Ikipe y’u Rwanda y’abagore yasezerewe mu gikombe cy’isi cya Beach Volleyball
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Beach Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 23, yasezerewe mu gikombe cy’isi kirimo kubera I Myslowice muri Pologne. Bibaye yuma yo gutsindwa imikino itatu yakinnye n’u Butaliyani, Repubulika ya Czech n’u Budage.
Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte bagize ikipe y’u Rwanda, muri iyo mikino itatu batsinzwe barushanwa cyane, kuko batigeze barenza na rimwe amanota 15 muri buri seti.
Kuba batarabashije gutsinda umukino n’umwe bivuze ko amahirwe yabo yo gukomeza yarangiye.

Umutoza w’iyo kipe Mbaraga Alexi’s avuga ko batsinzwe kubera kutagira inararibonye ihagije, akaba asanga hari byinshi agomba gukosora kandi ngo n’abakinnyi ubwabo bahigiye byinshi.
Mu bahungu, Olivier Ntagengwa na Thierry Mugabo bo baracyafite amahirwe yo gukomeza n’ubwo akiri makeya.
Nyuma yo gutsindwa n’Ubudage ndetse n’Uburusiya, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu mukino wayo wa gatatu mu itsinda ari nawo wari uwa nyuma, itsinda Misiri amaseti 2-1.

Ibi ngo biraha icyizere umutoza Mbaraga Alexis ko bashobora no kugera muri 1/8 cy’irangiza kuko bamaze gutinyuka.
Ati: “Umukino bakinnye na Misiri wanshimishije cyane kuko ubona ko batangiye gukina wa mukino wabo ari nta gihunga bafite, ariko baracyakora amakosa tugomba gukosora kugirango duharanire kujya muri 1/8 cy’irangiza, kandi ndizera ko bishoboka.”
Gutsinda Misiri byatumye ikipe y’u Rwanda y’abahungu iguma mu irushanwa, ikaba igomba gukina na Mexique umukino uhuza amakipe yabaye aya gatatu mu itsinda ariko yitwaye neza, iza gutsinda muri zo igahita ijya muri 1/8 cy’irangiza, itsindwa igahita isezererwa.
Theonese Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|