Rayon Sport yegukanye igikombe cyo kwibuka nyuma yo gutsinda La Jeunesse kuri za penaliti

Nyuma y’iminsi 15 Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona, yanegukanye n’igikombe cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazije Jenoside, itsinze La Jeunesse penaliti 3-1 tariki 08/06/2013.

Nubwo Rayon Sport yatangiye ikina neza ariko nyuma yaje gucika intege ndetse irarushwa cyane mu gice cya kabiri, dore ko yaburaga Kapiteni wayo Aphrodis Hategekimana, Usengimana Faustin, Abouba Sibomana bari bagiye mu Mavubi, Ndayisenge Fuadi, Sekamana Leandre n’abandi.

La Jeunesse yari yasezereye Police FC muri ½ itsinze penaliti 5-4 ariko imbere ya Rayon Sport ho ntabwo yahiriwe.

Ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon bashaka bose gukora ku gikombe.
Ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon bashaka bose gukora ku gikombe.

Rayon Sport yifashishije Johnson Bagoole, Kambale Salita na Hamisi Cedric, yinjije penaliti eshatu, mu gihe ku ruhande rwa La Jeunesse, abagerageje kuzitera bose baziteraga hanze, uretse uwitwa Hakizimana Alimasi wabashije kwinjiza penaliti imwe rukumbi.

Muri iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona hatarimo APR FC irimo kwitegura kujya muri CECAFA, Rayon Sport yageze ku mukino wa nyuma itsinze Mukura ibitego 2-1, naho La jeunese isezera Police FC kuri penaliti 5-4.

Igikombe cyo kwibuka Rayon Sport yegukanye, kibaye igikombe cya kane yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, nyuma y’igikombe cy’Agaciro Development Fund, icyateguwe na Rwanda Football Media Limited, ndetse n’icya shampiyona.

Abakunzi ba Rayon Sport bishimiye igikombe cya kane batwaye muri uyu mwaka w'imikino.
Abakunzi ba Rayon Sport bishimiye igikombe cya kane batwaye muri uyu mwaka w’imikino.

Umutoza wa Rayon Sport, Didier Gomez Da Ros,a amaze gutwara igikombe yanejejwe cyane n’uko uyu mwaka wahiriye iyo kipe, avuga ko byose bituruka ku gushyira hamwe.

Gomez wamaze kongera amasezerano yo gukomeza gutoza iyo kipe indi myaka ibiri, avuga ko intsinzi babonye iha icyizere abakunzi bayo ko bazakomeza kwitwara neza, bakanatwara ibindi bikombe umwaka utaha.

Kuri Okoko Godfroid umutoza wa La Jeunnese, ngo ntabwo yatunguwe no gutsindwa kuri penaliti, kuko ngo ikipe ye kubera kubura inararibonye yari yatakaje amahirwe menshi yo gutsinda ibitego mu mukino, kandi ngo iyo witwaye neza mu mukino ntutsinde ibitego, biragora cyane kwitwara neza mu gutera za penaliti.

Abakinnyi n'abafana babanje gufata umunota wo kwibuka.
Abakinnyi n’abafana babanje gufata umunota wo kwibuka.

Irushanwa ryo kwibuka mu mupira w’amaguru ryajyaga ritegurwa na Mukura Vicory Sport gusa, igatumira amakipe yo kuyifasha kwibuka abayo bazize Jenoside.

Uyu mwaka ariko, kimwe no mu yandi mashyirahamwe y’imikino, FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Siporo na CNLG, bateguye iryo rushanwa muri rusange, kandi rikazaba ngarukamwaka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RAYON N’IKOMEREZE AHO NDAYISHYIGIKIYE

IRAGUHA yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

kuba babashije kwegukana icyo gikombe kandi ntabakinnyi bimena bari bafite birashimishije kandi birerekanako ikipe izi inshingano ndetse nicyo ikora.bravo.courrage basore!!!

ntezanas yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

icyo gikombe cyari gikenewe nacyo kuko ikipe hari ibizo yari yazanye iva ikigali gusa imana isubiriza mukwiheba
ese cyaba egifite agaciro kangah

NTAGWABIRA JMV yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka