Volleyball: Amakipe atanu yo mu Rwanda yegeze muri ½ mu gikombe cyo kwibuka
Amakipe atatu y’abagabo n’amakipe abiri y’abagore yose yo mu Rwanda yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, iyo mikino ikaza gusozwa kuri icyi cyumweru tariki 02/06/2013.
Mu makipe 25 yari yitabiriye iri rushanwa, akomoka mu Burundi, Uganda, Kenya n’u Rwanda, mu makipe umunani asigayemo mu bagabo no mu bagore harimo amakipe atanu yo mu Rwanda.
Mu bagabo hasigayemo APR VC igombe gukina na Sky VC yo muri Uganda muri ½ cy’irangiza, hari kandi na INATEK yo mu Rwanda igomba gukina n’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19, irimo kwitegura kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique mu mpera z’uku kwezi.
Mu rwego rw’abagore u Rwanda rusigajemo amakipe abiri, APR VC igomba gukina muri ½ na Pipeline yo muri Kenya, na Rwanda Revenue Authority (RRA) igombe gukina na Ndejje University yo muri Uganda.
Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza, amakipe aza kuba yatsinze araza gukina umukino wa nyuma mu bagabo no mu bagore ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru.
Guhera saa munani, harakinwa umukino wa nyuma mu bagore, naho umukino wa nyuma mu bagabo ukinwe kuva saa kumi z’umugoroba.
Ni ubwa mbere irushanwa nk’iri ryitabirwa n’amakipe menshi, ndetse yari kuba menshi kurushaho kuko ku ikubitiro amakipe yari yaremeye kuzaryitabira yari 32 akomoka mu bihugu bitandatu, ariko nyuma amakipe yo muri Tanzania na Congo Brazzaville ndetse na Lycee de Nyanza yo mu Rwanda, atangaza ko atazitabira irushanwa ku munota wa nyuma.
Ikipe iba iya mbere mu bagabo no mu bagore irahabwa igikombe n’amadolari ya Amerika 1000 naho iya kabiri ihabwe amadolari 700.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|