Amakipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball yatangiye nabi mu gikombe cy’isi
Kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013, amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23, yatsinzwe imikino yayo ibanza mu gikombe cy’isi gikomeje kubera i Myslowice muri Pologne.
Ikipe y’abakobwa igizwe na Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga niyo yabanje gukina inatsindwa n’Ubutaliyani amaseti 2-0.
Ikipe y’Ubutaliyani igizwe na Benazzi na Cavestro yagaragaje ingufu cyane irusha u Rwanda kuko yatsinze ku kinyuranyo kinini cy’amanota (21-11 na 21-13).

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa kabiri na Repubulika ya Czech igizwe na Galova na Machova nayo irusha cyane u Rwanda itsinda amaseti 2-0 (21-7 na 21-10).
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu igizwe na Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierry yo yakinnye umukino umwe n’Ubudage, maze Schroder na Bergmann bagize ikipe y’Ubudage batsinda u Rwanda amaseti 2-0 bayirusha (21-10 na 21-14).
Mbaraga Alexis waherekeje ayo makipe nk’umutoza, n’ubwo aba atemerewe kuyitozo igihe cy’umukino nk’uko amategeko awugenga abivuga, asanga gutsindwa kw’amakipe y’u Rwanda biterwa n’igihunga ndetse n’inararibonye nkeya muri uwo mukino.

Mbaraga yagize ati, “Iyo batangiye gukina ubona ko batangirana igihunga, bagashira ubwoba umukino ugeze hagati, ikindi kandi kubera kutagira inararibonye ihagije muri uyu mukino, usanga batibuka gusaba ko umukino uhagarara ngo bongere bisuzume (temps mort), nkaba nsanga hari amakosa amwe n’amwe tugomba gukosora”.
Imikino ya nyuma mu matsinda amakipe y’u Rwanda aherereyemo irasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013, abahungu bakaza gukina imikino ibiri na Misiri ndetse na Australia, naho abakobwa bo bakaza gukina n’Ubudage umukino wa nyuma mu itsinda.
Kugirango amakipe y’u Rwanda yiyongerere amahirwe yo gukomeza muri iryo rushanwa, arasabwa gutsinda imikino afite kuri uyu wa gatanu.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|