ikipe ya Simba, Adne Rage agira ati: “CECAFA ikwiye guhindura aho irushanwa rizabera, naho ubundi ntituzajya mu Ntara ya Darfur kwambara udukoti tuturinda amasasu (bullet proof vests).”

Yongeraho ko hari ikibazo cy’umutekano muke nk’uko byemezwa na Guverinoma. Bernard Mende, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane aherutse gutangaza ko batunguwe no kumva ko irushanwa rya CECAFA rizabera mu Ntara ya Darfur yabaye isibaniro ry’intambara igihe kirekire.

Mende ashimangira ko Leta iri kwiga uko umutekano uhagaze muri Darfur, bityo ikazafata ibyemezo bikarishye. Ati: “Leta irimo kwiga uko ibintu bimeze, turabizeza ko tuzafata icyemezo gikaze kuri iki kibazo, ntidushobora kohereza abahungu bacu ahantu umutekano ushobora guhungabana.”

Ikipe ya Simba yiyongereye ku makipe atatu ari yo El Merrick na Al Hilal zo muri Sudani na St George yo muri Ethiopiya zatangaje ko zitazitabira iryo rushanwa kubera impamvu zitandukanye.

Aha, hakwibazwa niba CECAFA y’uyu mwaka izagira agaciro kuko nk’ikipe ya Yanga Africans nayo yo muri Tanzaniya ishobora gukuramo akarenge.

Ubwo Umunyamabanga uhoraho wa CECAFA, Nicholas Musonyi, yasuraga intara ya Darfur na Kordofan yijejwe n’abayobozi b’izo ntara ko hari umutekano useseye anashima ibibuga bizakira iryo rushanwa.
Biteganyijwe ko CECAFA izatangira tariki 15/06/2013 ku bibuga bibiri biri mu Ntara ya Darfur na Kordofan.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rahira ko Kikwete ibyo yavuze bitabagaritse, ngo umutekano...aha!!!mwavuze ko aruko CECAFA yitiriwe kagame Cup.

nkundagapira yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka